Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

Uturere tw’indashyirwa mu bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge twarashimiwe

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya Mar 30, 2018

Uturere dutatu two mu Ntara y’Amajyepfo twahawe ibikombe dushimirwa ko twakoze ibikorwa byimakaza ubumwe n’ubwiyunge.

Abayobozi b’Uturere twashimiwe bari kumwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Kaboneka Francis na Ndayisaba Fidele (Foto Kayitare)

Ni ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, NURC, mu mwaka 2016/2017, bukorerwa mu turere 15. Uturere 14 ni two twashoboye gushyira mu mihigo ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge mu gihe Akarere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba ko katashoboye gushyira mu mihigo yako ibikorwa byimakaza ubumwe n’ubwiyunge.

Akarere ka Huye ni ko kari ku isonga mu guteza imbere ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge ku kigereranyo cya 87%, hakurikiraho Akarere ka Nyaruguru n’amanota 85% mu gihe akarere ka gatatu ari aka Nyamagabe gafite amanota 82%.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye kaje ku isonga, Muzuka Eugene, ashimira abaturage b’ako karere ko bahagurutse bakumva ubumwe n’ubwiyunge ko ari yo nzira yonyine yo gukomeza kubaka igihugu cyabo. Akomeza agira ati “Murabizi ko Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yashegeshe Abanyarwanda ku buryo bugaragara, Abanyehuye rero barahagurutse bati Jenoside yarabaye, icyo tugomba gukora ni ukuvuga ngo ntizongere gusubira, barahaguruka bashyiraho amashyirahamwe y’ubumwe n’ubwiyunge mu mirenge yose ndetse no mu bigo by’amashuri kugira ngo abana bacu bumve ko ubunyarwanda ari bwo bagomba gushyira imbere.”

Meya Muzuka avuga ko bashyize imbaraga mu gushishikariza abaturage gahunda z’ubunyarwanda, ikindi kandi ngo n’abaturage bitabira gufatanya n’imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakayiganiriza, bakayihumuriza, ibyo bikorwa byose ngo ni byo Akarere ka Huye kashyizemo imbaraga, ari na byo byatumye kaza ku isonga mu guteza imbere ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge”.

Akarere ka Nyaruguru kaje ku mwanya wa kabiri n’amanota 85% mu gushyira mu bikorwa gahunda zo guteza imbere ibikorwa by’ubumwe n’ubwinge. Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, avuga ko ibi abishimira abaturage b’akarere abereye umuyobozi kubera imbaraga bashyira mu bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge. Ati “Iki gikombe ni umusaruro w’abaturage bacu. Bakora ibikorwa byinshi bigamije kubaka umuco w’amahoro, kubaka ubumwe n’ubwiyunge, muri make ni ibintu twishimiye.”

Uretse kuba abaturage bo ubwabo bumva neza gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, umuyobozi wa Nyaruguru avuga ko n’akarere gashyira imbere mu guteza imbere gahunda ya Ndi Umunyarwanda no gushyigikira amashyirahamwe akora ibikorwa bigamije kubaka ubumwe n’ubwiyunge.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Ndayisaba Fidele, asobanura ko kugaragaza uturere twaje ku isonga mu gushyigikira gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge hitawe ku kureba uko ibipimo by’ubumwe n’ubwiyunge bihagaze mu turere, ibikorwa bihari byimakaza ubumwe n’ubwiyunge, uko bishyirwa mu bikorwa nuko byitabwaho no kureba, ahaba hakiri ibibazo bibangamiye ubumwe n’ubwiyunge.

Akomeza agira ati “Twasuzumye uturere nk’inzego zitabira ibikorwa biteza imbere ubumwe n’ubwiyunge kuko bureba buri munyarwanda na buri rwego by’umwihariko Inzego z’ibanze ni zo zifite mu ntoki abaturage, ni zo zishinzwe imiyoborere y’abaturage zikaba zikora ibikorwa byinshi.”

Igikorwa cyo gushimira uturere twahize utundi mu guteza imbere ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge, cyabereye mu mwiherero w’inzego z’ibanze ku rwego rw’uturere ndetse n’Umujyi wa Kigali. Akarere kagaragaye ku mwanya wa nyuma ni Akarere ka Rubavu kagize amanota 27.5%.