Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Urwunge rw’amashuri rwa Bisate rwagiriwe inama yo kwita ku isuku

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Feb 16, 2018

Mu bukangurambaga bwa Minisiteri y’uburezi ku ireme ry’uburezi, mu byasuzumwe harimo n’isuku mu mashuri, aho byagaragaye ko hari amashuri akigaragaza umwanda, akaba agirwa inama  yo kwita ku isuku mu buryo bwimbitse ahari hasuwe Urwunge rw’amashuri rwa Bisate.

Itsinda ryasuye Urwunge rw’amashuri rwa Bisate ryasabye ko hanozwa isuku

Iri shuri riherereye mu murenge wa Kinigi, mu karere ka Musanze ahitegeye Ibirunga bya Bisoke na Sabyinyo. Itsinda ry’abashinzwe ubukangurambaga ku ireme ry’uburezi ryatangiriye umurimo waryo mu gusura igikoni gitegurirwamo amafunguro y’abanyeshuri, aho ryasanze  hatanogeye ijisho, amafunguro yashyizwe mu bisate by’ingunguru bidafite isuku kimwe  n’amabase baruriramo.

Kubwimana Fortunée, umugenzuzi w’uburezi mu Ntara y’Amajyaruguru, akaba umwe mu bagize itsinda ry’ubukangurambaga ku ireme ry’uburezi mu Karere ka Musanze, yabagiriye inama yo gushaka ibindi bikoresho byo kwaruriramo amafunguro mbere y’uko agera mu mabase ajyanwa muri buri shuri, kuko ibyo bice by’ingunguru bigaragara ko bitujuje ubuziranenge n’isuku ikwiriye amafunguro, bikaba bishobora guteza uburwayi abanyeshuri.

Ati: “Ko mbona biriya bice by’ingunguru mwaruriramo biteye inkeke? Ese mwabuze amasafuriya manini meza yo kwarurimo ibiryo mubivana aho byatekewe? Mugerageze muhindure kuko ibi bice by’ingunguru bidakwiye kwarurirwamo amafunguro agaburirwa abanyeshuri.”

Iri tsinda rikora ubukangurambaga bw’uburezi mu Karere ka Musanze kandi ryagannye ahaherereye ubwiherero bw’abanyeshuri.

Mu mvugo ituje kandi yuzuye impanuro, Umuyobozi w’Ishuri rikuru rya Tumba College Of Technology, akaba ari nawe uyoboye iri tsinda, Eng. Gatabazi Pascal, yagaragarije ubuyobozi bw’ishuri ikibazo cy’umwanda yabonye mu bwiherero bw’abanyeshuri, ari  na cyo kizamura umwuka mubi n’isazi.

Yagize ati “Harabura iki ngo iyi miyoboro y’inkari yazibye ngo iziburwe igana ahabugenewe kugira ngo abanyeshuri babone aho banyura binjira mu bwiherero? Harabura iki ngo iki kibazo gikemurwe abana babone aho banyura binjira mu bwiherero bwabo?”

Ikindi cyagaragariye iri tsinda ni ibyobo byagenewe kwakira umwanda uturuka mu bwiherero bidapfundikiye neza bigaragaza imyanda, ari naho isazi nyinshi zituruka zigana mu kibuga no mu mashuri, ndetse no mu gikoni batekeramo amafunguro abana bafatira ku mashuri.

Kuri ibi bibazo byose umuyobozi w’ishuri Ngendahayo yabuze icyo abyisobanuraho, ariko iri tsinda rimusaba kureba uburyo akemura ibibazo by’umwanda byagaragariye amaso yabo kuko bidasaba ingengo y’imari ituruka muri Minisiteri cyangwa mu karere, uretse gufatanya n’abo bakorana gushyiraho gahunda y’isuku muri iri shuri.

Mu bindi bibazo byagaragajwe n’abarezi ubwo bagiranaga inama n’iri tsinda ni rusange ku bigo by’amashuri byasuwe, birimo imfashanyigisho zijyanye n’integanyanyigisho nshya zitaraboneka, ni mu gihe iyi nteganyanyigisho nshya izatangira kubazwaho  mu bizamini bya Leta by’uyu mwaka wa 2018.

Ikindi cyagarutsweho n’abarezi bo muri iki kigo k’ishuri ni ikibazo cyo kutagira mudasobwa mu gihe bafite isomo ry’ikoranabuhanga, kongeraho ikibazo cya laboratwari n’ibikoresho byazo ndetse n’ibinyabutabire bizikoreshwamo mu kwigisha isomo ry’ubutabire.

Kuri ibi bibazo byose, itsinda ry’abakangurambaga bari basuye iri shuri ryabasezeranyije ko bagiye kubikorera ubuvugizi bikaboneka mu gihe cya vuba, ariko na bo babasaba gukemura ibibazo biri mu kigo bitagomba ingengo y’imari ya Minisiteri y’uburezi cyangwa y’akarere, ahubwo bisaba gukemurwa n’ubushake n’ubushobozi bw’ishuri.