Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Urubyiruko rwashimiwe gufasha abahinzi kuzamura umusaruro n’imicungire yawo

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 20-07-2019 saa 15:27:45
Urubyiruko rusoje umwaka n'igice rufasha abahinzi n'aborozi mu micungire y'amakoperative rwahawe impamyabumenyi ku bikorwa bakoze (Foto Samuel M)

Urubyiruko 130 rwo mu ihuriro ry’Urubyiruko mu buhinzi n’ubworozi (RYAF), rwashimiwe ibikorwa bitandukanye bamazemo umwaka n’igice bakora mu gufasha abahinzi n’aborozi bibumbiye mu makoperative atandukanye mu turere 12 mu gihugu, mu kubafasha gucunga neza umutungo wa Koperative, kubafasha mu mahugurwa, kuzamura umusaruro no kuwushakira amasoko.

Ni umuhango wabereye i Kigali hamurikwa ibikorwa urwo rubyuriko rwafashijemo amakoperative 135 mu gihugu, imbogamizi bagiye bahura nazo n’uko basize ayo makoperative ahagaze mu buryo bwo gucunga neza umutungo wayo no ku gukomeza kuyateza imbere.

Nkundanyirazo Elvis Blaise, ukuriye Umushinga urebana n’ibijyanye no gufata neza umusaruro ku bihingwa bitandukanye no ku mata, PASP, yabwiye Imvaho Nshya ko uwo mushinga watwaraga amafaranga y’u Rwanda agera kuri miriyoni 500 yo kwita no guhemba urwo rubyiruko.

Yavuze ko bafashije amakoperative ahinga ibishyimbo, ibigori, imyumbati, ibirayi, ibijyanye n’imboga n’imbuto ndetse n’amata.

Ati “Ni umushinga uterwa inkunga na IFAD ukorera muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi ariko tukaba twarasinye amasezerano y’imikoranire n’ihuriro ry’urubyiruko rukora mu buhinzi n’ubworozi. Tukaba twari tumaze umwaka urenga, ariko tukaba twari twaragiranye amasezerano y’akazi twarabohereje muri koperative zitandukanye mu gihugu zihinga ibyo bihingwa.

Ni igikorwa cyatanze umusaruro ugaragara, kuko bari urubyiruko rubana n’amakoperative mu bijyanye no gucunga umutungo, kubafasha mu buryo bw’amahugurwa, kubana na bo umunsi ku munsi, guhanga imirimo no kuzamura umusaruro wabo.”

Yakomeje avuga ko kugira ngo babohereze muri ayo makoperative babanje gukora inyigo ku mikorere y’amakoperative by’umwihariko agifite intege nke y’abahinzi n’abatunganya amata mu mwaka wa 2014/2015, mbere y’uko umushinga utangira, basanga bamwe bafite imyenda, abari mu manza, abatazi kwandika umutungo wa kopertive n’ibindi bibazo bitatuma koperative itera imbere.

Muvandimwe Olivie wakurikiranaga ibikorwa by’umushinga PASP wohereje urwo rubyiruko gufasha abahinzi n’aborozi, yavuze ko basoje hafi 90% by’amakoperative bakoranye azi kwandika neza mu bitabo no kubara umutungo wayo.

Akomeza agira ati “Icya kabiri, amakoperative menshi yakoraga nta genamigambi ryaba iry’umwaka n’iry’imyaka iri imbere ariko ubu tuvuyeyo bikozwe kuri 95%, ikindi amakoperative menshi wasangaga gufata neza umusaruro batabizi, twahuguye abanyamuryango ibihumbi 12, igikorwa twakoze hafi kuri 98%, by’umwihariko mu kurwanya uruhumbu rwa Aflatoxine kuko ni ikibazo gifite ingaruka cyane. Ikindi amakoperative menshi yakoraga nta masoko, tubereka ko iyo uhingiye kuri kontaro y’uzakugurira umusaruro ukora cyane ngo uzawugereho.”

Umuyobozi Mukuru wungirije mu Kigo k’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB, Dr. Rucagu Charles, yababwiye ko ibyo bigiyeyo n’ibyo bakoze bikwiye kubaha uko bazashobora gucunga abantu n’umutungo na koperative.

Ati “Ubwo rero Koperative zitongerewe imbaraga binyuze mu rubyiruko kandi ari igice gikomeye muri sosiyete bitaba byiza kandi ari yo ngamba ihari. Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi binyuze muri RAB na NAEB dukorana cyane n’urubyiruko.”

Yakomeje ababwira ko ubumenyi bagaragaje bagomba kubwifashisha mu kwihangira akazi, bakishyira hamwe bagakora ikintu gikomeye gishobora kujya gifasha amakopertive mu micungire y’umutungo wabo n’ibindi, ababwira ko hari n’andi mahirwe yo gufasha urubyiruko rushaka guteza imbere kuhira imyaka mu mirima.

Tuyiringire Innocent wakoreye mu karere ka Kamonyi muri koperative yo mu murenge wa Rukoma, yavuze ko hari byinshi asize abafashije birimo no kuzamura umukamo w’amata utunganyijwe ukava kuri ritiro 1000 ukagera kuri ritiro 1600 ku munsi.

Chairmain w’Ihuriro RYAF, Hategekimana Jean Baptiste, yavuze ko urwo rubyiruko rugizwe n’abakora mu gutegura imbuto, ingemwe no gucuruza ubumenyi bufasha abandi mu gukora neza no kongera umusaruro mu byo bakora, by’umwihariko mu iyamamazabuhinzi. Barimo 80 bakoze ibizamini baratsinda baturutse mu bimenyereza umwuga mu bigo n’amakopertive igihe basohotse muri Kaminuza, bakabamo n’abaciye mu mahugurwa muri Koreya mu gihe k’iminsi 20 mu gufata neza umusaruro.

Urubyiruko rusoje umwaka n’igice rufasha abahinzi n’aborozi mu micungire y’amakoperative rwahawe impamyabumenyi ku bikorwa bakoze (Foto Samuel M)

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.