Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
22°C
 

“Urugerero ni ifumbire y’ubwenge, ni uburyo bwo gutoza abana gukorera igihugu”

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 29-05-2019 saa 10:12:11
“Urugerero ni ifumbire y’ubwenge, ni uburyo bwo gutoza abana gukorera igihugu”

Umuyobozi muri Komisiyo y’Igihugu y’Itorero ushinzwe ibikorwa by’urugerero Girukwishaka Wilson, atangaza ko intore 8.260 ziri ku rugerero ruciye ingando zitegerejweho gutumwa gutoza abandi no gutozwa mu rundi rwego rwisumbuyeho.

Mu kiganiro uyu muyobozi yagiranye n’Imvaho Nshya, yayibwiye ko intore ziri ku rugerero ruciye ingando zatoronyijwe zikaba ziri mu bikorwa byatoranyijwe muri buri karere, kongeraho no guhabwa ibiganiro ku nsanganyamatsiko zinyuranye zifasha uru rubyiruko kumenya icyo igihugu kirutegerejeho, gutoza indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda.

Yagize ati “Urugerero ni ifumbire y’ubwenge, ni uburyo bwo gutoza abana gukorera igihugu, indangagaciro zaranze Abanyarwanda b’intwari na kirazira umunyarwanda w’umutima agomba kuzibukira. Mu rugerero batozwa imirimo y’amaboko, bahabwa ibiganiro biganisha kuri gahunda za Leta, gukunda igihugu no kukirwanirira.”

Girukwishaka avuga ko imirimo y’amaboko ikorwa n’intore zo ku rugerero itoranywa bitewe n’icyo akarere gashyize imbere, icyo gakeneye kagendeye ku mihigo kiyemeje kwesa.

Ngo ni muri urwo rwego usanga hari akarere intore zo ku rugerero ziba zubaka ubwiherero, akandi ugasanga barakora imihanda, ahandi ugasanga barakora amasuku, barubaka inzu, hari n’aho usanga barimo gukora imirima y’igikoni.

Uyu muyobozi ushinzwe urugerero muri Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, avuga kandi ko urubyiruko rwarwitabiriye rudahugira gusa ku mirimo y’amaboko, ko ahubwo runahabwa ibiganiro kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, Umurage w’u Rwanda, Gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7, amateka y’urugerero, ubuhanzi, ubutoza n’ibindi.

Yagize ati “Intore ziri ku rugerero ruciye inganda zigishwa byinshi birimo imirimo y’amaboko, ariko banahabwa ibiganiro kuri gahunda zinyuranye za Leta kugira ngo bakure bafite umuco mwiza wo gukorera igihugu, kugikunda no kukirwanirira mu gihe bibaye ngombwa.”

Avuga ko Urugerero rufasha abana bavuye mu mashuri kumenya imirimo y’amaboko nko kubaka amatafari, gukora imirima y’igikoni, kandi ngo iyo mirimo yose iza yunganira imihigo iba yaratoranyijwe na buri karere, urugerero ruciye inganda rugafasha rutyo akarere kwesa iyo mihigo kaba karihaye.

Akandi kamaro k’Urugerero ruciye ingando nk’uko bigarukwaho na Girukwishaka, ngo ni uguhindura imyumvire y’abakiri bato, bigishwa kuvugira mu ruhame, kwandika, uburere mboneragihugu, kandi ibi byose bikomeza kububakamo ubunyarwanda bwuzuye buganisha ku gukunda igihugu.

Girukwishaka avuga ko icyo bategereje ku rugerero ruciye ingando kigenda kigerwaho, akaba asanga nyuma y’iminsi 40 ruzamara hari byinshi bizaba bikozwe ndetse birenze ibyari bitegerejwe.

Uyu muyobozi avuga ko izi ntore nizisoza urugerero ziriho, ngo bamwe bazutumwa gutoza mu midugudu y’iwabo, abandi bakomereze mu itorero ry’Indangamirwa rihuza abanyeshuri biga mu mahanga, abanyeshuri bitwaye neza mu rugerero ruciye ingando n’abanyeshuri batsinze neza ikizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye.

Ababyeyi bishimiye ko abana babo batumwe ku rugerero ruciye ingando

Bamwe mu babyeyi bafite abana bitabiriye urugerero ruciye ingando bishimira iyi gahunda n’uko abana babo barimo gutozwa gukunda umurimo no kuwunoza, bagasanga hari byinshi ruzabamarira mu buzima buri imbere, harimo no kubagura mu buryo bw’imitekerereze, imikorere no guhanga udushya.

Kayitesi Seraphine ni umubyeyi, avuga ko kuba umwana we yarahamagawe ku rugerero ruciye ingando nta gihombo kirimo ahubwo ko ari ishema, inyungu ku mwana, ku muryango no ku gihugu kuko azatorezwayo indangagaciro na kirazira bu’umuco nyarwanda, imirimo y’amaboko atari azi nko kubaka, gukora imirimo y’igikoni, ngo kandi ibyo byose akabyigishwa nta minerivali asabwe.

Ati “Nishimiye ko umwana wange yitabiriye urugerero ruciye ingando, nta mbaraga na nke nabishyizemo ariko abamutoranyije babonaga ko abikwiye, si igihombo rero ahubwo ni inyungu, azagaruka azi imirimo y’amaboko, ashobora kuyobora abandi muri gahunda zinyuranye, arimo gutozwa indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda, ibyo byose bizamugirira umumaro mu gihe kiri imbere kuko bizamugira umunyarwanda mwiza igihugu gikeneye.”

Muhizi Jonas na we ni umubyeyi ufite umwana witabiriye urugerero ruciye ingando, avuga ko ari iby’igiciro kujya kwigishwa gahunda za Leta, gukunda igihugu no kugikorera.

Avuga ko intore ziri ku rugerero ruciye ingando zije gufasha mu bikorwa by’iterambere n’imibereho y’abaturage, zije gukorera mu ngata abaturage bari basanzwe bagira uruhare mu kwesa imihigo bafatanyije n’ubuyobozi.

Urugerero ruciye ingando ruzamara iminsi 40, rukazasorezwa ku rwego rwa buri karere, intore zikazahita zitumwa gutoza intore z’umudugudu.

“Urugerero ni ifumbire y’ubwenge, ni uburyo bwo gutoza abana gukorera igihugu”

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.