Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

USA: Ambasaderi Nikki w’Amerika muri Loni arateganya kwegura

Yanditswe na KAYIRA ETIENNE

Ku ya 10-10-2018 saa 16:52:04
Ambasaderi w'Amerika muri Loni Nikki Haley (ibumoso) ari hamwe na Perezida Donald Trump amuteguza ko yifuza kwegura kuri uriya mwanya mu mpera z'umwaka wa 2018 (Foto Reuters)

Nikki Haley, Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Loni ku wa Kabiri tariki 9 Ukwakira 2018 yagejeje kuri Perezida Donald Trump ikifuzo cyo kwegura kwe kuri uriya mwanya mu mpera z’uyu mwaka wa 2018.

Perezida Trump ngo yemeye ubwegure bwe amushimira ko yujuje inshingano yahawe neza.

Marie Bourreau umunyamakuru akaba n’intumwa yihariye ya Radio Mpuzamahanga y’u Bufaransa RFI i New York ku wa Gatatu w’iki cyumweru yatangaje ko nubwo Donald Trump yemeye ubwegure bwa Nikki Haley ngo yavuze ko abuze umukozi w’ingenzi mu butegetsi bwe.

Ibitangazamakuru byo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika byo, byatangaje ko Ambasaderi Nikki Hay yamenyesheje Perezida Trump ko ashaka kwegura kuva mu cyumweru gishize, nyuma y’Inteko rusange ya Loni.

RFI iti “Icyo kifuzo cya Nikki cyagizwe ibanga rikomeye kuko cyari kizwi n’abantu bake b’inkoramutima z’Umukuru w’igihugu barimo Mike Pompeo, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga”.

Nikki Haley

Iyi nkuru ngo yaratunguranye mu Muryango w’Abibumbye, ndetse inababaza bamwe mu bambasaderi bahagarariyemo ibihugu byabo kuko madamu Haley ngo yari inkingi ya mwamba muri Loni, kubera ko yashiraga amanga akaba yanahaga agaciro ibitekerezo bya bagenzi be.

RFI itangaza ko aho ba mbasaderi bahagarariye ibindi bihugu muri Loni bumviye ko Nikki Haley azasezera mu mpera z’uyu mwaka wa 2018, ngo bagaragaje impungenge bafite k’uzamusimbura nubwo bataramumenya.

Bose ngo bemeza ko Nikki yari ingenzi muri Loni kuko aha agaciro ububanyi n’amahanga, cyane cyane muri iki gihe igihugu ke gisa n’ikitavuga rumwe n’ibihugu byinshi kubera imiterere ya Perezida wacyo.

Karen Pierce, Ambasaderi w’u Bwongereza muri Loni ati “Ubwo Nikki tukiri kumwe muri aya mezi make asigaye, nge ku giti cyange nzamwungukiraho byinshi cyane cyane mwigiraho kureba kure no gutinyuka mu gufata ibyemezo”.

Vassily Nebienza, Ambasaderi w’u Burusiya muri Loni na we yatangaje ko ababajwe cyane n’uko Haley agiye agikenewe cyane kabone n’ubwo ngo hari bimwe batumvaga kimwe kubera politiki z’ibihugu byabo zitandukanye.

Ati “Ndababaye cyane kuko twari inshuti na Nikki, uretse ko rimwe na rimwe mu kazi twabusanyaga mu bitekerezo. Aracyari muto cyane, aracyafite imbaraga ndizera ko hari aho tugihurira”.

Ibitangazamakuru mpuzamahanga byatangaje ko ambasaderi Nikki Haley ngo yaba yeguye kugira ngo azapiganirwe umwanya wa Perezida w’Amerika nyuma ya manda ya mbere ya Donald Trump.

Ariko mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa 9 Ukwakira Haley yabihakanye yivuye inyuma.

Ababikeka bakomeza bavuga ko mu mwaka wa 2024 ho bishoboka, yaba agiye kubitegura hakiri kare.

Umwanditsi:

KAYIRA ETIENNE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.