Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
22°C
 

Uwaba ashaka kujya Uganda araburirwa n’Umunyarwanda wari ufungiyeyo

Yanditswe na Rutayisire Emile

Ku ya 24-06-2019 saa 10:38:25
Gakwerere Moses uburira Abanyarwanda kwirinda kujya i Bugande

Gakwerere Moses wageze mu Rwanda yirukanywe mu Gihugu cya Uganda, avuga ko yari amaze amezi arenga atatu afunzwe, atotezwa n’abantu bavuga Ikinyarwanda bamuziza ko yanze kujya mu mutwe ushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Uyu mugabo ubusanzwe ufite umuryango mu Rwanda mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Kanyinya, mu Kagari ka Taba, mu Mudugudu wa Taba, kuwa 22 Kamena 2019 yabwiye itangazamakuru ko yahisemo kuryegera kugira ngo aburire abantu bose bashaka kujya Uganda kubyirinda.

Ati: “Leta y’u Rwanda iburira abantu kwirinda kujya mu Gihugu cya Uganda kubera ko itizeye umutekano w’Abanyarwanda muri kiriya Gihugu. Nange nari narabyumvise ariko simbihe agaciro ariko nari ngiye kugwayo Imana ikinga ukuboko”.

Akomeza avuga ukuntu yahagurutse mu Rwanda nk’ibisanzwe ajya Uganda tariki ya 7 Mutarama 2019 agiye mu kazi yari asanzwe akorayo ko kuragira inka akagurisha amata mu Majyaruguru ya Uganda. Ku itariki ya 13 Werurwe 2019 yahagurutse Uganda aje mu Rwanda nk’ibisanzwe, ageze Rwero imodoka ibapfiraho, ajya muri resitora n’abandi ariko umugore we aramuhamagara baraganira mu Kinyarwanda.

Avuga ko hari abagabo bumvise avuga Ikinyarwanda baramwegera bamubaza iyo ava n’iyo ajya arababwira bamuganiriza neza ndetse bamubwira ko bari mu nzira imwe, bamuha lifuti (bamutwara ku buntu) bakamugeza Kampala agakomeza urugendo.

Yaremeye barajyana ariko ntiyamenya uko babigenje kuko yabonye yisanze mu kigo cya Gisirikare ahitwa Kireka. Aho ngo yahahuriye n’ibibazo bikomeye bamubaza igihe yaviriye mu gisirikare akabahakanira ko atigeze agikandagiramo ariko ntibamwumve.

Baje kumwimurira mu kindi kigo gikomeye cya Makindi ahantu yahatiwe ibibazo bikomeye asubiramo ibyo yabasubije ariko byose biganisha ku kumusaba ko yabegera bagafatanya, akibagirwa aho yari agiye.

Iyo yababazaga niba ari abanyarwanda bamubwiraga nabi ahubwo bakarushaho kugira uburakari. Muri icyo kigo yahasanze abantu barenga 40, bafite ibisebe, barakubiswe kandi abona bameze nabi kuko bararaga baboroga bataka.

Yakijijwe n’amafaranga yari afite

Gakwerere yafashwe afite amashilingi ya Uganda ibihumbi 712 angana n’amanyarwanda arenga ibihumbi 160. Nyuma yo gukomeza gutotezwa no kujujubywa bamusaba kubiyungaho akanga bakamwicisha inzara iminsi 3 atarya ndetse atanywa n’amazi bakabona atava ku izima, hari Umunyankore wamufashije gusohoka aho yari afungiye yarimwe ubutabera kandi ahora asaba ko yaburanishwa.

Tariki ya 19 Kamena 2019 ni bwo yamujyanye aho Bisi ya Trinity ikorera Kampala, abakozi baho bamuhuza na Ambasade y’u Rwanda imufasha gutaha, ariko amafaranga yari afite barayajyanye. Gakwerere avuga ko amafaranga yari afite ari mu byatumye arekurwa ndetse no kuba nta bikomere yari afite kuko asanga abandi yari afunganywe nabo bafite ibisebe bo banga kubarekura ngo hatagira ubabona.

Yababajwe n’uko babajugunyiraga ibiryo ngo barye. Yarahiye ko atazasubirayo ndetse ko n’uwe atazajyayo aburira abantu kwirinda kujya Uganda kuko na we yazize kutumva inama za Leta.

Gakwerere Moses uburira Abanyarwanda kwirinda kujya i Bugande

Umwanditsi:

Rutayisire Emile

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.