Kigali-Rwanda

Partly sunny
22°C
 

Urubyiruko rwishyize hamwe rushinga iduka ry’imideli

Yanditswe na Ndamyirokoye François

Ku ya 13-02-2019 saa 09:47:55
Intego yabo ni ukugera kure mu bijyanye no kwerekana imideli

Kwizera Danny umwe mu bagize UNO Fashion Agency ikorera mu Mujyi wa Kigali yatangaje ko batangiye berekana imideli none ubu bakaba bafite iduka rikora imyambaro y’imideli yo gucuruza bakaba ndetse banayerekana.

Aganira n’Imvaho Nshya yavuze ko kuba barabonye uburyo bwo gukora iyo myambaro byabafashije cyane ngo kuko mbere berekanaga imideli ariko bayihawe n’abandi.

Uretse ibyo kandi yavuze ko bakora umwuga wo kugira uruhare mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi “Video vixen” ngo kandi bakora ibijyanye no gusukura abantu “Make up”.

Ati “Dukora ibikorwa byinshi birimo kujya mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi n’ibindi birimo kwerekana imideli”.

Intego yabo ni ukugera kure mu bijyanye no kwerekana imideli

Mu 2017, avuga ko ari bwo UNO Fashion Agency yatangiye ngo ariko yatangiye yitwa “Alliance Fashion” uwabitangiye aza guhagarika kubikora biyemeza kubikomeza.

Urubyiruko rwishyize hamwe rugakora iki gikorwa, Kwizera yavuze ko bagera kuri 36.

Kugira ngo babone ubushobozi bwo gukora icyo gikorwa yavuze ko bateguye ibirori bibera ahazwi nka Camp baza kumenyana n’umubyeyi umwe akunda ibyo bakora yiyemeza kubafasha gutangiza iryo duka mu rwego rwo guteza imbere urubyiruko muri rusange.

Kugira ngo uwo mushinga ukomeze yavuze ko ari we wafashe iya mbere yo gusaba ba ngenzi be kudacika intege ngo kandi aho bagendaga bajya mu birori bashakaga abandi kugira ngo babashe kubagana bakorane.

Ikerekezo cyabo yavuze ko ari uko mu bihe bizaza bazatangira kwerekana imideli no mu bindi bihugu bitegura amarushanwa ajyanye n’imideli.

Avuga kandi ko ikifuzo cyabo ari kugira itsinda rikomeye ryerekana imideli rikaba irya mbere muri aka karere rikazanaharenga.

Gukora ibikorwa byiza kandi by’umwihariko yavuze ko yizeye ko bizabafasha kugera ku nzozi zabo ngo kandi basaba abantu gukomeza kubashyigikira.

Umwanditsi:

Ndamyirokoye François

2 Comments on “Urubyiruko rwishyize hamwe rushinga iduka ry’imideli”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.