Utekereza ko nyuma yo kuva muri Minisiteri tuzajya mu ishuri ry’inshuke?

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 14-08-2020 saa 16:52:23

Minisitiri w’intebe w’igihugu cy’ Afurika yasuye ishuri ry’inshuke arabaza ati:
“Ingengo y’ibiryo y’umwana ni iyihe ku kwezi”? Baramubwira bati: “Ni 40.000Frw”. Arababwira ati: “Ibyo ni byinshi.
Mugabanye abe 30.000 Frw! ”
Hanyuma asura gereza arababaza ati:
“Ingengo y’imfungwa ni iyihe?”
Bati: “Ni 40.000Frw”.
Arababwira ati: “Ni bike muzamure kuri 80.000Frw”.
Pasiteri wari wamuherekeje aramubaza ati:
“Kuki wagabanyije ibiryo by’abana b’inshuke ukongera ibiryo by’imfungwa?”
Minisitiri w’intebe yarasubije ati: “Uratekereza ko nyuma yo kuva muri Minisiteri tuzajya mu ishuri ry’inshuke”?

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

2 Comments on “Utekereza ko nyuma yo kuva muri Minisiteri tuzajya mu ishuri ry’inshuke?”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.