Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

Urubyiruko rusaga 2000 rwo muri Afurika rwasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Yanditswe na UWAYISABA FRANCINE

Ku ya 28-07-2018 saa 07:20:51
Urubyiruko rwo mu bihugu bitandukanye by'Afurika rwunamiye abazize Jenoside bashyinguye mu Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi (Foto Uwayisaba F)

Urubyiruko rwaturutse mu bihugu bitandukanye by’Afurika rwiga mu mashuri yisumbuye na za kaminuza, rwari rumaze iminsi 4 mu nama ngarukamwaka yaberaga i Kigali, rwasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, rununamira abazize Jenoside bashyinguye muri urwo Rwibutso.

Urubyiruko rwo mu bihugu bitandukanye by’Afurika rwunamiye abazize Jenoside bashyinguye mu Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi (Foto Uwayisaba F)

Lerass Saterity, umwe muri urwo rubyiruko, yagize ati: “Biteye ubwoba kubona aho ikiremwamuntu cyahemukiye ikindi bigeze aha, nta handi hantu kuri iyi si bikwiye kongera kuba. Ndabisubiramo, umuntu wese wishe ikiremwamuntu aba agerageza kwica Imana. Icya mbere rero mureke tugerageze kuba ibiremwamuntu, dusakaze ubumuntu, tugerageze kubana neza kuri uyu mubumbe kuko ni ho twese tugomba kuba. Gusa ikiza ni uko u Rwanda rwanyuze muri ibi bibi ariko nyuma y’imyaka 24 rukaba rumaze kwiyubaka. Ibi rero bikwiye kubera isomo urubyiruko, ngo berekane imbaraga zabo”.

Peter Kwasi Kodjie, Umunyamabanga w’AASU (All Africa Students Union), avuga ko kuba basuye uru rwibutso byabigishije ku buryo bukomeye. Ati “Birakomeye kumenya uko umuntu yabisobanura no kubona aho uhera avuga, ariko ibyo twabonye bitwigishije ikintu gikomeye. Nk’urubyiruko, dukwiye kwigira ku mateka, tugaharanira kugira ubumwe. Ikindi kandi dukwiye gukorera hamwe, haba mu mashuri n’ahandi ntiturebe aho tuvuka, ubwoko, aho dutuye ahubwo tukaba umwe”.

Ndayisaba Eustache uhagarariye urubyiruko mu mashuri makuru na kaminuza mu Rwanda, avuga ko nyuma yo gusura uru rwibutso ahakuye isomo rireba n’Afurika  yose. Ati: “Nyuma yo gusura uru rwibutso, mbonye ko Afurika ikeneye urubyiruko rujijutse, rwishyize hamwe, rwiteguye kuyubaka. Ibi byose tubonye ndetse n’ibindi tuzi byatewe n’Abanyafurika batashyize hamwe, bagira amacakubiri bigeza kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ndetse n’ubundi bwicanyi bwabaye muri Afurika. Icyo rero nahamagarira urubyiruko rw’Afurika cyane Abanyarwanda, ni ugushyira hamwe, tugaharanira iterambere ryacu”.

Suzan Jonjo, umunyeshuri waturutse muri Kenya, avuga ko ibyo yabonye bimuhaye isomo. Ati: “Maze gusura uru rwibutso, mbonye ko tutitaye ku nkomoko yacu, dukwiye gushyira hamwe kuko iyo habayeho ubumwe iterambere riraza kandi nta n’ikibi cyabinjirira. Nkurikije ibyo nabonye rero, ngiye guharanira ubumwe mu gihugu cyange”.

 

 

Umwanditsi:

UWAYISABA FRANCINE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.