Kigali-Rwanda

Partly sunny
20°C
 

UTB VC iremeza ko yiteguye guhanganira ibikombe mu mwaka wa 2019

Yanditswe na Nkomeje Guillaume

Ku ya 17-01-2019 saa 08:02:45
Mbanze Sylvestre, umutoza mukuru wa UTB VC mu kiciro cy'abagore

Ikipe ya UTB VC mu bagore iratangaza ko yiteguye guhanganira ibikombe muri uyu mwaka wabo wa mbere bazaba bitabira amarushanwa atandukanye y’uyu mwaka w’imikino wa 2018-2019.

Iyi kipe yatangiye yegukana igikombe k’irushanwa ribanziriza shampiyona mu bagore “UTB Volleyball Women Pre-Season Tournament 2018-2019” itsinze RRA VC bigoranye amaseti 3 kuri 2.

Iri rushanwa bari bateguye ryitabiriwe n’amakipe 5 ari yo RRA VC, UTB VC, IPRC-Kigali VC, KVC na St Aloys VC ryabereye kuri Sitade Nto Amahoro i Remera tariki 12-13 Mutarama 2019.

Nyuma yo gutwara iki gikombe, Mbanze Sylvestre, umutoza mukuru wa UTB VC avuga ko bataje baje kugerageza cyangwa kwishimisha ahubwo ko biteguye kugaragaza ko bashoboye.

Mbanze usanzwe ari n’Umwarimu muri Kaminuza ya UTB atangaza ko bijyanye n’uburyo bubatse ikipe bafite intego yo gutwara igikombe cya shampiyona ya 2019.

Dr.Kabera Callixte usanzwe ari Umuyobozi wungirije wa Kaminuza ya UTB, atangaza ko bishimiye kuba baratwaye iki gikombe kibanziriza shampiyona ndetse ko ari intangiriro nziza ibaha ikizere cy’uko n’ibindi bazabitwara.

Ati “Ni intangiriro nziza, itanga ikizere, ni ibyishimo birenze kandi twarabiteguye murabona uko ikipe yacu iteye, uko ingana byadusabye mu ntekerezo, ariko noneho tubishyize no mu ngiro kandi biratanga ikerekezo ko n’ibindi bikombe bizagenda biza.”

UTB VC iheruka kwerekana abakinnyi 14 izakoresha muri uyu mwaka w’imikino, biyongereyeho Amito Sharon ukomoka muri Uganda na Nzayisenga Charlotte wahoze muri RRA VC.

Muri iki gikorwa cyabaye tariki 27 Ukwakira 2018 aba bakinnyi 14 berekanwe ni Cyuzuzo Gihozo Yvette (Kapiteni), Mutoni Berthille, Mukandayisenga Benitha, Hakizimana Judith, Irakoze Belise, Ishimwe Honorine, Kabatesi Judith, Byukusenge Belise, Uwimbabazi Leah, Utegerejimana Claudette, Nyirarukundo Christine, Uwamariya Jacqueline, Muhoza Louis na Irahoze Patience.

Mbanze Sylvestre, umutoza mukuru wa UTB VC mu kiciro cy’abagore

Umwanditsi:

Nkomeje Guillaume

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.