Uwaretse ibiyobyabwenge yasobanuriye ababyeyi uko bafasha uwo byagize imbata

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 01-07-2019 saa 11:05:13
Ishimwe Hubert, uwa kabiri uturutse ibumoso, asobanurira urubyiruko bagenzi be uko ibiyobyabwenge byica indoto z'abakiri ku ntebe y'ishuri (Foto Samu M)

Ishimwe Hubert uzwi ku izina rya Fisi (Fils) wo mu Murenge wa Rukomo mu Karere ka Nyagatare, yasobanuye uko yigeze kwishora mu biyobyabwenge bikamugira imbata yabyo, bikamutesha ishuri, akaba mayibobo yo ku muhanda ariko akaza gufata intambwe yo kubireka amaze kubona ko ari gusubira inyuma mu buzima bwe.

Mu buhamya bwe, Ishimwe yavuze ko nta kiza yigeze akura mu kigare cya bagenzi be bakoreshaga ibiyobyabwenge atari ukumwigisha kubikoresha bigatuma asubira inyuma mu bitekerezo bityo ababyeyi bafite abana batangiye kubyishoramo hari uburyo bashobora kubahindura bakabivamo bitarabangiriza ubuzima ngo bababure babareba.

Kuri we ngo ibiyobyabwenge atakoresheje ni bike, kuko yanywaga byose ibindi agatumura kugira ngo yumve ari ku rwego rwa bagenzi be babikoreshaga.

Ishimwe ati: “Niba umwama akosheje, agize ikibazo aguye mu mutego w’inshuti mbi, wikumva ko abaye igicibwa imbere yawe. Muganirize, umwegere, ahubwo ube inshuti ye ya mbere, umufashe kuva muri ibyo biyobyabwenge kuko nkange nditangaho urugero.

Mama wange iyo aza kundeka, akumva ko munaniye birangiye nta bwo mba meze gutya. Egera umwana umuganirize; ku bwange sinifuza ko urinda kujya Iwawa ngo bakugorore ndifuza ko wareka ibiyobyabwenge mbere y’uko ujyayo.”

Ishimwe Hubert yagiriye inama urubyiruko bagenzi be ko uwishoye mu biyobyabwenge aba atandukanye n’inzozi ze yagiraga akiri ku ntebe y’ishuri.

Ati “Rubyiruko, niba uzi ko utarakoresha ibiyobyabwenge, ayo ni amahirwe wagize kurenza umuntu wabinyoye kuko hari icyo byamwangijeho wowe bidashobora kugukoraho kuko utarabinywa. Irinde, wirinde ikigare kibi, wirinde sosiyete mbi kandi wumve ko ugomba kugendera mu murongo muzima, ugire inshuti nziza zitakujyana mu bibi ubundi utegure ejo hawe hazaza.

Tukiri abana hari ubwo wumvaga ko uzaba perezida, uzaba mwarimu, uzaba muganga; ibyo bintu birashoboka cyane udakoresheje ibiyobyabwenge. Ariko igihe wabyishoyemo biba bipfuye, ibyo byose bisubira inyuma, ubwenge bwawe busubira inyuma, ntubasha kwiga kandi kugira ngo ibyo byose ubigereho ni ukuba warize.”

Si Ishimwe Hubert uvuga ububi bw’ibiyobyabwenge, Mudaheranwa Jeremy na we avuga ko yabikoreshaga ariko ubu atangiye kubireka. Ati “Ingaruka nahuye nazo ni nyinshi cyane, gusenya urugo, kutarera abana bange kuko buri gihe nahoraga nasinze naguye.”

Minisitiri w’Urubyiruko Mbabazi Rosemary avuga ko byaba byiza imanza z’abafatanywe ibiyobyabwenge ziburanishirijwe mu ruhame mu baturage bakabona ingaruka zabyo n’uko bahanwa kugeza ku gihano cya burundu.

Ishimwe Hubert, uwa kabiri uturutse ibumoso, asobanurira urubyiruko bagenzi be uko ibiyobyabwenge byica indoto z’abakiri ku ntebe y’ishuri (Foto Samu M)

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.