Uruganda rw’amazi rwa Kanzeze, igisubizo cy’amazi mu Mujyi wa Kigali
Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb. Gatete Claver uyu munsi taliki 24 Gashyantare 2021 yasuye uruganda rw’amazi rwa Kanzenze mu Karere ka Bugesera rutanga metero kibe ibihumbi 40 z’amazi, ibihumbi 30 zikaba zijya mu Mujyi wa Kigali, bikaba bizakemura ikibazo cy’ibura ry’amazi cyajyaga kiboneka mu Mujyi wa Kigali no mu bice biwukikije.
Minisitiri Amb. Gatete yasuye uwo mushinga aho uruganda rwatangiye gukora kuva ku itariki ya 10 Gashyantare 2021, rukaba ruzatanga metero kibe ibihumbi 30 (30.000m3) ku munsi ku batuye Umujyi wa Kigali na metero kibe ibihumbi 10 (10,000m3) mu Karere ka Bugesera.
Today, Minister @claverGatete visited Kigali Bulk Water Project, made of Kanzenze Water Treatment Plant and its Forwarding Infrastructures.
The Plant started operations since 10 Feb 2021. It will supply 30,000m3/day to residents of City of Kigali and 10,000m3 to Bugesera District pic.twitter.com/HCDj44vOGT— Ministry of Infrastructure | Rwanda (@RwandaInfra) February 24, 2021
Uyu mushinga uri muri gahunda yo kongera uburyo bwo kubona amazi meza mu Mujyi wa Kigali na Bugesera. Ni igice cy’umushinga munini wo kuvugurura, kuzamura no kwagura imiyoboro y’amazi ya kilometero 568 muri Kigali ndetse no mu mijyi iwukikije, biteganyijwe ko uzatwara miliyoni 63 z’amadolari y’Amerika.
Abatuye mu Karere ka Bugesera n’ibice by’Umujyi wa Kigali nka Remera Kanombe, na Busanza bikunze kubura amazi baragaragaza ikibazo cy’ibura ry’amazi meza nk’inzitizi ku buzima bwiza n’iterambere. Ibi bikorwa birimo gushimangira gahunda Leta ifite yo kugeza amazi meza ku baturarwanda bitarenze mu mwaka wa 2024.
Ibikorwa byo kwagura imiyoboro no kubaka inganda zitunganya amazi hirya no hino birakomeje mu gihugu ku buryo bitanga icyizere ko muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7, NST1 intego z’uko umuturage wo mujyi azabona amazi adakoze urugendo rurenze m 200 na ho uwo mucyaro ntakore urugendo rurenze m 500 zizagerwaho.

Uruganda rw’amazi rwa Kanzenze ruzakemura ikibazo cy’ibura ry’amazi mu Mujyi wa Kigali no mu bice biwukikije no mu Karere ka Bugesera ( Foto MININFRA)