Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Urubyiruko rwasabwe kugerageza inzozi mu kugera ku mahirwe

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 01-04-2019 saa 09:10:05
Bigenimana Emmanuel, imbere, aganiriza urubyiruko uko rukwiye gukangurira abandi gushyira mu bikorwa imishinga iganisha ku mahirwe batekereje (Foto Samuel M)

Mu gihe Guverinoma y’u Rwanda ishyize imbere gahunda yo guhanga imirimo idashingiye ku buhinzi, nibura ibihumbi 200 buri mwaka, Minisiteri y’Urubyiruko irakangurira urubyiruko rufite ubumenyi runaka kugerageza kububyaza umusaruro binyuze mu guhanga umurimo, bakabasha kugera ku mahirwe bifuza no kugera ku nzozi buri umwe yarotaga.

Ni ubutumwa bwagarutsweho n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko, Bigenimana Emmanuel, ubwo ikigo gitera inkunga imishinga y’ikoranabuhanga y’urubyiruko DOT Rwanda cyahembaga imishinga 11 y’urubyiruko yahize indi mu kujyana na gahunda ya Leta yo kubaka ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga mu nzira y’iterambere.

Bigenimana yavuze ko imirimo iva mu bitekerezo cyangwa se mu bumenyi umuntu afite iba ifite amahirwe menshi yo kubona isoko kuko iba ishingiye ku guhanga udushya kuruta uko umuntu ajya kurangura ibicuruzwa agasubira kubigurisha, rimwe na rimwe akaba yahimba bitewe n’uko isoko ry’uwo munsi ryaramutse.

Ashimangira ko nk’urubyiruko rwigishijwe ruba rugomba kureba icyo rwakura mu bumenyi rufite, rukagerageza amahirwe mu guhanga udushya bikabafasha kugera ku nzozi zabo.

Ati: “Ubutumwa bwihariye twaha urubyiruko ni uko kugira ngo umuntu abone ubushobozi ari ukubiharanira; kugira ngo ubone amafaranga witwe ko uri umucuruzi, umushoramari ni ukubiharanira. Ndasaba urubyiruko, abakiri bato, bafite ibitekerezo bafite inzozi, kugerageza kuzishyira mu bikorwa (kuzigerageza) kugira ngo barebe niba ibitekerezo byabo koko bitaba n’igisubizo no ku bibazo bimwe na bimwe biba biri mu muryango nyarwanda tuba dufite nk’igihugu cyangwa nk’Afurika cyangwa nk’Isi, kugira ngo babijyane ku isoko binababere igicuruzwa gikomeye.

Yakomeje agira ati: “Nge ntekereza ko buri wese yitinyutse, abareba ibibazo bihari kubibyazamo igisubizo, cyaba n’igicuruzwa ke cyamufasha kubaho. Ibi bituma habaho guhangwa kwa ya mirimo yindi mishyashya itari iyo mu buhinzi ndetse imirimo navuga ko iba itaje no guhangana na ya yindi abantu batangiye; ibintu bishya bije bihanga imirimo byinjiza amafaranga cyane”.

Bamwe mu rubyiruko rwagerageje gutinyuka gushyira mu bikorwa ibitekerezo byabo, bahamya ko iyo umuntu yicaye akiga umushinga agendeye ku kibazo gihari atari ukwigana abandi bituma baramba ku isoko ry’umurimo kandi bakagera ku cyo bashakaga.

Urugero ni Uwase Sara Flower, ufite umushinga witwa “She Can Code” wahize indi mu mishinga 52 y’urubyiruko rufite imishinga ishingiye ku ikoranabuhanga, aho yabashije gufasha abakobwa gukora gahunda za mudasobwa, umwuga usanzwe witabirwa cyane n’abahungu.

Agira ati: “Twatangiye mu 2018, ubu tukaba turi mu 2019. Impamvu yabiteye, ni uko twari tumaze kubona ko umubare w’abakobwa bari mu rwego rw’ikoranabuhanga ari muto, tubona ko hakenewe kongerwamo imbaraga mu kugira ngo n’abakobwa bitinyuke, bagaragare muri iryo koranabuhanga. Uyu mushinga waje uje gufasha abana b’abakobwa kwitinyuka bakinjira mu ikoranabuhanga, amahirwe arimo nabo akabageraho”.

Ku rubyiruko rukunze kumvikana ruvuga ku mbogamizi y’igishoro, Minisiteri y’Ikoranabuhanga ihamya ko abakiri bato bashobora no kwifashisha umushinga batekereje bakawereka abakuze bafite amafaranga, bakabashoramo imari mu kugura imigabane bityo bakabasha kuzamura ishoramari.

Bigenimana Emmanuel, imbere, aganiriza urubyiruko uko rukwiye gukangurira abandi gushyira mu bikorwa imishinga iganisha ku mahirwe batekereje (Foto Samuel M)

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.