Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
22°C
 

Urugaga rw’Abenjeniyeri rwatangiye ubugenzuzi ku buziranenge bw’inyubako

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 18-01-2019 saa 12:14:27
Haragenzurwa niba abubatsi bujuje ibisabwa muri uyu mwuga ndetse harebwa n'ibikoresho bubakisha niba byujuje ubuziranenge ( Ifoto Rose M)

Urugaga Nyarwanda rw’aba-enjeniyeri mu Rwanda rwatangiye ubugenzuzi mu nyubako ziri kubakwa hirya no hino mu Rwanda harebwa niba zujeje amabwiriza agenga imyubakire.

Ubu bugenzuzi bwatangijwe mu gihe bamwe mu baturage bakora imirimo yo ku nyubako ziri kuzamurwa bahangayikishijwe n’uko bamwe muri ba rwiyemezamirimo batabaha ibikoresho bibarinda impanuka ndetse ntibahemberwe igihe.

Kamanzi Straton, umwe mu bakora akazi k’ubwubatsi yemeza ko hari aho ba rwiyemezamirimo batabashakira ibikoresho bibarinda impanuka abandi bagatinda guhembwa.

Yagize ati, “Iyo utambaye ibikoresho by’akazi ibuye rishobora guhubuka hejuru rikakugwa ku kaguru ugakomereka cyangwa se ugakandagira umusumari bikaba ibibazo bikomeye.”

Akomeza agira ati, “Hari n’ubwo baguhagarika uko biboneye batakwishyuye amafaranga.”

Hirya no hino mu Mujyi wa Kigali inzu z’imiturirwa zigenda zubakwa umunsi ku munsi, ibintu byatanze akazi ku baturage kugira ngo bivane mu bukene.

Abaturage bakora kuri ibi bikorwaremezo bitandukanye bavuga ko barwiyemezamirimo batabashakira ibikoresho bibarinda impanuka bamwe bakahakomerekera ndetse bagatinda no guhembwa bikadindiza iterambere ryabo.

Urugaga rw’aba-enjenyeri mu Rwanda batangije igikorwa cy’ubugenzuzi bw’izi nyubako n’ibikorwaremezo bitandukanye, bareba niba ba rwiyemezamirimo bubahiriza uburenganzira bw’abakozi, kugenzura niba abazubakisha bajuje ibisabwa muri uyu mwuga ndetse harebwa n’ibikoresho bubakisha niba byujuje ubuziranenge mu rwego rwo kwirinda ko izi nyubako zazateza ibibazo mu gihe ziba zamaze kuzura.

Kazawadi Papias, Perezida w’urwo rugaga asobanura ibyo babonye muri ubu bugenzuzi birimo no kubaka bangiza ibidukikije n’icyo bagiye kubikoraho.

Yagize ati, «Ibigendanye no kwita ku mutekano w’abakozi n’ubwishingizi biba biri muri kontaro ugasanga icyo ngicyo ari imbogamizi. Ikindi Twabanenzeho ni uko abanyamahanga bose bahakorera nta n’umwe wanditse kandi biteganywa n’amategeko ko umunyamahanga wese uje gukora umwuga agomba kwandikwa. »

Haragenzurwa niba abubatsi bujuje ibisabwa muri uyu mwuga ndetse harebwa n’ibikoresho bubakisha niba byujuje ubuziranenge (Ifoto Rose M)

Ibikoresho byubakishwa, inzira z’abafite ubumuga, ubuziranenge bw’insinga z’amashanyarazi, imiyoboro y’amazi biri mu byarebwaga muri iyi gahunda.

Inyubako y’umuturirwa wa Bamboo Plazza iherereye mu murenge wa Muhima ndetse n’inyubako izakorerwamo imirimo y’ishyinguranyandiko z’igihugu ni zimwe mu zakoreweho ubu bugenzuzi.

Bamwe mu bubakisha ibi bikorwaremezo bavuga ko ubu bugenzuzi bubafasha kumenya ibyo bakosora mu mirimo yabo ya burimunsi.

Lawrence Ondimu, umwe mu bubakisha yagize ati, “Iyo baje nk’ubu batugira inama y’uburyo twanoza akazi kacu tugakoresha ibikoresho bifite ubuziranenge by’umwihariko bikorerwa mu Rwanda nka sima yo mu Rwanda ndetse na ferabeto.”

Ubu bugenzuzi buzamara umwaka bukorwa hirya no hino mu gihugu bukazibanda ku gushaka umuti w’ibi bibazo bagenda batahura abatazubahiriza inama bagiriwe bakazafatirwa ibyemezo.

Mu Rwanda habarurwa aba-enjenyeri basaga ibihumbi 3.000 ariko abiyandikishije mu rugaga bagera kuri 30% gusa, bingana n’abasagaho gato 1.200.

Ubu bwitabire buke bwo kwiyandikisha bikaba intandaro ya bamwe bakora amakosa mu myubakire y’ibi bikorwaremezo bikangirika bitamaze kabiri hakabura ubibazwa.

Ubu bugenzuzi buzamara umwaka bukorwa hirya no hino mu gihugu bukazibanda gushaka umuti w’ibi bibazo abatazubahiriza inama bagiriwe bakazafatirwa ibyemezo.

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.