Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

Urubyiruko rwasobanuriwe uko rwaharanira kwigira kw’Afurika

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya 26-03-2018 saa 07:10:44
Dr. Rutijanwa ubanza iburyo, akurikiwe na Harerimana Abdoulkarim na Dr Longen Rugira mu biganiro bereka urubyiruko uko bageza Afurika aho yifuza (Foto Samuel M)

Inararibonye mu mateka y’Afurika bakaba na bamwe mu bagize umuryango uharanira ukwigira kw’Afurika ishami ry’u Rwanda (Panafricanism Movement) basobanuriye urubyiruko rwo muri za kaminuza zo mu Rwanda uko bafasha urugamba uwo mugabane urimo rwo kwigira mu ruhando rw’indi migabane.

Dr. Rutijanwa ubanza iburyo, akurikiwe na Harerimana Abdoulkarim na Dr Longen Rugira mu biganiro bereka urubyiruko uko bageza Afurika aho yifuza (Foto Samuel M)

Mu biganiro byatanzwe na Dr. Rutijanwa Medard uyoboye ibiro by’ubushakashatsi n’ubugishwanama, Dr. Rugira Lonzen, umushakashatsi akaba numwe mu bagize umuryango Panafricanism na Harerimana Abdoulkarim, urubyiruko rwasobanuriwe byimbitse icyateye ubucakara ku mugabane w’Afurika,  amateka y’inkomarume z’ubwigenge bw’Afurika n’icyo uwo mugabane ushyize imbere muri ibi bihe mu rwego rwo kwihesha agaciro no kwigira hakoreshejwe kubyaza umusaruro amahirwe atandukanye ari kuri uwo mugabane mu bufatanye.

Dr Rutijanwa yavuze ko urubyiruko rurebwa n’urugamba Afurika ifite rwo kwigira, bafatiye ku ngero za bamwe mu ntwari bazwi mu mateka bagize uruhare mu kugeza uwo mugabane aho uri ubu.

Ati: “Mwebwe ntimukavuge ngo ndacyari umunyeshuri, ndacyari muto, kandi bagenzi bawe ku myaka imwe bakoze ibintu bitegura ubwigenge bw’Afurika i Manchester, mu Bwongereza mu 1945 intambara ya kabiri y’Isi irangiye kandi ibyo biyemeje barabikoze.”

Yakomeje avuga ko urubyiruko rutagomba gutegereza ko rusaza ngo rubone guhagurukira urugamba Afurika irimo, rukamenya uruhare rwabo muri urwo rugamba, rukagira ubunararibonye muri urwo rugamba, rukabyiyumvamo bikaba nk’ibyabo, hanyuma rukitoza kuba umuyobozi aho ruri mu bandi no mu nzego za Leta rukirinda gukurikira abandi.

Harerimana Abdoulkarim yavuze ko hakiri imbogamizi z’abo mu Burengerazuba bw’Isi nk’abakolonije Afurika, bagishaka ko abanyafurika bitwara nka bo muri byose, bakarema intambara zitandukanye mu banyafurika ariko hakiri n’abandi banyafurika bagifite imyumvire y’ibisigisigi by’ubukoloni mu mitekerereze no mu mikorere.

Dr. Lonzen Rugira yasabye urubyiruko kwikuramo imyumvire idindiza abanyafurika, bakirinda bumwe mu butumwa babona mu makuru atandukanye mu buryo bw’ikoranabuhanga aho bagomba kurikoresha mu buryo bwubaka aho kubabera intwaro yo kwisenya.

Bamwe mu rubyiruko rwitabiriye ibyo biganiro, bagaragaje ko hari byinshi byatuma urubyiruko rw’Afurika ruyiteza imbere.

Muligo Theogene, yagize ati “Umusanzu wacu urahari; ikintu cya mbere dukwiye gukora ni ukwiga, ariko bigamije kuzana impinduka kandi ifasha mu kwiteza imbere yaba wowe ubwawe n’umuryango ukomokamo, igihugu n’Afurika. Icya kabiri, rubyiruko nidufate umwanya wo kwigisha urungano, rwaba uruturi inyuma, urwo tungana rwaba n’ururi imbere yacu ariko rwateshutse.

Mukeshimana Ester yavuze ko ubukangurambaga bwo guharanira kugera ku byo Afurika yifuza byaba byiza buhereye mu bana bakiri bato mu mashuri, aho hakiri ikibazo cy’uko abana bamwe na bamwe batigishwa mu ndimi kavukire nk’ikinyarwanda ahubwo bagakura ubuzima bwabo busanishwa n’ubw’abo mu bihugu byakolonije Afurika bigasa no kubangisha ubuzima bw’iwabo.

Chairman w’Umuryango Panafricanism Movment, Musoni Protais yavuze ko urubyiruko rudakwiye guhora rwibaza ibibazo ngo rutegereze ibisubizo, ahubwo bakwiye kugira uruhare rukomeye mu gushaka ibyo Afurika ikeneye kugeraho.

Gusoma ibitabo by’amateka y’abaharaniye uburenganzira bw’Afurika ni bumwe mu buryo butomoye urubyiruko rwasabwe kuvomamo ibizarukundisha guharanira icyo Afurika yifuza.

 

Umwanditsi:

MUTUNGIREHE SAMUEL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.