Kigali-Rwanda

Partly sunny
24°C
 

Urubyiruko rw’Abagide bahize guhindura imitekerereze y’umukobwa w’Umunyafurika

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 18-07-2019 saa 10:13:44
Abana b'abaguide bati dusigaye twigirira ikizere, twigishijwe kwirinda indwara ni inda zitateganyijwe, ubuyobozi bwiza n'ibindi.

Urubyiruko rw’abakobwa b’abagide (guides) bavuye mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’Afurika rwahagurukanye ingamba zirimo guhindura imyumvire n’imitekerereze y’umwana w’umukobwa inatuma rimwe na rimwe imuviramo gutwara inda z’imburagihe.

Ibyo byatangarijwe mu biganiro by’iminsi 4 urwo rubyiruko rurimo mu Rwanda. Umuyobozi uhagarariye umuryango w’Abagide ku mugabane w’Afurika Kabagabo Alphonsine, atangaza ko ibiganiro barimo bizafatirwamo ingamba n’uburyo byo guhindura imitekerereze y’umukobwa w’Umunyafurika.

Kabagabo agira ati: “Ibiganiro twahuriyemo nk’Abagide bo ku mugabane w’Afurika tubikora buri myaka 3, kandi turifuza ko ubutaha tuzaba twishimira ibyahindutse ku myitwarire y’abakobwa bagwa mu bishuko. Niba umubare w’abangavu batwita kuri ubu ari 2 000, wenda muri icyo gihe umubare uzabe uri hasi yabo ari nka 500 gusa nibura.”

Avuga ko ibyiciro bigize uwo muryango w’Abagide birimo abakobwa n’abagore n’abasikuti muri Afurika hamwe n’ababayobora ku rwego rw’Isi bazabigiramo uruhare kandi bakaba batanga ikizere mu kugabanya umubare w’abangavu batwara inda zitateganyijwe.

Abafatanyabikorwa b’umuryango w’abagide mu RDA bifatanyije n’abagide kwakira abashyitsi.

Minisitiri w’Urubyiruko, Mbabazi Rosemary, ari na we wafunguye ibiganiro ku mugaragaro, asaba abo bagide baturutse ibice bitandukanye by’Umugabane w’Afurika gushingira ku masomo bazahakura bagakemura ibibazo biri mu bakobwa b’Abanyafurika.

Mbabazi ati: “Hari inda ziterwa abangavu, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’icuruzwa ry’abantu, turagira ngo mu gihe muzaba muvuye hano muzage mufata umwanya wo kujya kwigisha abaturage bari hirya no hino mu cyaro.”

Mu Rwanda ikibazo cy’abakobwa b’abangavu baterwa inda cyakomeje gufata intera ikabije kugeza n’ubwo abasaga 17 000 mu mwaka umwe batewe inda bagatakaza amashuri yabo.

Mnisitiri w’Urubyiruko, Mbabazi Rosemary, yagize ati “uyu munsi nizeye kwinjira mu muryango w’abagide.”

By’umwihariko mu Rwanda kuri ubu habarurirwa Abagide basaga 11 000, mu masomo bazagarukaho muri icyo gihe k’iminsi 4 harimo kumenya kuzigama no gukoresha neza amafaranga bahabwa n’ababyeyi akabaviramo igishoro cyo gucuruza, hari kandi gushakira hamwe umuti w’ibibazo birimo gushyingirwa no gutwita imburagihe, kwirinda ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa ndetse n’ikibazo kirebana n’uburinganire.

Abagide baturutse mu turere twose bitabiriye ibirori

Abana b’abaguide bati dusigaye twigirira ikizere, twigishijwe kwirinda indwara ni inda zitateganyijwe, ubuyobozi bwiza n’ibindi.

Abagide baturutse imihanda yose bishimiye imikino y’abagide bo mu Rwanda

Urubyiruko rw’abagide rwerekanye mu mikino uburyo umuryango uruha urubuga rwo kwiga no kumenya.

Inyamanza zirererwa mu muryango w’abagide

Komiseri Mukuru w’umuryango w’abagide mu Rwanda aha ikaze abashyitsi.

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.