Urwunge rw’amashuri rwa Gahanga rwubakiwe icyumba k’ishuri na MKU

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 29-05-2019 saa 18:07:23
Aba ni abanyeshuri biga mu Rwunge rw'amashuri rwa Gahanga I rugaragaramo ubucucike bw'abanyeshuri (Foto James)

Hejuru yo gutanga ubumenyi mu mashuri makuru, Kaminuza yo mu gihugu cya Kenya ikorera mu Rwanda (MKU) yubakiye icyumba k’ishuri urwunge rw’amashuri rwa Gahanga I.

Ni igikorwa kiza gishimangira gahunda Leta ifite yo kongera ibyumba by’amashuri mu kugabanya ubucucike bw’abanyeshuri mu mashuri abanza.

Ibi ni ibyatangajwe na Minisitiri w’Uburezi, Dr. Mutimura Eugene, nyuma y’umuhango wo gutaha ku mugaragaro icyumba k’ishuri cyubatswe na Kaminuza ya MKU no gusura inyubako z’amashuri iyi kaminuza itangiramo ubumenyi ku banyeshuri b’Abanyarwanda n’abanyamahanga bayigamo.

Yagize ati “Hejuru y’umurimo wo gutanga ubumenyi, kaminuza ya Mount Kenya isanzwe ikora, yongeyeho igikorwa kiza cyo kubakira icyumba k’ishuri Urwunge rw’amashuri rwa Gahanga, ni mu rwego rwo gutera inkunga Leta muri gahunda ifite yo kongera ibyumba by’amashuri no kugabanya ubucucike buri mu mashuri abanza.”

Dr. Mutimura yavuze ko kaminuza aho ziri hose, zaba iza Leta cyangwa iz’abikorera zikwiye guteza imbere abazituriye n’aho zikorera, akaba ari cyo gikorwa cya Kaminuza ya Mount Kenya yakoreye Urwunge rw’amashuri rwa Gahanga nk’ishuri ribanza rituranye n’aho iyi kaminuza ikorera.

Avuga ko Kaminuza ya Mount Kenya ifitiye umumaro Abanyarwanda kuko bayivomamo ubumenyi bunyuranye mu mashami anyuranye yigishwa muri iyi kaminuza. Yashimye kandi inyubako z’iyi kaminuza n’ubumenyi itanga muri porogaramu zinyuranye zigishirizwa muri yo.

Minisitiri w’Uburezi kandi yashimye ubufatanye bwiza bw’Akarere ka Kicukiro na Kaminuza ya Mount Kenya mu gufasha kaminuza zinyuranye zihakorera kubona aho zikorera n’aho zubaka kandi hegereye abaturage, akaba asanga ari igikorwa k’iterambere rusange ry’abaturage.

Yashimye ubufatanye bw’Akarere ka Kicukiro na Mount Kenya muri gahunda bafite yo gushyiraho centre yigisha indimi zirimo Icyongereza, Ikinyarwanda, n’Igifaransa.

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, Dr. Nyirahabimana Jeanne d’Arc, avuga ko Akarere ka Kicukiro kagiranye ubufatanye na kaminuza ya Mount Kenya muri gahunda yo guteza imbere no guhindura imibereho y’abaturage binyuze mu burezi, imiyoborere myiza binyuze mu ihuriro ry’iterambere.

Ati “Dufatanya na Kaminuza ya Mount Kenya muri gahunda yo kwigisha abaturage, muri gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, Girinka, kurengera ibidukikije, kurwanya ibiza, guhanga imirimo no guteza imbere umurimo mu karere ka Kicukiro.”

Avuga nanone ko bafatanya n’iyi kaminuza mu kurwanya ibiyobyabwenge binyuze mu marushanwa y’umupira w’amaguru, aho bakora ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko.

Abakozi n’abanyeshuri ba Kaminuza ya Mount Kenya bafasha mu bukangurambaga bunyuranye muri izo gahunda za Leta zavuzwe haruguru, hagamijwe guhindura imibereho n’imyumvire y’abaturage b’Akarere ka Kicukiro.

Umuyobozi wa Kaminuza ya Mount Kenya, Prof. Edwin Odhuno, avuga ko ishuri ryubatswe na kaminuza ayoboye ryatwaye ingengo y’imari ya miriyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda, ndetse ngo banahawe n’ibikoresho byo mu ishuri n’ibitabo by’abanyeshuri.

Avuga ko iki gikorwa cyagizwemo uruhare na Kaminuza ya Mount Kenya mu rwego rwo guteza imbere aho ikorera nk’imwe mu ntumbero zikenewe kuri kaminuza n’amashuri makuru akorera mu gihugu, nko guteza imbere abayaturiye n’aho akorera.

Yagize ati “Icyumba k’ishuri twubatse mu Rwunge rw’amashuri rwa Gahanga cyuzuye gitwaye ingengo y’imari ya miriyoni 15, harimo n’ibikoresho by’ishuri n’ibitabo by’abanyeshuri.”

Urwunge rw’amashuri rwa Gahanga ya I rugaragaramo ubucucike bw’abanyeshuri, aho ikiciro cy’amashuri y’inshuke kigamo abanyeshuri 56, mu mashuri abanza hakigamo abanyeshuri 4.395 naho mu mashuri yisumbuye harimo abanyeshuri 1 235, bose hamwe bakaba abanyeshuri 5.686.

Aba ni abanyeshuri biga mu Rwunge rw’amashuri rwa Gahanga I rugaragaramo ubucucike bw’abanyeshuri (Foto James)

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.