Uruhare rwa Sosiyete Sivili mu kurwanya inda ziterwa abangavu

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 29-01-2019 saa 08:40:29
Abana b'abakobwa baterwa inda bikabaviramo gucikiriza amashuri (Ifoto/Igihe)

Ubuyobozi bwa Sosiyete sivili nyarwanda buratangaza ko hari intambwe imaze guterwa mu guhangana n’ikibazo k’inda ziterwa abangavu batagejeje imyaka y’ubukure.

Sekanyange Jean Leonard, Umuyobozi wa Sosiyete Sivili nyarwanda, yabwiye Imvaho Nshya ko abantu benshi batahaga agaciro ikibazo cy’abangavu baterwa inda.

Avuga ko abantu bafataga icyo kibazo nk’igisanzwe, ariko nka Sosiyete sivili bakinjiyemo babona ko ari ikibazo gikomeye.

Sekanyange agaragaza ko mu bushakashatsi bwakozwe na Sosiyete sivili mu 2015-2016, babonye imibare y’abangavu benshi batuye mu cyaro baterwa inda kandi batagejeje imyaka y’ubukure.

Ashimangira ko iyo ubonye abatewe inda ari benshi, abasambanyijwe baba ari benshi cyane kuko uwasambanyijwe wese si ko atwara inda, akaba ari ho ahera avuga ko Sosiyete sivili ari bwo yatangiye gukora ubuvugizi kugira ngo inzego zose zumve kimwe ibyo bibazo by’abangavu baterwa inda.

Avuga ko inzego zose zakanguwe n’ubushakashatsi bwakozwe n’impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ‘CLADHO’ mu 2015, bigatuma inzego zose zihagurukira icyo kibazo.

Ati “Mu mwaka wa 2015-2016, ubushakashatsi bwakozwe na CLADHO bukorewe mu turere 10, mu mirenge igera kuri 80, twabonye abangavu batewe inda barenga ibihumbi 17 mu mwaka umwe. Ni bwo abantu bose babonye iyo mibare, inzego zose zirahaguruka icyo kibazo”.

Akomeza avuga ko ku bufatanye na Komisiyo y’Igihugu y’Abana (NCC) na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), hakozwe ubukangurambaga mu nzego z’ibanze, abantu bagatangira kugikurikirana ndetse n’imiryango igize sosiyete sivili nyarwanda igatangira kubijyamo.

Abana b’abakobwa baterwa inda bikabaviramo gucikiriza amashuri (Ifoto/Igihe)

Uruhare rwa Sosiyete sivili mu gukemura iki kibazo

Sekanyange avuga ko icyo bishimira nka Sosiyete sivili ari uko ikibazo cyumvikanye, abantu bakumva ko ari ikibazo gihangayikishije igihugu bituma inzego zose zihaguruka zumva ko ari ikintu gikwiye kurwanywa.

Avuga kandi ko sosiyete sivili yasabye ko hajyaho itsinda ku rwego rw’igihugu rishinzwe gukurikirana iki kibazo, hagamijwe gukurikirana ikibazo cy’abangavu batewe inda no gukurikirana abazibatera no kugihagarika kugira ngo badakomeza kuziterwa.

Yongeraho kandi ko ikindi cyakozwe, abana bavutse muri buriya buryo batanditse mu bitabo by’irangamimerere, ku bufatanye n’inzego zibifite mu nshingano, hashyizweho icyumweru kihariye kugira ngo abo bana bandikwe. Ashimangira ko abana bose batari baranditswe, bahawe amahirwe bakandikwa.

Sekanyange avuga ko mbere abana batemerwaga na ba se bigatuma batandikwa mu irangamimerere ahubwo kugira ngo bandikwe ugasanga banditswe kuri ba sekuru nk’aho ari bo bababyaye ariko ngo ibyo byarakosowe kuko habanje gukorwa ubukangurambaga mu rwego rwo gushishikariza abana babyaye gutinyuka bakagaragaza ababateye inda kugira ngo na bo inzego zibakurikirane, zibaganirize bage kwandikisha abana babo mu irangamimerere ariko noneho zikanabakurikirana mu rwego rw’ubutabera kuko bakoze icyaha cyo gusambanya no gutera abangavu inda.

Sosiyete sivili nyarwanda yifashishije imibare ivuga ko yahawe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ivuga ko abakurikiranyweho gutera abangavu inda bagera kuri 500. Sekanyange yagize ati “Abamaze gutanga ikirego baragera ku 2.200 kuri iki cyaha cyo gusambanya no gutera abangavu inda. Abamaze gushyikirizwa ubutabera bafashwe bagafungwa, baragera kuri 500. Iyo ni yo mibare dukura muri RIB muri ino minsi”.

Umusaruro mu bukangurambaga bwakozwe na Sosiyete sivili, Sekanyange asobanura ko inzego zose kuva ku karere na MIGEPROF bongereye ingengo y’imari yo gukurikirana iki kibazo cy’abana bahohoterwa ku buryo baganirizwa, bagasubizwa mu muryango, bakanasubizwa mu ishuri.

Yagize ati “Abakoze ibyaha barakurikiranywe, abana batewe inda basubizwa mu ishuri, kugeza ubu barimo kwigishwa imyuga”.

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2015 ku buzima bw’abaturage, bwagaragaje ko akarere ka Gatsibo ari ko kaza ku isonga mu gihugu mu kugira abangavu batwara inda zitateguwe kuko bagera kuri 15,5 % by’abatewe inda bose mu gihugu. Imvaho Nshya yagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo ku ngamba z’iki kibazo ntibashobora kuboneka.

Urwunge rw’amashuri rwa Kibangu ruherereye mu Murenge wa Kibangu mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo, rwagaragayeho abangavu benshi batewe inda by’umwihariko Umurenge wa Kibangu ukaba warabaye uwa mbere mu karere mu kugira abangavu benshi batwaye inda z’imburagihe mu mwaka wa 2016.

Gutwara inda z’imburagihe kandi binajyana no guta ishuri bigaragara ko biri ku kigero cyo hejuru muri iki kigo, kuko nko mu mwaka wa 2017, mu mashuri yisumbuye abagera kuri 56 bataye ishuri naho mu mashuri abanza ho abataye ishuri bakaba bagera kuri 11.

Umuyobozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Muhanga, Sebashi Claude yatangarije Imvaho Nshya ko ikibazo cy’abana baterwaga inda cyabayeho ariko ubu hakaba hari ingamba zafashwe bityo n’imibare y’abana baterwa inda ngo ikaba yaragabanutse.

Yagize ati “Imibare y’abatewe inda mu Rwunge rw’Amashuri ya Kibangu mu 2016 ni abana 5. Dukora ubukangurambaga buri gihembwe, dukangurire abanyeshuri n’ababyeyi muri gahunda zitandukanye zirimo iyitwa ‘Girl’s Education Campaign’ idufasha gukangurira abana b’abakobwa kwirinda inda z’imburagihe”.

Imibare ya Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), igaragaza ko mu 2016 abakobwa 17.500 bari hagati y’imyaka 16 na 17 batewe inda zitateguwe.

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.