Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Urubyiruko rwikorera mu Rwanda ruri mu rugendo rw’ubucuruzi muri Ghana

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 18-10-2021 saa 15:17:20

Itsinda rigizwe n’urubyiruko 30 rwa ba Rwiyemezamirimo riturutse mu Rwanda, riri mu Gihugu cya Ghana mu ruzinduko rw’ubucuruzi, aho ryitezweho kugenzura amahirwe ahari y’ishoramari urwo rubyiruko rushobora kwaguriramo ibikorwa no kwigira kuri ba rwiyemezamirimo bagenzi babo bo muri icyo Gihugu.

Iryo tsinda ryerekeje muri icyo gihugu kandi mu gihe ku wa Gatatu taliki ya 20 kugeza ku ya 22 Ukwakira 2021, hazaba Inama hamwe urubyiruko ruturutse mu bihugu bitandukanye muri Afurika, izwi nka YouthConnekt Africa, ikazabera i Accra mu Murwa Mukuru wa Ghana.

Impuzandengo y’imyaka ya ba rwiyemezamirimo bari muruzinduko ni 27, urwo rubyiruko rukaba rwitezweho kuzagaragarizwa ibikorwa by’ubucuruzi n’amahirwe ari muri Ghana nka bumwe mu buryo bwo gushyigikira inzozi za ba rwiyemezamirimo bakiri bato bafite ibicuruzwa biteguye kuba bakohereza ku isoko ryo mu mahanga.

Uru rubyiruko kandi rwitezweho kurema ubushuti n’ubufatanye mu bijyanye no kohereza ibicuruzwa mu mahanga hagamijwe kugera ku ntego yo kunoza ubucuruzi bw’imbere muri Afurika.

Urugendo rujyanye n’iyi nama rwahawe inyito igira iti: “Urugendo rugamije guhuza ubucuruzi bw’imbere muri Afurika”, rwitezweho gutanga umusaruro muri iki gihe Umugabane w’Afurika watangiye gukorera hamwe binyuze mu Isoko Rusange (AfCFTA) ritanga amahirwe menshi.

Inama ya YouthConnekt, ifite insanganyamatsiko igira iti: “Afurika Irenze Imfashanyo: Gutegurira Urubyiruko Kuzisanga mu Bukungu bwa nyuma ya COVID n’amahirwe ya AfCFTA.

Uru rugendo rwatewe inkunga na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ritsura Amajyambere/UNDP mu Rwanda n’Ikigo cy’Abanya-Koreya y’Epfo gishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga (KOICA).

Imyiteguro yo kwakira urwo rubyiruko yakozwe n’Ambasade y’u Rwanda muri Ghana ku bufatanye n’Ikigo cyo muri Ghana gishinzwe guteza imbere ishoramari (GIPC).

Ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana Dr. Aisa Kirabo Kacyira, asobanura iby’uru rugendo, yagize ati: “Icyorezo cya COVID-19 cyadindinje ubucuruzi. Ariko twatangiye urugendo rwo kwigobotora ingaruka zacyo kandi twishimiye kuba mu batangiye gahunda yo gusubiza ubu bucuruzi ku murongo cyane ko umusanzu w’aba bacuruzi bakiri bato ari ingenzi cyane mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano agenga Isoko Rusange ry’Afurika.”

Ba rwiyemezamirimo bitabiriye uru rugendo biganjemo abashoye imari yabo mu gutunganya no kongerera agaciro umusaruro ukomoka ku buhinzi, Ikoranabuhanga, ubukerarugendo ndetse n’ubuhanzi bushingiye ku muco.

Buri wese yiteguye kunguka byinshi kuko bazajya bahuzwa na bagenzi babo bakungurana ibitekerezo, bakazakora ibiganiro n’amahugurwa ku birebana no gucunga ubucuruzi buto ndetse n’ingendoshuri ku bucuruzi bwo muri Ghana bwatoranyijwe.

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.