Kigali-Rwanda

Partly sunny
24°C
 

Urujya n’uruza muri Afurika ruracyabangamiwe na byinshi

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya Mar 18, 2018

Umugabane ushyize hamwe kandi uhuje politiki imwe, bishingiye ku gitekerezo cy’umuryango uharanira agaciro k’abakomoka muri Afurika (Pan African Movement) n’ikerekezo cy’Afurika nshya. Urujya n’uruza ni kimwe mu by’ibanze mu gushyira hamwe, ariko hari ibikibibangamiye, nk’uko bitangazwa na Amb. Nduhungirehe Olivier, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.

Amb. Nduhungirehe Olivier, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba

Kuva mu 1963, Afurika Yunze Ubumwe yatekerejweho hibandwa ku kwibohora nyako no kwigenga bishingiye kuri politiki n’ubukungu. Ibi kandi byatijwe umurindi n’iterambere rishingiye ku kwihaza no kwiha intego kw’abatuye Afurika ariko noneho bikajyana n’imiyoborere ishingiye kuri demokarasi n’ubutegetsi bwegerejwe abaturage.

Ibihugu by’Afurika bigiye kumara imyaka 60 bikirwana no kwishyira hamwe. Mu myaka ya 1960, abakuru b’ibihugu benshi barimo Nkwame Nkrumah bifuzaga ko habaho Afurika imwe ariko havuka amatsinda abiri, rimwe rishyigikiye ko habaho ubumwe bw’Afurika mu buryo bwihuse, irindi tsinda rishaka ko habanza kubaho ubwigenge, Afurika Yunze Ubumwe ikazabaho nyuma.

Mu mwaka wa 1991 hasinywe amasezerano avanaho imbogamizi zituma hatabaho urujya n’uruza rw’abantu, gukoresha ifaranga rimwe, kugira uburenganzira bwo gutura aho umuntu ashaka hose ndetse n’ubwo gukora imirimo, ukanacuruza.

Inama yabereye mu mujyi wa Banjul mu gihugu cya Gambia mu 2006, yibanze ku gushyiraho amabwiriza agamije gushyira mu ngiro imigenderanire (urujya n’uruza) kugira ngo abaturage bagire uburenganzira bwo gutura aho bashatse muri Afurika.

Hari ibikiri inzitizi ku rujya n’uruza muri Afurika

Mu kiganiro kihariye Imvaho Nshya yagiranye n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier, yatangaje ko urujya n’uruza rw’abaturage b’Afurika, gutura aho bagiye bakanahakorera bitaragerwaho.

Amb. Nduhungirehe ati “Kwemera ko abaturage b’ibihugu by’Afurika bajya aho bashatse ntibiragerwaho neza, ubundi ikigaragara cyagezweho muri Afurika ni uko imiryango iharanira iterambere ry’akarere nka EAC (Umuryango uhuza ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba), SADC (Umuryango w’Iterambere ry’Ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo) na ECOWAS (Umuryango w’Ubukungu uhuza ibihugu by’Afurika y’Iburengerazuba), usanga mu bihugu byaho kugenda nta mpungenge zihari, uburenganzira bwo gutura buhari, hano muri aka karere birahari nubwo hari ibihugu bimwe bitabikora, ariko hari ibihugu byishyize hamwe kugira ngo biteze imbere urwo rujya n’uruza, nka Kenya, Uganda n’u Rwanda aho umuntu agenda akoresheje indangamuntu, muri ECOWAS ni uko, kimwe no muri SADC ariko ubundi birashyirwa mu bikorwa.”

N’ubwo muri iyi miryango ihuza ibihugu mu turere hari intambwe igenda iterwa, Amb. Nduhungirehe avuga ko ku byerekeye Umugabane w’Afurika bitarashyirwa mu bikorwa neza kuko ngo hanashyizweho urupapuro rw’inzira nyafurika nyamara ntiruratangira gukoreshwa kuri uyu mugabane wose.

Akomeza avuga ko kubera ubunini bw’Umugabane w’Afurika kandi ugizwe n’ibihugu bigeze ku ntera y’amajyambere atandukanye, ibihugu bikiri mu ntambara, amakimbirane, ibihugu bituranye bitabanye neza, izi zose ni impamvu zigaragaza ko ishyirwa mu bikorwa ry’urujya n’uruza muri Afurika ari ibintu bitoroshye, bikaba bitandukanye n’imiryango y’uturere kuko ho usanga igizwe n’ibihugu bike kandi bifite ibyo bihuje, bityo abantu bakagenderanirana, nubwo na ho haba harimo ibibazo bituma bidakorwa neza.

Ku rundi ruhande, agaragaza ko mu gutekereza guhuza ibihugu by’Umugabane w’Afurika, harimo kuzahuza leta z’ibihugu nkuko biri muri gahunda y’ikerekezo 2063, akaba ari ho ahera avuga ko hari ikizere. Ati “Icyo twifuza ni uko dushingiye ku kwihuza k’uturere, tuzagera no ku kwihuza kw’Afurika Yunze Ubumwe.”

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, unayoboye Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe kuri ubu, aherutse kubwira abitabiriye Ihuriro ry’Ibigo by’Itangazamakuru bikoresha amajwi n’amashusho muri Afurika ko impamvu zituma hatabaho urujya n’uruza rw’abantu zikwiye gusubirwamo.

Yongeyeho ko nk’Afurika Yunze Ubumwe ikwiye gushaka impamvu zituma urubyiruko rwemera gupfa, rukajya no kugurishwa nk’abacakara. Ati “Ku bimukira bava muri Afurika, tugomba gukemura ikibazo uko kimeze ubu. Nk’ibihugu by’Afurika tugomba gushakira hamwe impamvu zituma abaturage n’urubyiruko rwacu bakomeje kwemera gupfa no kugurishwa nk’abacakara mu bindi bihugu.”

Amasezerano y’isoko rimwe nasinywa hari icyo azafasha

Komiseri ushinzwe ubucuruzi n’inganda mu muryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU), Ambasaderi Albert M. Muchanga, aherutse kubwira abitabiriye inama y’abaminisitiri b’inganda n’ubucuruzi muri Afurika iherutse kubera i Kigali, ko amasezerano yo gushyiraho isoko rimwe ry’Afurika (AFCFTA), bizatuma urujya n’uruza rw’urubyiruko mu bihugu by’Afurika rushoboka.

Assome Aminata Diatta, umuyobozi mukuru ushinzwe ubucuruzi mpuzamahanga muri Minisiteri y’Ubucuruzi mu gihugu cya Senegal, ashimangira ko igihe amasezerano ashyiraho ririya soko rimwe biteganyijwe ko azashyirirwaho umukono i Kigali ku wa 21 Werurwe narangira, azateza imbere Umugabane w’Afurika kuko ufite byinshi wahahirana hagati yawo, ndetse ngo hakazarebwa ibituma hatabaho urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa, maze izo nzitizi zikavanwaho.