Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Uruganda rw’inkingo mu Rwanda ruzubakwa muri Kamena 2022

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 26-10-2021 saa 13:37:35

Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 26 u Rwanda na Senegal byasinye amasezerano y’ubufatanye na Banki y’u Burayi iteza imbere Ishoramari (EIB) hamwe n’Ikigo BioNTech kizobereye mu gukora inkingo, agamije koroshya ishyirwaho ry’inganda zikora inkingo n’imiti muri ibyo bihugu byombi.

Isinywa ry’ayo masezerano ryajyanye no guhishura ko bitarenze muri Kamena 2022 izo nganda zizaba zatangiye gukora inkingo za COVID-19, hakazakurikiraho iza Malariya, Igituntu n’izindi nkingo ku ndwara zitandukanye.

Umuhango wo gushyira umukono kuri ayo masezerano wabereye i Kigali ahari abahagarariye u Rwanda na Senegal ndetse n’abahagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU) n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), mu gihe Umuyobozi Mukuru wa BionTech Dr Uğur Şahin, yitabiriye uyu muhango yifashishije ikoranabuhanga.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel, yavuze ko uruganda rukora urukingo rwa COVID-19 rwifashishije ikoranabuhanga rya mRNA ruzatangira kubakwa muri Kamena 2022 rukazaba rurangiye kubakwa mu gihe cy’imyaka ibiri.

Minisitiri Dr. Ngamije yagaragaje aya masezerano nk’intambwe ikomeye yo gutuma inzozi zo gukorera inkingo muri Afurika ziba impamo, uruganda rwo mu Rwanda rukaba ruzubakwa mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro mu Karere ka Gasabo.

Biteganyijwe ko urwo ruganda ruzuzura rutwaye akayabo k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 118 (miliyoni 100 z’Amayero), aho ruzaba rufite ubushobozi bwo gukora inkingo zigera kuri miliyoni 50 buri mwaka, igihe ruzaba rumaze kuzura neza.

Biteganyijwe ko ubwo bushobozi buzagenda bwongerwa buhoro buhoro ari na ko izo nganda zigenda zigaba amashami no mu bindi bihugu byo ku mugabane w’Afurika ku buryo uzajya uba wihagije ukaba wanasagurira indi migabane ku nkingo z’ubwoko bwa mRNA.

Dr Uğur Şahin yavuze ko intego yabo ari iyo gukorera inkingo muri Afurika no kubaka ubushobozi buhagije bwo gukorera inkingo kuri uyu mugabane hagamijwe kunoza ubuvuzi. Yagize ati: “Twateye intambwe ishimishije mu byumweru bike bishize, izadufasha mu rugendo rwo gushyira mu ngiro iyi mishinga.”

Ubuyobozi bwa BioNTech bwemeza ko gahunda yo kubaka izo nganda yamaze kunozwa neza ndetse n’ibikoresho bikenewe ngo zubakwe byamaze gutumizwa ku buryo nta gisibya imirimo izatangira muri Kamena umwaka utaha.

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.