Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

UTB ikomeje kuziba icyuho mu bukerarugendo n’amahoteri

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 20-12-2018 saa 16:07:51
Umuyobozi wa Kaminuza y'Ubukerarugendo, Ikorabuhanga n'Ubucuruzi Dr Kabera Callixte

Kaminuza y’Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n’Ubucuruzi (UTB) irahamya ko uburezi itanga bumaze gutanga umusanzu ukomeye mu guteza imbere amahoteli mu Rwanda.

Iyi kaminuza yatangiye mu mwaka wa 2008, umuyobozi wayo (Vice Chancellor), Dr Kabera Callixte, akavuga ko icyo gihe igihugu cyari gifite ikibazo mu mahoteli.

Dr Kabera avuga ko mu rwego rw’amahoteri n’ubukerarugendo wasangaga hari umubare mukeya w’abakozi, abahari badashoboye ndetse batarabyigiye.

Dr Kabera avuga ko icyo gihe kaminuza ya UTB yashinzwe ngo ifashe igihugu gutanga abakozi bakora ibyo bazi, bityo bafashe igihugu kuziba icyo cyuho cyagaragaraga.

Ati: “Ku isoko ry’umurimo duhagaze neza dufite abakozi bashoboye kuko tumaze gushyira ku isoko abakozi 4.018 hirya no hino mu Rwanda no mu mahanga”.

Avuga ko UTB ifite abakozi 8 yigishije bari mu bihugu nka Quatar, Leta Zunze ubumwe za Amerika, mu mahoteli arimo Mariott na kompanyi z’indege (Airlines).

Mu ngendo zifashisha indege kuva ku kibuga kugera mu ndege UTB itangamo abakozi benshi igasanga ari igisubizo cyiza ku bibazo byari bihari ku isoko.

Gusa avuga ko igifite icyuho mu guhaza isoko mu bijyanye n’ubukerarugendo kuko hakenewemo abakozi bagera ku 10.000 kandi ikaba itarabagezaho.

Niyibizi Venuste ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri Hoteli The Mirror iherereye i Remera ni umwe mu barangije muri UTB. Yabwiye Imvaho Nshya ko iryo shuri hari urwego ryabashyizeho mu gutuma bitwara neza mu bizamini bahabwa no kugera mu kazi bakoramo.

Agira ati: “Buri somo ryose rihigirwa riba rifitemo ibirebana na hoteli ukagira ubumenyi muri serivisi zitangirwa muri hoteli kuko igira serivisi nyinshi.

Ntiwakwiga igikoni ngo baguhe kuyobora hoteli ariko twe amasomo twize adufasha kuba twayiyobora n’ibyakwangirika ukamenya uko ubikiza. Urangije muri UTB ntiyabura akazi natangiranye n’iyo hoteli nkoze ikizamini, maranye na yo imyaka 4 kandi nkora neza. Narangije UTB mu 2016 abo twarangizanyije 45 bose bari mu kazi, harimo abari Marriot muri Autriche n’ababikorera bagatanga akazi ku bandi”.

UTB yatangiye yamenyekanye ku izina rya RTUC. Ifite abanyeshuri Kigali na Rubavu mu mashami y’ikoranabuhanga, iby’amahoteli, ubukerarugendo n’ibindi.

UTB yatangiye mu mwaka wa 2008, itanga impamyabumenyi za mbere mu mwaka wa 2012.

Umuyobozi wa Kaminuza y’Ubukerarugendo, Ikorabuhanga n’Ubucuruzi Dr Kabera Callixte

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.