Kigali-Rwanda

Partly cloudy
20°C
 

Urubyiruko rw’Indangamirwa rwasobanuriwe urugamba rwo guhagarika Jenoside

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 29-07-2019 saa 09:14:32
Urubyiruko rw'Indangamirwa ikiciro cya 12 rwasobanuriwe ibigize ingoro y'Urugamba rwo guhagarika Jenoside, mu byumba 11 bigize iyo ngoro banerekwa byinshi byaranze ubutwari n'intumbero by'ingabo za RPA zabohoye igihugu (Foto Samu

Urubyiruko rutandukanye rw’Abanyarwanda 698 barimo abava muri Diyasipora nyarwanda (baba mu mahanga), abava mu nzego z’uburezi, Indashyikirwa mu nzego z’imirimo ya Leta, rusoje urugerero ruciye ingando, abayoboye inzego z’urubyiruko n’abo mu kiciro cy’urubyiruko rwa ba rwiyemezamirimo, basuye Ingoro y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside, basobanurirwa ubutwari bw’urubyiruko rwitanze rujya guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni urubyiruko ruri mu Itorero Indangamirwa ikiciro cya 12, batangiye gutozwa kuva tariki ya 24 Kamena kugeza tariki ya 7 Kanama 2019; rurimo n’abasuye iyo ngoro bwa mbere, bavuga ko bifite ikintu kinini bibongereye mu kumenya amateka n’ubutwari bw’Abanyarwanda bityo na bo bahafatiye amasomo akomeye bazashyira abandi batari mu Rwanda.

Umwe mu batozwa muri iryo torero ry’Indangamirwa, Bukuba Ikirezi Ernestine wiga mu kiciro cya gatatu cya kaminuza mu Buhinde, yavuze ko ari ubwa mbere yari ageze muri iyo ngoro.

Ati: “Bwari ubwa mbere; ni ikibazo twibazaga tuti ese dufite ahantu twabona amateka y’u Rwanda mu buryo bw’ibishushanyo ku buryo twabwira n’abandi banyamahanga baba bafite inyota yo kuza mu Rwanda bakabona ahantu bakura ibimenyetso bifatika by’uko urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside rwagenze. Nari maze imyaka itanu ntagera mu gihugu.

Muri diyasipora y’u Buhinde, dutegura buri mwaka igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rero nk’Abantu (Abahinde) bafite amoko mu mico yabo baratubaza bati ese ibyo byagenze gute, ese twabigenza gute. Ni uko tugenda tubasobanurira u Rwanda bakarumenya birushijeho.”

Furaha Boushra wiga muri Djibouti bafite Ambasade muri Ethiopia, yavuze ko yabonye amahirwe yo kwiyandikisha kuza mu Itorero ry’Indangamirwa, ngo ubusanzwe yazaga aje gusura abavandimwe be bakomoka kuri se w’Umunyarwanda ariko ubu yagize umwanya uhagije wo kwiga amateka y’u Rwanda.

Ati: “Nize ko guhagarika Jenoside habayeho gusa ukwiyemeza kw’abana b’u Rwanda. Usanga buri wese avuga Jenoside ariko ikintu kimwe batitaho ni insinzi nyuma ya Jenoside; uko abo bantu baturwaniriye, tukaba dufite amahirwe dufite uyu munsi. Baraturwaniriye twe kandi barwanirira amahoro, ubu turi mu gihugu cyanyuze mu mateka akomeye kuri nge ni ikintu gikomeye. Abantu twabonye uwo mugisha dukwiye gushima amahoro n’umutekano dufite kuko mbere ku bwa ba data ntibyari byoroshye.”

Yavuze ko agiye kubwira inshuti ze, by’umwihariko nk’Abanyarwanda bavuka ku babyeyi badahuje ibara ry’uruhu ntibavuga ikinyarwanda ariko azabashishikariza kuza kwiga amateka y’u Rwanda bakumva ko kuba umunyarwanda bagomba kugira uruhare mu bikorwa by’igihugu, bakaza bataje gusa gusura imiryango ngo bitahire.

Lt. Col Migambi Desire, Chairman wungirije w’Itorero ry’Igihugu, yavuze ko izo ntore zirimo gukurikirana amasomo i Gabiro azatuma barangiza bitwa Indangamirwa arimo n’ayajyanye n’amateka bigiye mu Ngoro y’Urugamba rwo kubohora igihugu.

Ati “Baje gusura iyi Ngoro y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside kugira ngo barusheho nanone kwaguka mu masomo yabo, bumve ukuntu Jenoside yahagaritswe, cyane cyane uruhare rw’Ingabo za RPA mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Yakomeje avuga ko iyo urubyiruko nk’urwo rusuye ayo mateka basobanurirwa uko urugamba rwo kwibohora rwatangiye kugeza Jenoside ihagaritswe bakamenya ko RPA yafatanyije n’abandi banyarwanda bari bafite iyo ntumbero.

Ati: “Amateka yaranze u Rwanda urubyiruko rugomba kuyamenya; nk’izi ntore mu masomo tubaha, hari ajyanye n’imirage ituruka ku bakurambere, bakamenya amateka y’igihugu, yose bakayajya mu mizi kugeza igihe twatangiye urugamba rwo kwibohora. Byose bakabimenya, bakamenya uruhare rwabo mu gihugu cyabo, bakumva ko ari imbuto n’amaboko, bagomba kurinda igihugu cyabo, u Rwanda bakarunambira, bakarukorera mbese bakamenya ko u Rwanda ari urwabo rwa none, bakarushaho no kurwumva no kurukunda; iryo ni ryo torero.”

Uru rubyiruko usibye amateka y’igihugu rumaze iminsi rwigishwa, ruriga na gahunda zose z’igihugu zigamije iterambere bakiga n’amasomo y’ubwirinzi ashobora kubafasha mu gihe cy’amage, mu mutekano muke n’umutekano wo ku giti cyabo bakawutozwa.

Urubyiruko rw’Indangamirwa ikiciro cya 12 rwasobanuriwe ibigize ingoro y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside, mu byumba 11 bigize iyo ngoro banerekwa byinshi byaranze ubutwari n’intumbero by’ingabo za RPA zabohoye igihugu (Foto Samu

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.