Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Uruganda ‘Enviroserve Rwanda Ltd’ rwitezweho kongera ibyoherezwa mu mahanga

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya 27-01-2018 saa 06:42:41
Uruganda Enviroserve Rwanda Ltd rutunganya ibyuma by'ikoranabunga rwitwezweho gufasha inganda zo mu Rwanda no kongera ibijya mu mahanga

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Munyeshyaka Vincent, aratangaza ko uruganda “Enviroserve Rwanda Ltd” rutunganya imyanda y’ibikoresho by’ikoranabuhanga kuba rwaramaze kwegurirwa abikorera rwitezweho kuzagira uruhare mu kongera umubare w’ibyo u Rwanda rwoherezaga mu mahanga.

Uruganda Enviroserve Rwanda Ltd rutunganya ibyuma by’ikoranabunga rwitwezweho gufasha inganda zo mu Rwanda no kongera ibijya mu mahanga

Munyeshyaka avuga ko hari inganda zari zisanzweho zikora ibijyanye na ferabeto zifashishije gutunganyaga imyanda y’ibyuma bishaje by’ikoranabuhanga ariko hakaba igihe bimwe bihura n’ikibazo cyo kubura aho bijyanwa.

Yagize ati: “Kuva uruganda ‘Enviroserve Rwanda Ltd’ rwari mu micungire ya Leta rukaba rukodeshejwe n’abashoramari, ibyuma bishaje byaburaga aho bishyirwa bizajya bijyanwa muri uru ruganda, rubitunganye bimwe bikoreshwe mu gihugu imbere ibindi byoherezwe hanze bityo binongere ibyo u Rwanda rwoherezaga mu mahanga”.

Umuyobozi mukuru w’uruganda ‘Enviroserve Rwanda Ltd’ Stuart Fleming, avuga ko byinshi bizajya bimara gukorwa bizajya byoherezwa mu nganda zindi zisanzwe mu Rwanda ariko hakaba n’ibindi byoherezwa mu mahanga kuko yabikoreye inyigo kandi akabona hazabaho kunguka.

Yagize ati: “Mu gihe uruganda ruzaba rubasha kubona byibuze toni 10000 z’ibikoresho buri mwaka byo kwifashisha ruzarushaho gukora cyane kandi neza, ariko ibyo byifuzo bitagezweho cyangwa n’ibikoresho bikaba bikeya, nk’ubuyobozi bw’uruganda dufite n’ubushobozi bundi bwo kubikura hanze y’igihugu”.

Habajijwe niba hari uburyo bwateganyijwe bufasha umuturage ufite ibikoresho (ibyuma bishaje by’ikoranabuhanga) uruganda ruzifashisha akabibonamo inyungu cyane ko n’umushoramari azaba yacuruje.

Munyeshyaka asobanura ko mu masezerano yasinywe n’impande n’impande zombi (Leta n’abashoramari), humvikanywe ko hashyirwaho uburyo bwo gukusanya ibikoresho byanashoboka abo bashoramari bagashyiraho ikusanyirizo ryabyo muri buri karere kugira ngo ibyo bikorwaremezo babishyireho n’abantu bage babona aho babishyira, na we abijyane ku ruganda.

Gusa ashimangira ko ku ruhande rw’ibigo bya Leta bizaba bifite ibyo bikoresho uruganda rukenera bizatangwa nta kibazo kuko n’ubundi rukiri mu maboko ya Leta kandi bikaba bikenewe ko iryo shoramari ritera imbere.

Mu mwaka wose Leta imaze icunga urwo uruganda ntiyigeze  igurisha kubera ibiciro byari bitarashyirwaho usibye mudasobwa zimwe zagiye zihabwa amashuri.

Uruganda Enviroserve Rwanda Ltd, ni rumwe mu nganda za mbere muri Afurika mu bijyanye n’ikoranabuhanga rihambaye kandi rukaba rwitezweho gufasha izindi nganda mu byo zikenera mu mikorere yazo zitagombye gutegereza ibiva hanze. Urwo ruganda rukaba ruriho mu rwego rwo kugira ubukungu burambye kandi burengera ibidukikije nk’imwe muri politiki ya Leta.

 

 

 

 

Umwanditsi:

SEZIBERA ANSELME

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.