Kigali-Rwanda

Partly sunny
22°C
 

Uwakekwagaho kwica umugore we yarashwe arapfa ‘agerageza gutoroka’

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 14-01-2019 saa 15:15:14
Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu, CP John Bosco Kabera

Polisi y’u Rwanda irasaba imiryango ibanye mu makimbirane kwisunga ubuyobozi n’amategeko bitaragera aho bibyara ubwicanyi.

Ni nyuma y’aho uwitwa Bavugayabo Sylvestre wakekwagaho kwica umugore we, arashwe n’umupolisi ubwo ngo yageragezaga gutoroka.

Bavugayaho n’umugore we bari batuye mu Kagari ka Nzove mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge, aho ngo bari bafitanye amakimbirane ashingiye ku mitungo.

Polisi ivuga ko Bavugayabo mu ijoro ryo ku wa 11 Mutarama 2019 yishe umugore we Nyirabenda amutemye biturutse ku makimbirane ashingiye ku mitungo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko uyu mugabo akimara kwica umugore we yahise ahungira mu Karere ka Rulindo.

Yagize ati “Polisi yabonye amakuru y’aho uyu mugabo ukekwaho kwica umugore we aherereye hahita hategurwa ibikorwa byo ku mufata ngo ashyikirizwe ubugenzacyaha.”

Akomeza agaragaza ko kuri uyu wa 13 Mutarama mu ma saa kumi n’igice ari bwo abapolisi bagiye kumufata mu Kagari ka Rutonde mu Murenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo aho yari yihishe ategereje ubwato bwagombaga kumwambutsa Nyabarongo akerekeza mu karere ka Kamonyi.

CP Kabera akomeza avuga ko uyu mugabo yagerageje kurwanya inzego z’umutekano yanga gufatwa.

Yagize ati “Bavugayabo yagerageje gucika araraswa nyuma bimuviramo urupfu.”

CP Kabera asoza asaba abaturage gutanga amakuru ku miryango ibanye mu makimbirane kugira ngo hashakwe umuti amazi atararenga inkombe.

Yagize ati “Mu gihe gukemura ibibazo mu bwumvikane byananiranye, Ubutabera, inzego z’ibanze na Polisi zirahari kugira ngo zibafashe gukemura ibibazo kuko kwihanira bituma nawe wari umwere uhinduka umunyacyaha.”

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.