Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Urwego rw’Umuvunyi rwasanze 12.2% by’imanza rwaregewe zirimo akarengane

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 21-10-2021 saa 12:56:18

Urwego rw’Umuvunyi rwasanze 12.2% by’imanza rwaregewe n’abaturage bari bavuye mu nkiko bavuga ko zaciwe nabi zasanzwe zirimo akarengane. Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine, yavuze ko Urwego rw’Umuvunyi rwasabye Urukiko rw’Ikirenga gusubiramo izo manza kugira ngo abaturage bashobora kuba bararenganye babone ubutabera bwuzuye.

Iyo mibare iri mu byo Madamu Nirere yagarutseho muri raporo y’Umwaka w’Ingengo y’Imari wa 2020-2021 yashyikirijwe imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko ku wa Gatatu taliki ka 20 Ukwakira 2021. Ikigereranyo cy’akarengane cyagaragajwe n’Urwego rw’Umuvunyi mu birego rwakiriye cyiyongereyeho 2.3% ugereranyije n’icyo mu mwaka wabanje cyari ku 9.9%.

Muri rusange, imanza 361 ni zo zaciwe mu nkiko ariko ababuranyi bamwe ntibanyurwe n’imyanzuro bakazishyikiriza Urwego rw’Umuvunyi mu mwaka wa 2020/2021 Imanza 343, muri zo izingana na 95%, zarasesenguwe mu gihe 18 zingana na 5% zisigaye zitarasesengurwa.

Muri izo zasesenguwe 42, zingana na 12.2%, ni zo byagaragaye ko zishobora kuba zaraburanishijwe nabi kuko zigaragaramo akarengane. Ni mu gihe mu mwaka w’Ingengo y’Imari yabanje, mu manza zashyikirijwe Urwego rw’Umuvunyi nyuma yo kuburanishirizwa mu nkiko harimo 46 zaciwe nabi ari zo zingana na 9.9%.

Depite Aimée Sandrine Uwambaje yibajije igituma imanza zagaragajwe n’Urwego rw’Umuvunyi zidashyirwa mu zaciwe nabi n’Ubugenzuzi bw’Inkiko, akabona ko bigaragaza imikorere idahwitse mu nzego zishinzwe gutanga ubutabera.

Yagize ati: “Ese ibi ntibyatuma urwego rutakarizwa icyizere? Kubera iki hariho iyo mikorere idahwitse? Ese izo manza ntiziba zasuzumwe n’impuguke mu by’amategeko, kandi zikaba ziri mu murongo w’ubutabera aho byoroshye kumenya niba harimo akarengane cyangwa katarimo?”

Madamu Nirere yasubije ko ububasha bwo gusubirishamo imanza bufitwe gusa n’Urukiko rw’Ikirenga, ashimangira ko icyo Urwego rw’Umuvunyi rukora ari ugusaba ko izo manza zongera kuburanishwa bikabanza gusuzumwa n’Urukiko rw’Ikirenga.

Ati: “Navuga ko nta kuvuguruzanya kubaho mu byemezo dufata, ahubwo turuzuzanya, buri rwego rukora inshingano rufitiye ububasha. Inshingano z’Urwego rw’Umuvunyi ni ukugenzura niba mu rubanza runaka harimo akarengane rugasaba Urukiko rw’Ikirenga kongera kuruburanisha.”

Yakomeje agira ati: ” Iyo Urukiko rw’Ikirenga rusanze mu rubanza harimo akarengane rubimenyesha ababurana ko bazongera kwitaba urukiko. Iyo nta karengane karimo, rwandikira Urwego rw’Umuvunyi rubitumenyesha natwe tukabimenyesha ababuranyi ibijyanye n’imyanzuro yafashwe mbere n’ukuri kwayo.”

Urwego rw’Umuvunyi ruvuga ko imanza z’akarengane rushyikirizwa zigenda zigabanyuka uko umwaka utashye. Mu mwaka wa 2018/2019, uru rwego rwatangaje ko rwakiriye ibirego 1,091 by’imanza zaciwe n’inkiko ababuranyi bakazishyikiriza Urwego rw’Umuvunyi nyuma yo kutishimira imikirize yazo.

Muri uwo mwaka kandi, imanza 96 gusa ni zo zasanzwemo akarengane zikaba zaranganaga na 8.8% by’imanza zasesenguwe.

Madamu Nirere yavuze ko iryo gabanyuka ari umusaruro w’itegeko ryo mu 2018 rishimangira ububasha bw’inkiko, rikaba rigaragaza ko Perezida w’urukiko afite ububasha bwo gusesengura akarengane mu rubanza ashingiye ku bimenyetso by’uko haba harimo ruswa.

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.