Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Urubyiruko rurashishikarizwa kugera ikirenge mu k’Intwari

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Jan 23, 2018

Binyuze mu mashuri no muri gahunda zinyuranye zihuza urubyiruko, ruzashishikarizwa kugera ikirenge mu k’intwari rukora ibikorwa by’ubutwari.

Mu cyumweru cyahariwe ubutwari, urubyiruko ruzahabwa ibiganiro birushishikariza kugera ikirenge mu k’intwari

Nkusi Deo, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Urwego rw’igihugu rushinzwe intwari, imidali n’impeta by’ishimwe atangaza ko kuri iyi nshuro ya 24 yo kwizihiza umunsi w’intwari ibikorwa bizibanda ku rubyiruko rushishikarizwa gukora ibikorwa by’ubutwari binyuze mu biganiro ku butwari bizatangwa mu mashuri.

Yagize ati “Mu cyumweru cyahariwe intwari cyo kuva ku ya 24 kugeza 31 Mutarama 2018, mu mashuri hazatangwa ibiganiro ku butwari, bizaba bigamije gusobanurira abanyeshuri iby’ubutwari n’amashimwe yahabwaga abantu babaga bagaragaje ibikorwa by’ubutwari.”

Yakomoje ku bihembo byahabwaga abantu b’intwari muri icyo gihe birimo gucana uruti, umuhango wakorwaga mu gushimira umuntu watabariye igihugu akica abantu 21 ku rugamba.

Ati “Icyo gihe uwacanirwaga uruti yasonerwaga kujya ku rugamba akajyayo ku bushake bwe.”

Uwa kabiri yambikwaga impotore, yabaga yarishe abantu 14 ku rugamba naho uwishe barindwi akambikwa umudende yambikwaga mu ijosi.

Nkusi yakomoje ku  bihembo byatanzwe mu Rwanda n’ibiteganywa kuzatangwa mu gihe kiri imbere.

Yavuze ko hari igihembo cy’uruti cyatanzwe ku babohoye igihugu, umurinzi wahawe abahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, impeta y’igihango, impeta y’agaciro, impeta y’umuco, impeta y’umurimo unoze bita ‘indashykirwa’, impeta y’ubwitange (Indengabaganizi).

Nkusi avuga ko hari abantu batashyizwe mu rwego rw’intwari ariko bagizwe abarinzi b’igihango, bakaba baragize uruhare mu guhisha abahigwaga muri Jenoside.

Uyu muyobozi avuga ko ibi byose byateguwe kuganirizwa abanyeshuri n’urubyiruko mu rwego rwo kubashishikariza gukunda igihugu.

Nkusi yagarutse ku byiciro by’intwari bisanzweho, ari byo Imanzi, Imena n’Ingenzi, asobanura ko Imanzi ari cyo kiciro cyonyine gishyirwamo intwari zitakiriho kuko ari ikiciro kirenze ibindi byose.

Ati “Impamvu gishyirwamo intwari zitakiriho ni uko ari ikiciro kirenze bindi byose, uwagishyizwemo atagomba kukivanwaho mu gihe yatatira igihango afitanye n’igihugu ke, ni mu gihe mu bindi byiciro ababishyizwemo bashobora kubivanwamo mu gihe bigaragaye ko batezutse ku ntego n’umuco w’ubutwari.”

Yasoje asaba urubyiruko kwihatira kugera ikirenge mu k’intwari zababanjirije kuko ari rwo Rwanda rwa none n’ejo hazaza.