Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

Uruganda UFACO & VLISCO rwiyemeje kwambika Abanyarwanda neza

Yanditswe na Gisubizo Gentil

Ku ya 28-12-2018 saa 07:26:49
Gasaro Nadia umukozi ushinzwe itumanaho n’ibikorwa byo kwamamaza mu ruganda UFACO & VLISCO NL Ltd

Uruganda rukora imyenda UFACO & VLISCO NL Ltd rwiyemeje kwambika neza Abanyarwanda bagaca ukubiri n’imyenda yambawe (caguwa), bakabona imyenda idahenze kandi ikunzwe no ku isoko mpuzamahanga.

Ubwo Imvaho Nshya yaganiraga n’Umuyobozi Mukuru w’Uruganda UFACO & VLISCO NL Ltd Hitimana Saidi, yayitangarije ko batangiye gukora imyenda mu Kuboza 2012 ariko rufungura ku mugaragaro tariki ya 1 Mutarama 2018.

Uru ruganda kuri ubu rurimo gukorera mu Karere ka Nyarugenge kuri Sainte Famille rukora impuzankano zitandukanye zirimo imyenda ya gisirikare, iya Polisi, iy’abanyeshuri n’imyenda isanzwe y’abana n’abakuru kuva ku ruhinja kugera ku basaza n’abakecuru.

Uruganda UFACO & VLISCO NL Ltd rumaze guha akazi abakozi bagera ku 150 rukaba runateganya guhugura abandi bakozi bagera kuri 400 rukazafatamo abagera muri 350 ku buryo ruzageza ku bakozi bakabakaba 500.

Hitimana avuga ko uruganda UFACO & VLISCO NL Ltd ari urw’Abanyarwandakazi, Umurerwa Fabiola na Mukabarisa Jeanne bityo mu magambo arambuye ni Umurerwa Fabiola Company and VLISCO.

VLISCO ni umufatanyabikorwa wo mu Buholandi wafatanyije n’Abanyarwandakazi biyemeje guhanga umurimo ujyanye n’ikerekezo cyo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

Ku bufatanye bw’Ikigo k’Igihugu k’Iterambere (RDB) na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), UFACO & VLISCO NL Ltd irategura kwimukira mu cyanya cyahariwe inganda aho ruzongerera abakozi n’ibiciro by’imyenda bikaba bishobora kuzagabanyuka.

URUGANDA NYARWANDA RUTEZA IMBERE ABANYARWANDA

Mu bakozi b’uruganda 150 harimo abatekinisiye 137 barimo bane gusa b’Abanyamahanga.

Abahawe imirimo n’uru ruganda barashimira ba rwiyemezamirimo babahangiye akazi ndetse bakaba banafatira rimwe umubare munini w’abakozi bigatuma abashomeri barushaho kugabanyuka.

Gasaro Nadia umukozi ushinzwe itumanaho n’ibikorwa byo kwamamaza mu ruganda UFACO & VLISCO NL Ltd, avuga ko kubona akazi muri uru ruganda byatumye ahumuka ku buryo asigaye asobanukiwe imyenda yujuje ubuziranenge agendeye ku ikorwa n’uruganda.

Akomeza avuga ko nubwo akorera amafaranga, yishimira ubumenyi agenda yunguka buri gihe abona uko imyenda itunganywa.

Mu nshingano ashinzwe avuga ko yakira abantu benshi baje kureba imyenda bakora kandi bakayishima ndetse ikaba ikomeje no gushimwa mu Burayi, Amerika n’ahandi ku Isi.

Kugeza ubu imyenda myinshi yoherezwa mu mahanga ariko Abanyarwanda benshi bakomeje kugura imyenda y’abana n’abagore.

Ubuyobozi bw’uruganda burashimira Leta y’u Rwanda kuba ishyigikira imishinga iha abenegihugu akazi, bakiteza imbere.

Ikigo k’Igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA) kirashimirwa amahugurwa cyageneye abakozi b’uruganda UFACO & VLISCO NL Ltd kibinyujije mu mushinga NEP-Kora Wigire, kuko yatanze umusaruro ufatika mu mikorere y’abakozi.

Harategurwa abandi bakozi bagera kuri 400 aho Leta itanga inkunga ingana na 70% ariko hakaboneka abakozi bashoboye.

Hitimana yaboneyeho gushishikariza n’abandi gushinga inganda nyarwanda z’imyenda zimakaza ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) byujuje ubuziranenge kandi ngo birashoboka.

Ati “Isoko turarifite kuko caguwa yaciwe n’ubwo hari nkeya ikinjira, ibikoresho dukenera mu ruganda Leta yadukuriyeho imisoro. Igisigaye ni ukubona abakozi tugakorera Abanyarwanda imyenda myiza, ibabereye.”

RDB irashimirwa uruhare igira mu gufasha uruganda mu kwitabira amamurikagurisha mpuzamahanga no kubona amasoko yo hanze y’u Rwanda.

Ubuyobozi bw’uruganda UFACO & VLISCO NL Ltd bwizera ko Abanyarwanda bagiye gucika burundu ku kwambara imyenda yambawe n’abandi, bakanyurwa n’imyenda ikorerwa mu Rwanda itazatinda kwigarurira isoko mpuzamahanga.

Ikindi ni uko mu gihe Leta y’u Rwanda izakomeza guha imbaraga inganda nyarwanda, ibiciro bizakomeza kujya hasi, cyane ko ari intambwe ikomeye kuba zisonerwa imisoro mu gihe zatumije ibikoresho fatizo (matière premières) byo gukoresha imyenda.

Uruganda UFACO &VLISCO rumaze guha akazi Abanyarwanda bagera ku 150

Uru ruganda rwahaye akazi umubare munini w’Abanyarwanda kandi rurateganya kongera umubare w’abakozi

Gasaro Nadia umukozi ushinzwe itumanaho n’ibikorwa byo kwamamaza mu ruganda UFACO & VLISCO NL Ltd

Abanyarwanda bakunze cyane imyenda y’abagore n’abana

Umwanditsi:

Gisubizo Gentil

One Comment on “Uruganda UFACO & VLISCO rwiyemeje kwambika Abanyarwanda neza”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.