Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Ushinzwe ibikorwa muri Ambasade y’u Bufaransa yasuye urwibutso rwa Jenoside

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 16-07-2019 saa 16:40:02
Jeremie Blin yunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda (Foto Gisubizo)

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda, Jeremie Blin, yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, avuga ko biri mu rwego rwo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no guha agaciro abayirokotse.

Ibi yabitangarije ku rwibutso rwa Kigali nyuma yo kunamira inzirakarengane zirushyinguyemo kuri uyu wa Kabiri. Yagize ati “Nageze aha ku wa Gatatu w’icyumweru gishize, ariko mbere ya byose nifuje kubanza gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali mu rwego rwo kunamira no kwibuka abazize Jenoside no guha agaciro abayirokotse no gushima politiki y’ubumwe n’ubwiyunge yashinze imizi mu Rwanda.”

Blin avuga ko gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ari ngombwa kuko ugira amakuru ku byabaye mu majwi y’abayirokotse n’amashusho y’abo yahitanye, ngo ni byiza gusura uru rwibutso nk’umuntu utarabonye ibyabaye kuko abasha kugira amakuru y’uko byagenze.

Yagarutse ku bibazo byabaye mu mibare hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa, avuga ko ariko ari ngombwa ko ibihugu byombi bibyirengagiza kugira ngo byubake umubano mwiza w’ejo hazaza.

Ati “Mu myaka ishize habayeho ibibazo by’imibanire hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa, ariko iki ni igihe cyo kubishyira ku ruhande kugira ngo twubake umubano mwiza w’ejo hazaza, ni ubutumwa ba Perezida bombi Kagame na Macron bahaye abaturage b’ibihugu byombi, ariko kwibagirwa ibyabaye byo ntibikabeho.”

Jeremie Blin yunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda (Foto Gisubizo)

Jeremie Blin yagarutse ku rwego rw’imibanire, ubumwe n’ubwiyunge hagati y’Abanyarwanda, avuga ko abona rugeze ku kigero gifatika kandi cyo kwishimira, agasanga n’abandi bakwiye kubigiraho.

Yongeyeho ko u Rwanda rwateye intambwe y’imibanire myiza n’igihugu cy’u Bufaransa, ari na yo mpamvu bahari kugira ngo bayishimangire, akomeza ashimira u Rwanda n’Abanyarwanda ku ntera nziza y’imibanire y’ibihugu byombi.

Mu butumwa Blin yanditse mu gitabo cy’abashyitsi, yavuze ko mu byihutirwa yifuza gukora mbere yo gutangira imirimo ye mu Rwanda ari ugusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaba ashimira Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda n’ubuyobozi bw’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali kuba baramuteguriye byihuse uburyo bwo gusura uru rwibutso.

Asoza yizera ko imibanire hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa izagenda neza mu gihe kiri imbere, kandi ko Abanyarwanda n’Abafaransa bazakomeza gufatanya muri byose.

Jeremie Blin yandika mu gitabo cy’abashyitsi (Foto Gisubizo)

Umuyobozi w’Ikigo cy’u Bufaransa gitera inkunga ibihugu bikennye (Agence Française de Development: AFD), Rémy Rioux, mu kwezi gushize yaje mu Rwanda kureba imishinga bashyigikira.

Yabwiye abanyamakuru ko u Bufaransa bufite imishinga myinshi buzafatanyamo n’u Rwanda mu gihe kiri imbere, ndetse Rémy yavuze ko abikorera bo mu Bufaransa bashishikarizwa gushora imari mu Rwanda.

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.