Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Uturere 20 twashyizwemo ibikoresho by’ubutabazi ku biza

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 27-03-2019 saa 17:03:59
Minisitiri w'Ibikorwa by'ubutabazi Eng. Kamayirese Germaine hagati, iburyo ni Dr. Bwito Paul uyobora Croix-Rouge Rwanda bagaragaza uko biteguye guhangana n'ibiza muri uyu mwaka (Foto Mutungirehe S.)

Mu rwego rwo gutabara abagira akaga ko kwibasirwa n’ibiza cyane cyane muri iki gihe k’imvura y’itumba, uturere 20 kuri 30 twashyizwemo ibikoresho by’ubutabazi byafasha mu kugoboka ku buryo bwihuse abagerwaho n’ibiza.

Umuryango wita ku mbabare, Croix-Rouge Rwanda, watangaje ko mu gihe u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu byitegura kujya mu bihe by’imvura nyinshi, mu turere 20 muri 30 tugize igihugu hashyizwe ibikoresho by’ubutabazi bizatuma babasha gutabara byihuse abagwirwa n’ibiza byaba ibiturutse ku mvura cyangwa ku miyaga ikunze kugaragara mu bihe by’itumba.

Ni bimwe mu byo uyu muryango wagaragarije Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi kuri uyu wa 27 Werurwe 2019, mu ngamba bagiye kwitaho mu baturage mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’ibiza.

Perezida wa Croix-Rouge Rwanda, Dr. Bwito Paul, yavuze ko nk’abafatanyabikorwa ba Leta, bahora biteguye igihe cyose k’imvura. Ati “Mu kubyitegura tuba dufite abafatanyabikorwa bacu, bahawe amahugurwa ahagije, n’abayobozi b’umuryango natwe tuba dufite ububiko bw’ibikoresho nk’ingorofani, ibiringiti n’amabati ku basenyewe n’imiyaga, tukanabubakira byose tubifatanyije na Leta y’u Rwanda.

Twiteguye bihagije kuko ibiza ni ibintu tumenyereye nk’ubu mu turere 30 utungana na 20 hashyizwemo ibikoresho bihagije. Iyo rero ikiza kije duhita dukoresha abakoranabushake bacu bakajya kubifashisha abantu bagize ibyago.”

Utwo turere twiganjemo uturi mu bice bikunda kwibasirwa n’imvura nyinshi nk’Amajyaruguru n’Iburengerazuba n’Amajyepfo, n’utundi twibasirwa n’imiyaga cyane nk’utwo mu Ntara y’Iburasirazuba.

Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi Eng. Kamayirese Germaine, mu ijambo rye yagejeje ku bafatanyabikorwa mu gufasha abahuye n’ibiza, yavuze ko umwaka ushize u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu byo ku karere byahuye n’ibiza byangiza byinshi birimo no gutwara ubuzima bw’abantu n’ibintu, gusenya ibikorwa remezo n’ibindi kandi n’uyu mwaka bigaragara ko hazaboneka imvura nyinshi n’imiyaga ariko ingamba zo guhangana na byo zirakomeje kimwe no kwitegura gufasha abahura n’ibyago biturutse ku biza.

Eng. Kamayirese yavuze ko abaturage bigaragara ko batuye ahashyira ubuzima bwabo mu byago bagirwa inama zo kuhava abatishoboye bagahabwa ubufasha bwo kwimuka ariko kandi bagashyirwa aho bashobora kugezwaho ibikorwa remezo byose bishoboka.

Hari kandi kwifashisha ikoranabuhanga mu gusakaza amakuru no guteguza abaturage ku makuru y’iteganyagihe aburira abaturage guhangana n’icyashyira ubuzima bwabo mu kaga nko kuzirika ibisenge by’inzu neza, gukora aho amazi aca mu mirima no ku ngo kugira ngo adasenya inzu no guteza inkangu.

Umuryango Croix-Rouge y’u Rwanda washimwe kandi n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga bawo kuba uri imbere mu gutabara ahagaragaye ibiza no gushishikariza abaturage kwitegura uko bahangana n’ibiza.

Minisitiri w’Ibikorwa by’ubutabazi Eng. Kamayirese Germaine hagati, iburyo ni Dr. Bwito Paul uyobora Croix-Rouge Rwanda bagaragaza uko biteguye guhangana n’ibiza muri uyu mwaka (Foto Mutungirehe S.)

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.