Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

Urubyiruko rusaga 1000 rumaze guhabwa amahirwe yo kwimenyereza umwuga mu buhinzi

Yanditswe na MUKAGAHIZI ROSE

Ku ya Jun 7, 2018

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Nsengiyumva Fulgence aravuga ko urubyiruko rusaga 1000  rwize amasomo y’ubuhinzi, ubworozi n’ibindi bifite aho bihuriye n’ubuhinzi bamaze guhabwa amahirwe yo kwimenyereza umwuga kandi ko ari igikorwa kirushaho gutanga umusaruro mu buhinzi.

Bamwe mu rubyiruko bahawe amahirwe yo gutangira kwimenyereza umwuga w’ubuhinzi n’ubworozi (Foto Rose M.)

Ibi yabivuze ejo hashize tariki 6 Kamena 2018 ubwo urubyiruko rugera kuri 250  rwiyongera ku rundi 1150 rwize iby’ubuhinzi rwahabwaga amahirwe yo gutangira kwimenyereza umwuga w’ubuhinzi n’ubworozi bavana ibyo bize mu mutwe bakabishyira mu ngiro.

Aba 250 batoranyijwe mu bandi benshi badafite akazi bakaba biyongereye ku bandi 1150 na bo bari hirya no hino mu gihugu bakorana na Koperative z’ubuhinzi, mu bijyanye no kuberekera uko bakoresha neza inyongeramusaruro, kubabwira igikenewe ku myaka yabo ngo ikure neza n’ibindi.

Ubusanzwe iyi gahunda yo kwimenyereza yamaraga amezi atandatu, ariko ku busabe bwa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yagiranye amasezerano n’ikigo gishinzwe kongera ubumenyi muri Nyakanga 2017, ko aba bazajya bamara umwaka, bakajya bahabwa frw 50 000 yo kwifashisha buri kwezi.

Yagize ati: “Kuri ubu dufite urubyiruko rwize  ubugoronome, ikoranabuhanga,  icungamutungo, ishoramari, ubumenyi bw’Isi n’ibindi bizarushaho gutuma koperative zicunga umusaruro neza bashobora kujya gufasha igikorwa cy’ubuhinzi kugira ngo gitere imbere  haba kugeza umusaruro ku isoko, koperative yongere umusaruro ariko ucungwe neza  bityo, ubuhinzi bugire uruhare mu kungura ubukora”.

Nsengiyumva avuga ko iyi gahunda  izateza  ubuhinzi bw’igihugu imbere, yizeza  ubufatanye busesuye asaba  uru rubyiruko kwinjiza impinduka mu buhinzi.

Yagize ati “Gahunda ijyanye no guhamagarira urubyiruko kwitabira kugira uruhare rugaragara mu mwuga w’ubuhinzi ni gahunda yatangijwe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi  ifatanyije n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB, ishami ryayo rishinzwe kongerera ubumenyi n’ubushobozi urubyiruko rurangije amashuri”.

Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI yavuze ko iyi gahunda ngo imaze amezi 7 itangiye. Ati “Twayitangiye mu buryo bw’umwihariko dutangirana n’urubyiruko rwize ubuhinzi n’ibijyanye, uyu munsi tumaze kugera ku rubyiruko rusaga 1000. Ikintu cya mbere uru rubyiruko twohereje hirya no hino rukora ni ugufasha  abahinzi na bo kwifasha ubwabo. Urubyiruko rwaminuje mu buhinzi rurafasha abahinzi kwifasha bimenyereza umwuga w’ibyo bize bakava mu bitabo bakajya mu bikorwa, kwiha amahirwe yo kwishakira akazi bitewe n’ubumenyi bagaragaje imbere y’abahinzi bagiye gutoza  hanyuma no gufasha kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ”.

Kugeza uyu munsi uru rubyiruko harimo abarimo gufasha abahinzi b’ibirayi bari mu makusanyirizo, ndetse no mu butubuzi bw’imbuto, hari abafasha abahinzi b’umuceri mu bishanga bitandukanye, hari abari mu buhinzi bw’imboga cyane cyane mu mujyi wa Kigali, hari abari mu buhinzi bw’imyumbati, abari mu bworozi bafasha aborozi batandukanye mu bijyanye no kongera no gutunganya umukamo, n’abandi bari mu gihingwa cy’urutoki.

Kuri ubu, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ngo kubaha imbaraga no kubongerera  ubushobozi  bw’imiyoborere ya za koperative n’amakampani y’abahinzi  bizatuma bafasha mu miyoborere n’imitunganyirize n’imikorere ya koperative.

Uru rubyiruko rwimenyereza umwuga rusabwa  gukorera iwabo mu rugo ahashoboka, gukorera iwabo mu rugo aho rukomoka.

Yagize ati: “Bishatse kuvuga ngo bwa bufasha mubona bw’akanozangendo buzabafashe mu itumanaho, mutazavunika muva mu karere kamwe mujya mu kandi kwimenyereza umwuga ndetse nukorana na babandi b’iwanyu bakwegereye banezezwe n’ibyo bafashwa n’umwana wabo ndetse bishimire ibyo namwe mwamaze kwigezaho”.

