19°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Urukiko rwasanze ubujurire bwa Dr. Leon Mugesera budafite ishingiro

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 25-09-2020 saa 15:32:44

Urukiko rw’Ubujurire rushimangiye igihano k’igifungo cya burundu cyari cyarakatiwe Dr Léon Mugesera nyuma yo gusanga ibyo  yashingiyeho ajurira nta shingiro bifite ku byaha bitatu afungiwe birimo gukangurira Abahutu gukora Jenoside yakorewe Abatutsi.

Dr Léon Mugesera yahise agaragaza ko atanyuzwe n’imyanzuro y’urukiko, asaba ko urubanza rwe rwasubirishwamo mu mizi.

Léon Mugesera kuri ubu ufite imyaka 67y’ubukuru, yafatiwe muri Canada yoherezwa kuburanira mu Rwanda mu 2012. Ku wa 15 Mata 2016, ni bwo Urukiko Rukuru rwasomye imyanzuro y’urukiko nyuma y’imyaka isaga itatu aburana ku byaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.

Mu byaha bitanu yaregwaga n’ubushinjacyaha bitatu ni byo byamuhamye,  akatirwa igihano gikuru kurusha ibindi hagendewe ku mategeko agenga iburanisha ry’imfungwa zoherejwe n’Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda.

Dr Mugesera yahamwe n’ibyaha birimo gushishikariza Abahutu mu buryo butaziguye kwica Abatutsi, gutoteza nk’icyaha kibasiye inyokomuntu, no kubiba urwango rushingiye ku moko n’inkomoko.

Ni ibyaha bishingiye ahanini ku mbwirwaruhame yabaye gikwira yavugiye ku Kabaya mu mwaka wa 1992  ryuje ingengabitekerezo n’amagambo atoteza, asebanya byose bigamije umugambi wa Jenoside.

Kuva  Mutarama 2013, Dr Mugesera atangira kuburanishwa ntiyigeze na rimwe yemera ibyo ashinjwa nk’ibyaha hagendewe ku ijambo yavugiye ku Kabaya kuko we yakomeje gutsimbarara avuga ko atari ryo yavuze nubwo amajwi n’amashusho byakoreshejwe mu rukiko byashimangiraga ko ari we wavuze iryo jambo.

 

Mu isomwa ry’umwanzuro w’ubujurire bwa Mugesera ryabaye kuri uyu wa Gatanu, Urukiko rwatangaje ko rwasesenguye ingingo ze z’ubujurire, imbwirwaruhame ashinjwa ko yavugiye ku Kabaya ku wa 22 Ugushyingo 1992 n’ijambo yavugiye mu nama i Nyamyumba ku wa 6 Nyakanga 1992 no gusesengura imvugo z’abatangabuhamya.

 

Nyuma y’iryo sesengura urukiko rwavuze ko amagambo Mugesera yavuze agize icyaha cyo gushishikariza abandi mu butaziguye gukora Jenoside giteganywa n’ingingo ya 3 y’Amasezerano Mpuzamahanga Mpanabyaha yo ku wa 9 Ukuboza 1948 yerekeranye no gukumira no guhana icyaha cya Jenoside u Rwanda rwemeje rukayashyira mu mategeko.

Urukiko rw’Ubujurire rwavuze ko  Mugesera yashishikarije abaturage kurimbura Abatutsi no gutoteza bikomeye abayoboke b’andi mashyaka ya Poritiki ataravugaga rumwe n’ishyaka MRND, bityo igifungo cya burundu kimuhama.

Ku birebana n’uko Mugesera avuga ko yimwe uburenganzira bwo guhamagaza abatangabuhamya bamushinjura, Urukiko rw’Ubujurire rwasanze Urukiko Rukuru rwaramusabye inshuro nyinshi gutanga imyirondoro yabo ariko bikarangira atabatanze kugeza urubanza rupfundikiwe.

Kugeza n’ubu Dr. Mugesera aracyatsimbaraye ku kuvuga ko arengana

Mugesera yasabye ko urubanza rwe rusubirishwamo

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.