Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
19°C
 

Uturima tw’igikoni tuvuguruye twamubereye isoko y’iterambere

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ku ya 11-03-2019 saa 07:39:01
Uwamahoro Adelphine avuga ko uturima tw'igikoni twamuteje imbere ( Foto Ngaboyabahizi P.)

Uwamahoro Adelphine ni umugore w’imyaka 34, utuye mu Murenge wa Muko, Akagari ka Kivugiza, Akarere ka Musanze, ashingiye ku buhinzi bw’uturima tw’igikoni tuvuguruye yiteje imbere.

Abaturanyi be bavuga ko ari intangarugero, ngo kuko basanga koko akuramo amafaranga kandi ntabure imboga.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Uwamahoro Adephine yagize ati: “Hagitangira gahunda y’Akarima k’igikoni ahagana muri 2006, nari nzi ko ari uguhingaho dodo gusa zo kwifashisha mu gihe ugiye guteka nk’ibishyimbo kugira ngo wuzuze indyo isabwa, cyangwa se ukagahinga kugira ngo Gitifu ataguca amande kubera ko utagendana na gahunda za Leta, buhoro buhoro nagiye numva agaciro kako maze mva kuri ya mvugo ngo akarima ka Gitifu”.

Akomeza agira ati: “Nahinze dodo mu turima tw’igikoni 2, ku buryo naryaga imboga nkaruha, ngaha abaturanyi, nza kubona mpomba kuko hari ubwo nageraga mu Mujyi wa Musanze nkabona umufungo ni amafaranga 50, mpitamo kujya nzigurisha nange, kandi byarashobotse nkuramo iritubutse ku buryo mu kwezi nabaga mfite amafaranga agera ku bihumbi 17”.

Uwamahoro akomeza avuga ko ngo yahisemo noneho kubigira umushinga w’ubucuruzi ukomeye, maze ahitamo kongera umubare w’uturima tw’igikoni ahingamo amashu, karoti, beterave, ibitunguru, ku buryo nibura iyo ugezeyo ubona afite uturima tw’igikoni tutari munsi ya 5.

Yagize ati: “Utu turima tw’igikoni nadukuyemo amatungo magufi, nahereye ku ngurube 1 ubu mfite 4, nabikoze kugira ngo nge mbona ifumbire, buri gihe mba mfite imboga kandi n’isoko, ubu nakubwira rwose ko nihangiye umurimo kuko ku kwezi nta bwo nabura agera ku bihumbi 40, ibi rero nabikuye ku nama nahawe n’umushinga Action Aid, waje kutwigisha iterambere mu miryango yacu”.

Mukamana Rosette ni umuturanyi wa Uwamohoro, yagize ati: “Wareba uko Uwamahoro yabaye umusirimu abikesha guhinga ubutaka buke afite? Ubu ni we ugura igitenge kiza, kandi turiya turima tw’igikoni nta gihe kirekire tumutwara kuko atujyamo avuye mu yindi mirimo ye, ubundi agasarura ifaranga, ubu ushaka ishu ryiza aribariza iwe, na twe twiyemeje guhinga ahantu hato tukahakura amafaranga kuko maze kubona ko ibyo abantu basuzugura ari byo bifite amafaranga.

Twabanje kumva ko ari akarima ka Gitifu ariko harimo ifaranga, dore nanone hari umukecuru hirya hariya ahinga dodo gusa, ariko buri cyumweru abona amafaranga 5000, akarima k’igikoni kateza umuntu imbere kuko gakoresha n’ubutaka buke”.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwamariya Mari Claire, avuga ko aho umuntu ari hose yakwiteza imbere ahereye kuri duke afite.

Yagize ati: “Hari bamwe bazi ko akarima k’igikoni kagenewe gusoromwaho imboga zo guteka gusa, oya birashoboka ko gashobora no gukura umuntu mu bukene, nk’uko Uwamahoro yakitayeho agakuramo imitungo, abagore rero nibahere ku byo bafite ubundi bikure mu bukene kandi ikintu cyose kinyuze mu nzira nziza cyahesha umugore amafaranga ni ngombwa ko gikorwa, tuzakomeza natwe kwegera abandi baturage kugira ngo tubigishe ko buri gahunda ya Leta nziza ko uyinjiyemo atera imbere”.

Gahunda y’Akarima k’igikoni yatangiye igamije kunoza imirire, ariko byamaze kugaragara ko itanga n’amafaranga ku baturage.

Uwamahoro Adelphine avuga ko uturima tw’igikoni twamuteje imbere ( Foto Ngaboyabahizi P.)

Umwanditsi:

Ngaboyabahizi Protais

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.