Yibutsa uru rubyiruko ko rutagiye kwiga cyangwa se kuba abayobozi b’amakoperative cyangwa se kampani  ahubwo ngo rugiye kwerekana icyo rushoboye kugira ngo bibe  umwanya kuri bo  wo kuba bakwihangira umurimo.

Mutoni nyuma yo kwimenyereza umwuga yabashije kwihangira umurimo

Umwe umaze igihe mu imenyerezamwuga yatanze ubuhamya bw’ibyo yabonye mu kazi ngiro mu mezi agera kuri 6 yimenyereza umwuga yasangije ubunararibonye yakuye mu kwimenyereza umwuga icyo yigejejeho.

Mu buhamya bwa Mutoni Solange wize ubuhinzi n’ibijyanye na bwo, amaze amezi atandatu yimenyereza umwuga muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi  mu gishanga cya Kajeki  giherereye mu mujyi wa Kigali aho akora mu buhinzi bw’imboga, yavuze ko afatanya n’abahinzi umunsi ku munsi mu byo bamenyereye basanzwe bakora ariko na we  akabungura ibishyashya  azi   kandi  ngo byatanze umusaruro mwiza.

Yagize ati “Kwimenyereza umwuga byamfashije ikintu gikomeye cyo  gukura mu mutwe ibyari birimo mbishyira mu ngiro, nabonye ko ubuhinzi bushoboka kuko nge ubwange natangiye  umushinga wo guhinga imboga ku nkengero z’ikiyaga cya Mugesera, mbikuye kuri iyi nyoroshyangendo bampa kubera ko buri muntu bamuha ahamwegereye nta bwo bigusaba gutega ahubwo ugenda n’amaguru”.

Ashimira  urugaga rw’urubyiruko rukora mu buhinzi (RIAF) yatekereje ku rubyiruko, ashimira Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi nayo yatekereje ko  hari abantu bize ubuhinzi.

Nsengiyumva  ashimira abaterankunga barimo USAID na RIAF. Muri uyu muhango wo gutangiza gahunda y’imenyerezamwuga  ku bufatanye na USAID ndetse na RIAF  abasaba  ubufatanye mu  guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi bw’umwuga.

Yagize ati “Muri Minisiteri y’Ubuhinzi ikintu cya mbere ni ugufasha abahinzi, abafatanyabikorwa bose babirimo muri icyo kiciro gutuma Abanyarwanda bagira ibiribwa  bihagije. Ikindi cya kabiri ni uko ubuhinzi bugomba kugira uruhare rugaragara mu bukungu bw’igihugu, ibyo ni byo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igomba gusigasira ku buryo ibyo bigerwaho, tukaba twibwira rero ko tutagomba kwirarira ko nka minisiteri dushobora kubigeraho twenyine, kandi tugomba gukora ibikorwa bizaramba. Nta buryo bizaramba rero tudashyizemo  amaraso mashya cyane cyane y’abakiri bato”.

Kuba  mu bantu bakora mu  gihugu bafite icyo bakora  70 % bakora  mu rwego rw’ubuhinzi  ariko  kugeza ubu hakaba higanjemo abakuze akenshi badasobanukiwe n’umwuga barimo bakora  Nsengiyumva asanga  ibanga ryo gushyigikira abato mu mwuga w’ubuhinzi  ari igisubizo kirambye.

Ati “Nimujya gukorana na bo muzasanga hari byinshi bazi ariko namwe hari byinshi muzi bikozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga, mu buryo bwa tekiniki, bituma umusaruro wiyongera.  Ng’ibyo ibyo tubashakaho”.

Mukarugira Erotide, ukomoka mu murenge wa Kibungo,  Akarere ka Ngoma, yize ubuhinzi, amaze imyaka ine arangije kaminuza mu buhinzi, ari mu bahawe  imenyerezamwuga.

Avuga ko ari ibintu byamushimishije, kuko ngo iyo bari  kwiga mu ishuri umuntu agerageza gufata ibintu mu mutwe, akumva afite amatsiko yo kubishyira mu bikorwa,  akumva ushaka kujya mu murima kugira ngo umuntu yimenyereze ubuhinzi.

Ati “Batugiriye neza, hari aho bizankura naho bizangeza, bizangirira akamaro, ni amahirwe akomeye baduhaye, ndashimira Leta y’u Rwanda yarebye kure kubera ko abantu twize ubuhinzi turi benshi kandi ubuhinzi ni cyo kintu buri wese aheraho yaba umuntu ufite akandi kazi akeneye ibintu biva mu buhinzi, kubera ubuhinzi bwashyizwemo ingufu igihugu cyacu kizarushaho gutera imbere”.

We na bagenzi be bashimira Leta y’u Rwanda uburyo ishyira ingufu mu kwita ku rubyiruko  bakizeza ko bazakora ibishoboka byose kugira ngo umusaruro uva mu buhinzi urusheho kwiyongera.