Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Urubyiruko rwasabwe kurwanya ruswa rukiri ruto

Yanditswe na admin

Ku ya 31-10-2017 saa 14:45:13
Umuvunyi mukuru, Murekezi Anastase

Umuvunyi mukuru, Anastase Murekezi arasaba urubyiruko rwo mu Ntara y’amagepfo kwitoza umuco wo kurwanya ruswa bakabitangira bakiri bato kuko ari bo bayobozi b’ejo hazaza h’u Rwanda ibyo bakabikora batanga amakuru y’aho bayibonye cyangwa bumvise ivugwa.

Urubyiruko rwo muri kaminuza n’urwo mu mashuri yisumbuye rwaturutse mu turere twose tw’Intara y’amagepfo bibumbiye mu matsinda yo kurwanya ruswa bagiranye ibiganiro n’Umuvunyi mukuru Anastase Murekezi

Umuvunyi mukuru, Murekezi Anastase

Abo banyeshuri bakaba bagaragaje uruhare rwabo mu kurwanya ruswa ikigaragara mu nzego zitandukanye. Ishimwe Imaculée na Musekera john ndetse na Rubuga Jean de Dieu ni bamwe mu babwiye itangazamakuru ko biteguye kugendera kuri izo mpanuro zo kurwanya ruswa hakiri kare.

Nk’uko bitangazwa n’Umuvunyi mukuru, u Rwanda ruri kumwanya wa kabiri muri Afurika mu kurwanya ruswa, ku isi rukaba ku mwanya wa 50 mu bihugu 194. Murekezi akaba ari ho ahera asaba  uru rubyiruko gukoresha imbaraga nyinshi rufite mu kurwanya ruswa ndetse anarwizeza ko Urwego rw’Umuvunyi ruzababa hafi mu buryo bwose.

Ibi biganiro byatangijwe n’urugendo rwatangiriye ku nzu mberabyombi y’Akarere ka Huye rusorezwa muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, ahatangiwe ubutumwa bwo kurwanya ruswa mu buryo butandukanye haba mu ndirimbo, imivugo ndetse n’ikinamico.

TWAGIRA WILSON

 

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.