Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Urwego rw’amabanki rukomeje kuza ku isonga mu rwego rwose rw’imari

Yanditswe na Mugabo Lambert

Ku ya 05-03-2019 saa 18:24:11
Banki ya Kigali, BK, ni imwe mu mabanki 11 y'ubucuruzi aboneka mu Rwanda (Foto James R.)

Urwego rw’amabanki rukomeje kuza ku isonga mu rwego rwose rw’imari mu Rwanda, aho umutungo w’uru rwego ukomeje kwiyongera uko umwaka ushize undi ukaza.

Kugeza ubu, amabanki abarirwa umutungo ungana na 66.7% by’umutungo wose w’urwego rw’imari.

Mu mpera z’Ukuboza 2018, urwego rw’amabanki rwari rugizwe na banki 11 z’ubucuruzi, ibigo bitatu by’imari iciriritse, Banki imwe y’Iterambere, na Banki imwe ya Koperative nk’uko bitangazwa na Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR.

BNR ikaba ivuga ko umutungo w’uru rwego mu Rwanda wiyongereyeho 15.1% mu mwaka ushize, ugera kuri miriyari 3,091 z’amafaranga y’u Rwanda, ahanini bitewe no kwiyongera kw’inguzanyo amabanki atanga.

Mu mpera z’Ukuboza 2018, inguzanyo amabanki atanga zari zimaze kwiyongeraho 13.6% ugereranyije n’umwaka wabanje, kuko zari zigeze kuri miriyari 1,871, ugereranyije n’inyongera yabayeho ingana na 12.9% mu mwaka wari wabanje.

Urebye, usanga umutungo w’amabanki warakunze kuzamuka kuva mu 2014, aho wanganaga n’amafaranga y’u Rwanda miriyari 1,803, mu mwaka wakurikiyeho wahise usaga miriyari ibihumbi bibiri (miriyari 2,133), bigeze mu 2016 umutungo w’urwego rw’amabanki wanganaga na miriyari 2,380 z’amafaranga y’u Rwanda, 2017 ungana n’amafaranga miriyari 2,685, naho umwaka ushize wageze hejuru ya miriyari ibihumbi bitatu, kuko ni amafaranga miriyari 3,091.

Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ko inguzanyo nshya amabanki yatanze mu mwaka ushize ziyongereyeho 17.2% (aho zavuye ku mafaranga miriyari 824.9, zigera kuri miriyari 966.5), ni ukuvuga ko habayeho kwiyongera kungana na 4.6% ugereranyije n’umwaka wabanje wa 2017.

Uku kwiyongera ko gutanga inguzanyo mu mwaka ushize, Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ko byaturutse ku bushake bw’amabanki bwiyongereye mu kuguriza cyane cyane mu gice cya kabiri cy’umwaka ushize (kuva muri Nyakanga kuzamura).

BNR ikaba itangaza ko habaye kwiyongera ko kwemeza inguzanyo zasabwe, aho izingana na 78% zemewe n’amabanki, mu gihe mu mwaka wa 2017 abari basabye inguzanyo izatanzwe zingana na 68.9%. Ibi ngo bivuze ko inguzanyo zitemerwa zagabanutseho 31% mu 2017, naho mu mwaka ushize zagabanutseho 21.9% kugeza mu Kuboza.

Ni mu gihe kandi ubusabe bw’inguzanyo mu 2018 bwari bwiyongereyeho 3.4% mu gaciro, mu gihe mu 2017 byari 30%. Inguzanyo zatanzwe by’umwihariko zerekeje mu rwego rw’amahoteri, ahagiye izingana na 34%. Izindi zagiye mu bucuruzi, no mu zindi serivise nk’ubwikorezi, itumanaho, n’ibindi.

Nyamara ariko, BNR itangaza ko habaye kugabanuka kw’inguzanyo zijya mu bikorwa remezo no mu bwubatsi bw’amazu cyane ay’ubucuruzi, ariko ayo kubamo nta cyahindutse.

Banki ya Kigali, BK, ni imwe mu mabanki 11 y’ubucuruzi aboneka mu Rwanda (Foto James R.)

Umwanditsi:

Mugabo Lambert

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.