Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Urubyiruko ruvuye muri Isiraheli rweretswe amahirwe mu buhinzi n’ubworozi

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Apr 18, 2018

Urubyiruko rw’abasore n’inkumi bagera ku 120 basoje amasomo ajyanye n’ubuhinzi mu gihugu cya Isiraheli, mu kiciro cy’umwaka wa 2016/2017, beretswe amahirwe atandukanye yakorwamo ishoramari mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda, basabwa kwikuramo imyumvire ko umuhinzi ari umukene ahubwo umuhinzi ubikoze kinyamwuga bimukiza, aho gusaba akazi bakaba bamwe mu bagatanga ku bandi.

Dr. Semwaga Octave, ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi asobanurira urubyiruko ruvuye muri Israel icyo Leta iba ibifuzaho (Foto Mutungirehe S.)

Babisabwe ejo hashize, tariki ya 17 Mata 2018, ubwo bamwe muri urwo rubyiruko bagera kuri 40 bahuriraga mu biganiro nyunguranabitekerezo byateguwe na Minisiteri y’Ubbuhinzi n’Ubworozi n’ibindi bigo by’abikorera na za banki bifite aho bihuriye no guteza imbere abashora imari mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi.

Umuyobozi Mukuru w’Igenamigambi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Octave Semwaga, yabwiye urwo rubyiruko ko impamvu Leta yafashe gahunda yo kujya yohereza abana bayo kongera ubumenyi hanze, cyane mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi, ari ukugira ngo babe abahamya ko ubuhinzi bukiza ubukoze neza, bityo bagire uruhare rukomeye mu kuruteza imbere.

Ati “Gahunda yo kohereza abanyeshuri muri Isiraheli gushaka ubumenyingiro bifite impamvu ebyiri. Intego ya mbere ni ukugira ngo mugende mwige ibintu bishya, murebe uko bakora imbuto kuri bya bindi mwize mu bitabo, abagiye kwigira mu nzuri z’inka n’ubworozi bw’inkoko, mu by’ubuhinzi mugire ubumenyi bufatika muzana.

Intego ya kabiri ari nayo ikomeye cyane, ni uko bituma mubona ko umuhinzi ashobora guhinga agakira; ibyo musoma ibyo mwumva mukabibona n’amaso. Tuba dushaka kugira ngo ikintu cyo kumva umuhinzi ari umuntu ugomba kuzarinda asaza akiri umukene gihinduke mu mitwe yanyu”.

Yakomeje avuga ko igihugu kiba kiteze ku bo cyohereza muri Israel kongera ubumenyi mu by’ubuhinzi n’ubworozi, kugaruka bagafasha guteza imbere ubuhinzi hakoreshejwe ikoranabuhanga babonye, bashobora kandi kuba bakwihangira imirimo.

Kindikiza Didier, umwe mu kiciro kivuye muri Israel agira ati “Muri Isiraheli, uragenda ukiga uko ubyaza umusaruro ibikorwa by’ubuhinzi, kandi barabikora. Natwe dutinyutse tugashora abandi tugashora ubwenge tugafatanya, tukajya muri ayo makoperative nta kabuza natwe twabigeraho nk’uko na bo babigezeho; ugahera ku gukodesha ubutaka niba utabufite ugashoramo amafaranga ukayabyaza ayandi”.

Naho Mukeshimana Valentine yabwiye bagenzi be ko ik’ibanze ari ukwibumbira mu makoperative bityo n’igihe habonetse inkunga ikaza isanga abantu bafite gahunda bari hamwe.

Muri ibyo biganiro, beretswe inkunga zitandukanye ziri mu kigo gitera inkunga imishinga y’urubyiruko nka BDF, banki n’andi mahirwe ari mu kakoperative ya bangenzi babo bavuye muri Isiraheli mbere batangiye gukora bakaba bakeneye abo bafatanya mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda.

Buri mwaka Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, MINAGRI, yohereza muri Isiraheli abanyeshuri 120 barangije kaminuza mu bijyanye n’amasomo y’ubuhinzi n’ubworozi ariko batsinze neza, bakajya kongera ubumenyi mu masomo atandukanye mu myaka ibiri, ubu bakaba bamaze kugera kuri 506.