Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Urubyiruko rwiyemeje guhindura inganda inkingi y’ubuhinzi

Yanditswe na admin

Ku ya Dec 18, 2017

Urubyiruko rukora ubucuruzi bushamikiye ku buhinzi rwibumbiye mu ihuriro, RYAF, rutangaza ko rwiyemeje guteza imbere ubuhinzi binyuze mu guteza imbere inganda zitunganya umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi nk’inkingi y’ibanze mu buhinzi bwa kinyamwuga.

Hategekimana Jean Baptiste, Chairman wa RYAF, ubwo urubyiruko ruherutse guhura ruganira ku iterambere ry’inganda zitunganya umusaurro w’ubuhinzi, yasobanuye ko kwibanda ku nganda zitunganya umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ari uko mu buhinzi igice k’inganda ari cyo gifite amasoko afasha mu guteza imbere abahinzi.

Bamwe mu bagize ihuriro ry’urubyiruko rukora mu by’ubuhinzi, mu gice k’inganda zitunganya umusaruro w’ubuhinzi (Foto Samuel M)

Yakomeje agaragaza ko birushaho kuba byiza iyo nk’urubyiruko rwiyemeje imirimo y’ubuhinzi birushaho kuba byiza iyo babonye aho bavoma ubumenyi n’ubunararibonye, cyane mu ngendoshuri zo hanze, kuko barushaho kongera ingufu mu kuzamura urwego rw’ubuhinzi mu gihugu.

Ati “Twatekere ko twahera ku banyenganda, ubumenyi butandukanye bagenzi babo bakuye hanze bakabuzana bugatuma koko urwo rwego ruzamuka kugira ngo rube inkingi mwikorezi muri ubu buhinzi turimo kuko tugamije isoko kandi inganda ni amwe mu masoko n’ubundi abahinzi n’aborozi baba bareba iyo bari gukora imirimo yabo.”

Yongeyeho ko igice k’inganda mu buhinzi ari igice gikomeye cyo kugabanya umusaruro wangirika mbere yuko ugera ku masahani cyangwa ukoreshwa ibyo ugenewe.

Bamwe mu rubyiruko bafite imishinga ibyara inyungu mu gutunganya umusaruro w’ubuhinzi, bavuga ko mu buhinzi hafite ishoramari ryunguka kandi rigirira akamaro n’abatuye aho rikorerwa.

Mukagahima Marie Ange wo mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga utunganya umusaruro w’inzuzi mu kurwanya imirire mibi, avuga ko atunganya umusaruro w’ibihaza aguriye abatuye ibyo bahinga bityo bakabona inyungu n’imirimo bikanabafasha kuva mu bukene.

Ndayambaje Wellars utunganya imitumba y’insina akayibyazamo impapuro zitandukanye, avuga ko bituma abahinzi bw’insina babigiramo inyungu n’ubuhinzi bw’ibitoki bukarushaho gutera imbere.

Minisitiri w’Urubyiruko Rosemary Mbabazi agira inama urubyiruko rwiyemeje guteza imbere ubuhinzi kubukora bibanda ku gukemura ibibazo biri aho batuye nka bumwe mu buryo bwo kubona isoko ry’ibyo batunganya n’ibyo bakora mu rwego rw’ubuhinzi.

Raporo y’Ikigo k’igihugu k’Ibarurishamibare, NISR, iherutse gushyirwa ahagaragara tariki ya 15 Ukuboza 2017, igaragaza ko umuvuduko w’iterambere ry’umusaruro ukomoka ku nganda wazamutseho 6% bitewe ahanini no kuzamuka kw’inganda zitunganya umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi wazamutseho 19%, mu gihe umusaruro mbumbe w’igihugu wazamutseho 8% mu gihembwe cya gatatu 2017.

MUTUNGIREHE SAMUEL