Uwa Gatanu Mutagatifu ni umunsi Yezu yapfiriyeho – Padiri Rutinduka 

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 19-04-2019 saa 15:25:33
Padiri Mukuru wa Paruwasi Kiziguro, Rutinduka Laurent (Foto Kayitare JP)

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Kiziguro muri Diyosezi ya Byumba, Rutinduka Laurent, asobanura ko uwa Gatanu Mutagatifu ari umunsi ukomeye aho abakirisitu biyiriza ibyo bari burye bakabiha abatishoboye, bakajya mu nzira y’umusaraba bakawuramya, bakanasenga.

Aganira n’Imvaho Nshya, yavuze ko uwa Gatanu Mutagatifu ari umunsi ukomeye Yezu yapfiriyeho ku isaha ya saa kenda, uwo munsi kandi abakirisitu barawutagatifuza.

Yagize ati “Uwa Gatanu Mutagatifu ni umunsi Yezu yapfiriyeho noneho apfira ku musaraba, apfira mu gihirahiro abantu bose bamutereranye, ni bwo yaducunguye ku musaraba kuko yaguye ku musaraba.”

Akomeza agira ati “Ni umunsi wo gusiba kurya, bakabiha abatishoboye. Ni umunsi tujya mu kiliziya tugasenga noneho tukicuza ibyaha byacu, tukagira inzira y’umusaraba noneho tukaza kuramya umusaraba wa wundi Yezu yabambweho.”

Padiri Rutinduka avuga ko abakirisitu bagize amahirwe yo kuba Leta y’u Rwanda yaragize uwa Gatanu Mutagatifu konji kugira ngo abakirisitu bagire umwanya wo kujya mu nzira y’umusaraba, bagire umwanya wo kuramya umusaraba, no kugira umwanya wo kwitagatifuza. Ku wa Kane Mutagatifu, uwa Gatanu Mutagatifu ndetse n’uwa Gatandatu Mutagatifu ni iminsi itatu ikomeye abakirisitu biteguraho izuka rya Yezu.

Yezu yagwanye umusaraba inshuro eshatu nk’uko byizerwa n’abakirisitu Gatulika, ikindi kandi uwo musaraba ni wo bamubambyeho.

Mukashema Janviere, umukirisitu gatulika kuri Paruwasi Regina Pacis yagize ati “Uwa Gatanu Mutagatifu ni umunsi ukomeye kuri nge kuko ni wo munsi ndushaho kwegerana na Yezu mu bubabare yanyuzemo ubwo yari ku musaraba.”

Padiri Mukuru wa Paruwasi Kiziguro, Rutinduka Laurent (Foto Kayitare JP)

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.