Urubyiruko turarubonamo ibisubizo kurusha ibibazo – Minisitiri Mbabazi

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 03-04-2019 saa 18:59:47
Minisitiri w'Urubyiruko Mbabazi Rosemary ( Ifoto Rose M)

Minisitiri w’Urubyiruko Mbabazi Rosemary aravuga ko urubyiruko rufite imyaka 30 gusubiza hasi rugize 70% by’abatuye u Rwanda.

Muri bo, 58% bafite imyaka 25 gusubiza hasi bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akavuga ko igihugu kibabonamo ibisubizo n’ikizere k’ejo heza h’u Rwanda.

Yabivuze kuwa 3 Mata 2019 mu gikorwa kigamije gutegura kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kimwe mu bikorwa bibimburira kwibuka aho urubyiruko ruhagarariye abandi rwaganirijwe n’inararibonye runahabwa n’umwanya wo kuganira n’urungano rumaze kugera kuri byinshi by’indashyikirwa.

Minisitiri Mbabazi Avuga ko abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi bageze kuri 58% by’Abaturarwanda. Ni ukuvuga ko barenze icya kabiri cy’abatuye u Rwanda.

Ati “Ni mwe mugaragaza u Rwanda, mwavukanye na rwo kuko u Rwanda rwarazutse, uko musa ni ko u Rwanda rusa, abangana ntimukangane, mufitanye igihango n’u Rwanda rero kuko ni mwe mugaragaza imbaraga z’u Rwanda, ubushobozi bw’u Rwanda ejo h’u Rwanda.”

Yavuze ko u Rwanda uru rubyiruko rubonwamo ibisubizo kurusha kubabonamo ibibazo kuko barezwe neza, bababonamo ejo heza n’ikizere cyo kubaho neza ku buryo bakwiye kuzabiraga n’abandi.

Ati “Tugiye kwibuka ku nshuro ya 25, iyo dusubije amaso inyuma tugatekereza, ni imyaka 25 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda rwiyubaka, turi mu rugendo rwo kwiyubaka, ni imyaka 25 yo gukira ibikomere mu isanamitima kugira ngo twongere tube Abanyarwanda tubane, ni imyaka 25 y’ubumwe n’ubwiyunge, ni 25 yo gukorera hamwe twiyubakira ikizere dusangiye kandi twifuriza abana bacu, ni imyaka 25 Umunyarwanda uwo ari we wese atarangwa n’ubwoko ahubwo turangwa n’Ubunyarwanda ntawe uhezwa.”

Asobanura Jenoside, Minisitiri Mbabazi yagize ati “Abahanga basobanura byinshi kuri Jenoside ko ari igikorwa ndengakamere, gicurwa kugira ngo kirimbure igice kimwe cy’Abaturage bishingiye ku bwoko bwabo, idini cyangwa n’indi myemerere by’umwihariko Jenoside icurwa ikanashyirwa mu bikorwa akenshi ikorwa na Leta ikwiye kuba irengera abo baturage bayo. Mu 1994 ubuyobozi bubi bwariho icyo gihe mu Rwanda bwacuze uyu mugambi wa Jenoside, bugamije kumaraho burundu ubwoko bw’Abatutsi mu banyarwanda.”

Minisitiri w’Urubyiruko Mbabazi Rosemary ( Ifoto Rose M)

Avuga ko Jenoside yabereye mu Rwanda yatandukanye n’izindi zose zabereye ahandi kubera ko yashyizwe mu bikorwa n’abaturage ubwabo ndetse by’umwihariko rumwe mu rubyiruko rwabaye ibigwari rurakoreshwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yagize ati “Iyi Jenoside yakoranywe ubugome ndengakamere kandi ihitana abantu barenga miriyoni imwe mu minsi ijana.”

Yabwiye urubyiruko ko bamwe mu banyarwanda bagizweho ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, hari ababuze ababyeyi babo n’imiryango yabo, abandi ababyeyi babo n’abavandimwe bayigiramo uruhare, abandi bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuri ubu bafite imyaka 25 kandi n’ayo mateka ntibayazi nubwo abafiteho ingaruka kuko kenshi usanga bamwe mu bana bavutse nyuma ya Jenoside bagira ihungabana kandi batari bahari muri ayo mateka y’igihugu.

Mu kiganiro yahaye uru rubyiruko kirebana no kugira igihugu, Dr. Augustin Iyamuremye, Umuyobozi w’Inama Ngishwanama y’Inararibonye mu Rwanda, yibukije uru rubyiruko akamaro ka Ndi Umunyarwanda, ko igihugu kigirwa n’abantu bafite ubumwe, bakunda igihugu cyabo byaba ngombwa bakakitangira.

Mukamurigo Jaqueline na Hagenimana Jean De Dieu, bamwe mu rubyiruko ruhagarariye abandi mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko ibi biganiro bahawe bifite agaciro kanini kuko bibafasha kugira intego cyo kuganisha igihugu aheza.

Bishimira ko urubyiruko rw’u Rwanda rufite igihugu kiza, ariko by’umwihariko gikunze urubyiruko.

Mukamurigo ati “Kuba dufite umutekano, bituma dukora dufite umutuzo, bikadutera imitekerereze myiza yo gutanga umusanzu wacu mu gihugu kiza.”

Muri iki gihe u Rwanda rwitegura kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, muri rusange urubyiruko rwiyemeje kuba hafi abarokotse Jenoside no kubaka igihugu kizira amakimbirane.

Urubyiruko rurishimira amahirwe ruhabwa n’igihugu ( Ifoto Rose M)

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.