Urugendo rwo kwibohora rufite amateka: kutagamburuzwa no kutarambirwa

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 02-07-2019 saa 17:46:47
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Gatabazi J.M. V avuga ko urugendo rwo kwibohora rufite amateka, n’icyo rwakwigisha urubyiruko

Mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza Umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 25, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV avuga ko urugendo rwo kwibohora rufite amateka, n’icyo rwakwigisha urubyiruko.

Yabitangaje ubwo hakorwaga urugendo rwitiriwe urugamba rwo kwibohora rwakozwe n’Urubyiruko rukomoka muri ako gace ndetse n’abandi rwatangiriye ku Murindi w’Intwari ahahoze ari Byumba, ahari ingoro ndangamateka igaragaza urugamba rwo kubohora igihugu.

Bamwe bari muri ako kace mbere ya 1994 batanze ubuhamya bw’uko bakoranye n’izari Ingabo za RPA zagize uruhare mu kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi wabaye cyane muri ako gace yabwiye Imvaho Nshya ko urugendo kuva ku Murindi kugera mu murenge wa Bwisige, ari urugendo rufite icyo ruvuze ku birebana n’amateka yo kubohora igihugu, cyane ko ari inzira izari ingabo za RPA zakoresheje cyane ku ikubitiro guhera mu mezi y’Ukuboza 1990 kuko ari naho Ingabo zarwaniraga n’umwanzi ziturutse ahitwa Rushaki, Kaniga, zagera mu murenge wa Bwisige zigasubira inyuma mu rwego rwo kongera kwitegura no kwegeranya imbaraga ubwo zari ku rugamba rwo kubohora igihugu.

Agaragaza ko kuva ku Murindi w’Intwari kugera mu murenge wa Bwisige ari inzira ndende y’ibirometero bisaga 33 yari igoranye abagize ingabo za RPA bakoze n’amagaru bikoreye ibikoresho biremereye byo kwifashisha ku rugamba n’ibintu byasabaga ubwitange, kutagamburuzwa no kutarambirwa kugera ugeze ku ntego nk’uko babyitwayemo neza, kandi byose bishoboka kuko bafatanyije n’abaturage.

Ati: “Nk’urubyiruko rwitabiriye urwo rugendo turabasaba kuhavana amasomo akomeye kuko ari bwo bazabona amateka y’ukuri bazabwira abana babo bazabakomokaho nta we bayabaza kera mu gihe twebwe abakuru tuzaba tutakiriho, kugira ngo bazatere ikirenge mu cy’abari ingabo za RPA zagize uruhare mu kubohora igihugu none Abanyarwanda bose bakaba bafite amahoro.”

Mu batanze ibiganiro muri icyo gitaramo cyabereye mu murenge wa Bwisige harimo Rtd Col. Ndore Rulinda wagarutse ku mateka ya Bwisige n’utundi duce twegeranye na yo ku birebana n’urugamba rwo kubohora igihugu, ashima uburyo izari ingabo za RPA zari zibanye neza n’abaturage icyo gihe.

Habineza Donatien na Jean d’Amour Niyitegeka ni bamwe mu rubyiruko rwitabiriye urugendo rukomoka mu murenge wa Bwisige babwiye itangazamakuru ubuhamya bakubiyemo, uburyo abaturage babanye n’izari ingabo za RPA zabaga mu duce twa Rushaki na Bwisige mu buhamya bwabo, bavuga uburyo ingabo zabafashaga mu bikorwa by’ubuvuzi, ku bafasha gutegura ibisasu izari ingabo za kera zari zarateze mu gace kitwaga zone tampo, n’ibindi.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi J.M. V avuga ko urugendo rwo kwibohora rufite amateka, n’icyo rwakwigisha urubyiruko

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.