Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Urubyiruko rwagaragaje amasomo rwigira ku ntwari z’u Rwanda

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 01-02-2019 saa 06:13:01
Fred Gisa Rwigema, umwe mu Ntwari z'u Rwanda.

Urubyiruko rwaganiriye n’Imvaho Nshya, rwagaragaje uko rufata umunsi w’Intwari wizihijwe uyu munsi. Umunsi w’Intwari ni ngarukamwaka, wizihizwa buri tariki ya 01 Gashyantare.

Rugundana Augustin, utuye mu karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, yagize ati “Umunsi w’Intwari ni umunsi ukomeye kuri nge no ku banyarwanda bose, cyane ko nyuma y’ibikorwa byaranze intwari, ari bwo Abanyarwanda bongeye guhuririra mu gihugu bakongera kugira igihugu kubera intwari zakitangiye.”

Isomo yigira ku ntwari ni ugukomeza gusigasira amahame yaharaniwe n’Intwari z’u Rwanda. Ati “Isomo ni uko bushije ikivi cyabo hanyuma natwe tugomba kugera ikirenge mu cyabo, dukomeza gusigasira amahame meza bemeraga; atavangura Abanyarwanda, amahame yo kwitangira igihugu, ndetse n’ayo gufasha Abanyarwanda bakumva ko bafite uburenganzira bumwe ariko igikomeye cyane ni uko Umunyarwanda wese afite icyo yakwigira ku ntwari.

Abana b’i Nyange bagaragaje ko ubutwari budasaba imyaka y’umuntu, ubwo bangaga ko babavangura bashingiye ku moko. Ni byinshi nge ubwange nigira ku ntwari z’u Rwanda.”

Rugundana Agustin, umwe mu rubyiruko ashima intwari zaharaniye u Rwanda ruzira amacakubiri (Foto Kayitare J. P)

Gael Gisubizo utuye mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali ni umwe mu rubyiruko rwagaragaje uko rufata uyu munsi w’intwari n’isomo akura ku ntwari z’u Rwanda. Yagize ati “Ubutwari kuri nge ni ingenzi kuko butwigisha byinshi birimo n’amateka, ibyo abakuru batubanjirije banyuzemo. Ubutwari ni isomo rikomeye intwari z’u Rwanda zadusigiye binyuze mu kwitanga, zikemera guhara ubuzima bwazo kugira ngo ejo Abanyarwanda bazabe heza by’umwihariko mu Rwanda bifuza.

Ndabashima cyane ku bw’ubutwari batugaragarije ndetse ibikorwa by’indashyikirwa, ubuzima bwacu tukaba tubukesha Intwari z’u Rwanda, kandi natwe tuzakora uko dushoboye dukore ibiteza imbere igihugu no gusigasira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho.”

Gisubizo Gael, utuye mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali yagaragaje icyo yigira ku ntwari z’u Rwanda (Foto Kayitare J.P)

Tesi Esther, ni umwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake utuye mu karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, avuga ko umunsi w’intwari umwibutsa ko u Rwanda rwavuye mu miyoborere mibi bigizwemo uruhare n’intwari zatabarutse ndetse n’izikiriho.

Ati “Umunsi w’Intwari kuri nge unyibutsa aho u Rwanda rwavuye mu miyoborere mibi, amacakubiri, nanone ukananyibutsa Abanyarwanda bitangiye abandi kugera n’aho bahara ubuzima bwabo kugira ngo twongere tugire igihugu by’umwihariko ku bari baragihejwemo, kongera kugira ubumwe, umutekano, ubukungu nk’Abanyarwanda.”

Isomo akuramo ngo ni ukuba igisubizo ku muryango nyarwanda. Ati “Ni uko ngomba kuba igisubizo k’ibibazo umuryango nyarwanda ufite cyangwa kandi nkarangwa no kwihangana no kwanga gutsindwa mu gihe mparanira ukuri mbona, nubwo nananirwa ku mbaraga z’umubiri cyangwa ngatanga amaraso nyamenera igihugu.”

Tesi Esther, umwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake utuye mu karere ka Kicukiro, avuga byinshi ku ntwari z’u Rwanda

Nsanganwa Dodos, umuyobozi w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba, ni umwe mu bagaragaza ko intwari zaharaniye inyungu rusange zitirebyeho.

Ati “Umunsi w’Intwari ku nge ni umunsi w’amateka, ni umunsi unkangurira nge nk’umunyarwanda gutera ikirenge mu babaye intwari bagashobora kwitangira igihugu bakirengagiza inyungu zabo bwite bagaharanira inyungu rusange kugeza ku rwego rwo guhara ubuzima bwabo bitangira igihugu.”

Icyo yigira ku ntwari z’u Rwanda ni ugutanga ibyo afite mu guteza imbere igihugu ke. Ati “Isomo nkuramo ni uko bo bagize uruhare rwabo mu gihe cyabo kandi bakaba intwari. Aho igihugu kigeze, icyo nakora ni ukwitanga kugira ngo nange ngeze igihugu aho kigomba kugera. Ngomba gutanga imbaraga zange, ubumenyi bwange n’umwanya wange mu guteza imbere igihugu.”
Asaba urubyiruko bagenzi be gukoresha imbaraga zabo, ubumenyi bafite mu guharanira guteza imbere igihugu, bityo urubyiruko rukubaka u Rwanda rwifuza.

Urubyiruko rwagaragaje amasomo rwigira ku ntwari z’u Rwanda

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.