USA ziyemeje gufasha u Rwanda kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya May 20, 2018

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) mu Rwanda, Peter H. Vrooman, yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ziyemeje gutera inkunga u Rwanda muri gahunda rwihaye yo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi kugeza mu 2024, bihereye mu burezi bw’amashuri abanza aho hatangwa ibikoresho by’imfashanyigisho zo kwiga neza ururimi rw’Ikinyarwanda.

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard ari kumwe na Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Rwanda, Peter H. Vrooman (Foto James R)

Yabitangaje ejo hashize, tariki ya 18 Gicurasi 2018, nyuma yo kugirana ibiganiro na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard.

Ambasaderi Peter H. Vrooman yavuze ko ari ibiganiro bya mbere agiranye na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, bikaba byaribanze ku byo Guverinoma y’u Rwanda ishyize imbere n’uko bizagerwaho mu bufatanye burimo n’ubushingiye ku kugabanya imirire mibi ikigaragara no kugera ku bukungu bushingiye ku bumenyi.

Ati: “Intego yacu ni ugufasha Minisiteri y’Uburezi, cyane mu mashuri abanza, tukayifasha mu bijyanye n’ibikoresho bituma abana biga neza ururimi kavukire ‘Ikinyarwanda’, Icyongereza n’izindi zirimo n’Igifaransa.

Kwigisha umwana kumenye neza ururimi ni ikintu kizatuma igihugu kigera kuri gahunda y’ubukungu bushingiye ku bumenyi”.

Yakomeje avuga ko mu bijyanye no kurwanya imirire mibi, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zibinyujije mu kigo mpuzamahanga cy’Abanyamerika USAID, zashyizeho umushinga “Feed the Future Hinga Weze” wa miliyari 28 z’amafaranga y’u Rwanda, uri mu turere 10 tw’u Rwanda.

Uwo mushinga ugamije gufasha abahinzi bato kongera umusaruro bahinga mu buryo bugezweho no kubona ubumenyi bwo kubona amasoko y’umusaruro wabo, ukaba ufitemo n’umwihariko wo kurwanya imirire mibi hakoreshejwe ibihingwa u Rwanda rushyize imbere birimo n’ibijumba no kurwanya ibyonnyi by’imyaka.

Ambasaderi Peter H. Vrooman yasobanuriye itangazamakuru ko buri mwaka Guverinoma y’Amerika itera inkunga u Rwanda binyuze muri gahunda zitandukanye, zibarirwa muri miliyoni 107 z’Amadolari y’Amerika ashobora guhinduka bitewe na Kongere y’Amerika buri mwaka.