27°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Urubyiruko rwishimiye ishuri ridasanzwe Perezida Kagame yabahaye

Yanditswe na Rutayisire Emile

Ku ya 22-09-2019 saa 09:21:25
Inyubako y'ikigo cy'imyuga n'ubumenyingiro kiri Nyabihu kigiye no kwigisha bamwe mu bazajya bahangana n'ubujura bukorwa bifashishije ikoranabuhanga

Urubyiruko rutuye mu Karere ka Nyabihu rwishimiye ishuri ry’imyuga n’ubumenyi ngiro, Perezida Paul Kagame yabemereye, kuko ryamaze kuhagera ndetse ryaranatangiye.

Ubwo Perezida Paul Kagame yasuraga abatuye Akarere ka Nyabihu mu mwaka wa 2014, yabemereye ishuri ry’imyuga n’ubumenyi ngiro. Ishuri ryarubatswe ndetse ritahwa ku mugaragaro muri Gashyantare 2019.

Nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe guteza imbere imyigishirize y’imyuga n’Ubumenyingiro (WDA) Eng. Gatabazi Pascal, iryo shuri rifite umwihariko wo kuba ari ishuri rya mbere ryigisha gukora porogaramu za mudasobwa mu Rwanda (Rwanda Coding Academy).

Agira ati “Iri shuri ntirisanzwe kubera umwihariko waryo ariko ryatangijwe mu gihe hari irindi ry’imyuga n’ubumenyi ngiro ryari ryaramaze kubakwa muri Nyabihu ryitwa Nyabihu TVET School ryatangiye kwigirwamo muri 2018. Muri uyu mwaka wa 2019 ni bwo hatangiyemo irindi shuri ryihariye mu kwigisha gukora porogaramu za mudasobwa no kurinda umutekano w’amakuru abitsemo (Rwanda Coding Academy).”

Akomeza avuga ko iryo shuri ryigamo abanyeshuri barangije ikiciro rusange bafite amanota meza mu mibare, Ubugenge n’Icyongereza, rikaba ryaratangijwe nk’uburyo Leta y’u Rwanda yabonye bwo guca ikibazo cyo gutumiza hanze inzobere mu bya mudasobwa zifashishwa mu kurinda umutekano w’amabanga abitse muri mudasobwa.

Yongeraho ko iri shuri rifite inshingano yo kujya ryigisha gukora ‘software’, umutekano wa za mudasobwa, no gushyiramo porogaramu mu gihe k’imyaka itatu.

Urubyiruko rubona byinshi muri iri shuri. Mahoro Mathieu warangije amashuri yisumbuye yatangarije Imvaho Nshya ko abona ishuri Perezida Kagame yemereye abaturage bo muri Nyabihu rizatuma abana bavuka muri ako gace bagira umwete wo kwiga cyane bagatsinda neza kugira ngo bazaryigemo.

Agira ati “Iri shuri ni ryo ryigisha ikoranabuhanga ridasanzwe mu Rwanda. Buri mwaka akubita agatoki ku kandi ashaka kuzaryigamo. Bitera ishyaka rero iyo ubona abanyeshuri bahiga n’uburyo Igihugu kibahanze amaso.”

Mutesi Carine ari mu mwaka wa kabiri w’ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye avuga ko akora cyane kugira ngo azatsinde neza amasomo asabwa gutsindirwaho ku rwego rwo hejuru kugira ngo wemererwe kwiga muri Rwanda Coding Academy.

Agira ati “Numva ari ishema kuba dufite ishuri nk’iri mu karere kacu. Ibi bigaragaza agaciro Perezida Kagame aha Abanyarwanda kuko icyo abemereye bakibona. Nzakora ibishoboka byose nsinde neza, nzige mu ishuri Perezida yaduhaye. Ni ishema kuri nge kumva ko yaduhaye ishuri kandi nkabasha kuryigamo.”

Mugenge Jean yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye mu kiciro rusange avuga ko kutiga mu ishuri Perezida Kagame yemereye abaturage bo muri Nyabihu ari ukunyagwa zigahera. Agira ati ”Nshimishwa no kubona hari umwana wo mu karere ka Nyabihu yiga muri Rwanda Coding Academy. Mpamya ko na Perezida abonye ishuri ryigwamo n’abana benshi bo muri Nyabihu byamushimisha kuko n’ubwo yaryubakiye Abanyarwanda bose hari abo ryegereye, bagomba rero kuryigamo.”

Akomeza avuga ko byavuzwe ko amashuri nk’ayo azagezwa mu Ntara zose, akaba asanga bizafasha abana bose mu gihugu kugira ishyaka ryo kwiga mu mashuri adasanzwe, yigisha ubumenyi budasanzwe kandi buzagirira akamaro Igihugu.

Kanyana Celine yarangije amashuri yiga muri Kaminuza ya Busogo, avuga ko kwiga imyuga ari ibya mbere akaba asanga amashuri y’imyuga yubakwa mu Rwanda azagirira akamaro abayigamo ndetse agirire akamaro n’Igihugu. Agira ati ”Duhereye nko ku ishuri Nyabihu TVET School ryigisha indi myuga irimo gutunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, gusudira, gutunganya impu, kudoda n’ibindi byinshi. Iyi myuga iyo yizwe neza abayize bakamenya guhanga udushya, bigirira akamaro abaturiye iryo shuri kuko abanyeshuri baharanira guhindura ubuzima bw’abatuye mu gace ishuri riherereyemo.”

Akomeza avuga ko imyuga izazamura ubukungu bw’igihugu kubera ko igihugu gifite abantu besnhi bize imyuga, kigira abashomeri bake. Ibi bigaturuka ku buryo n’udafite akazi yihangira umurimo.

Umuyobozi wa WDA Eng. Gatabazi, yashimangiye akandi kamaro iri shuri rizagirira abatuye mu Karere ka Nyabihu nko kugira uruhare mu gutunganya umusaruro w’amata uhaboneka ari mwinshi. Agira ati ”Muri aka karere haboneka umusaruro w’amata mwinshi. Amata kandi atunganywamo ibintu byinshi binyuranye. Iri shuri ryigisha imyuga rizatanga abantu bashobora kuvumbura udushya twakoreshwa kugira ngo amata bayabyazemo ibindi bintu binyuranye.”

Akomeza avuga ko amashuri y’imyuga ari cyo abereyeho ko agomba kugira uruhare mu guhindura imibereho y’abaturage, hagahangwa udushya dufasha abaturage mu mirimo bakora ya buri munsi. Agira ati ”Nk’ishuri ry’ikoranabuhanga abanyeshuri n’abarimu bakora ubushakashatsi bwo guhindura ubuzima bw’abaturage kandi na bo bukababyarira inyungu.”

Yongeraho ko Leta y’u Rwanda iteganya ko buri mwaka hahangwa imirimo isaga ibihumbi 200 idashamikiye ku buhinzi, ndetse aya mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro akaba urufunguzo rw’ibanze mu kubigeraho.

Amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro yatangiye guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda muri gahunda ya “Made in Rwanda”, ku buryo hari udushya dutandukanye kandi twujuje ubuziranenge tugenda tugaragara ku isoko.

Ikibyemeza ni uko hari abanyeshuri bamaze gukora ibintu binyuranye bitanga ikizere k’ejo hazaza nk’uwakoze icyuma gicuruza amata, yise “Kozaho ushire inyota” n’igare ry’abafite ubumuga rya Android bikaba byaramuritswe mu imurikagurisha rya Made in Rwanda Expo n’ibindi bigaragarira mu marushanwa aba mu gihugu anyuranye.

Umwanditsi:

Rutayisire Emile

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.