Kigali-Rwanda

Partly sunny
21°C
 

Urubyiruko rurasabwa kurwanya icuruzwa ry’abantu n’ibiyobyabwenge

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 28-10-2018 saa 19:13:41
Nirere Madeleine uyobora Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu

Nirere Madeleine, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu arahamagarira abantu cyane cyane urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu n’ibindi byaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.

Mu bukangurambaga bwo gukumira ibiyobyabwenge n’igurishwa ry’abantu yagejeje ku batuye Umurenge wa Mageragere mu karere ka Nyarugenge, Nirere yasabye abantu kugira uruhare mu gukumira ibyo byaha.

Yagize ati: “Ibiyobyabwenge ni ikibazo gikomeye cyane, igihugu cyacu kiragana aheza, igihugu cyacu ni igihugu kibamo abantu bazima bafite imbaraga z’umubiri n’iz’umutwe bashobora gukora neza, ibiyobyabwenge rero ni ikibazo nta bwo twakubaka u Rwanda twifuza tunywa ibiyobyabwenge, tubicuruza cyangwa se tubihishira.”

Akomeza avuga ko icyo cyaha kimwe n’ik’icuruzwa ry’abantu ndetse n’ibyaha bikoresha ikoranabuhanga byose bifite aho bihurira kandi ko bigomba kumenywa n’abantu bose kugira ngo babone uko babikumira.

Yagize ati: “Ibiyobyabwenge byangiza ubinywa ku mubiri, biri ubwoko bwinshi urumogi, kokayine, abitera inshinge, inzoga z’inkorano n’ibindi, uko rero umuntu abifata bikamwica buhoro buhoro, bikamugira imbata ntashobore kugira imbaraga z’umubiri ndetse n’iz’umutwe hari aho bigera bigatera ikibazo no mu mutwe, ni ikibazo gikomeye twese tugomba kugiramo uruhare mu kukirwanya.”

Avuga ko biteza ubukene igihugu kuko amafaranga yagakoreshejwe mu kwiteza imbere ajyanwa muri ibyo.
Zimwe mu mpamvu ziteza icyo cyaha, avuga ko rimwe na rimwe hari ababicuruza bashaka kungukamo amafaranga, gusa akabamaganira kure kuko gukoresha, gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Ati “Ni ikintu cyangiza cyane, hari ubicuruza, hari ubikwirakwiza hari n’ubinywa ariko ufite ikosa rikomeye cyane ni uwabicuruje cyangwa se ubikwirakwiza. Gusa, ikibazo gikomeye binyobwa n’urubyiruko, abana baba bakeneye gukura, bakeneye kugirwa inama.”

Nirere Madeleine uyobora Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu

Avuga ko hari bamwe mu babyeyi badakwiye kudohoka ku nshingano zabo zo kurera, ati “Ni byiza ko dukwiye gukurikirana abana bacu, dushaka umwanya wo kuganira na bo.”
Icuruzwa ry’abantu rikumirwe ritaraba

Uretse ikibazo k’ibiyobyabwenge, Nirere avuga ko icuruzwa ry’abantu ari ikibazo gikomeye, aho inzego z’umutekano zigaragaza ko icyo kibazo kigenda kiyongera umunsi ku munsi.

Ati “Hari abantu bashukwa, bakababeshya akazi keza, bakababeshya ko bagiye gukira, aha ngaha tugomba kugira amakenga ukibaza uti uyu muntu unjyanye, inyungu aba afite ni iyihe?”

Asaba urubyiruko kwirinda ibishuko kuko umuntu aba agomba kubona ibyo yavunikiye.

Ati “Tugomba kuruha kugira ngo tubone icyo twavunikiye, ikintu utavunikiye uge ukigiraho amakenga, uge ubyibazaho, kujyana umwana w’umukobwa cyangwa umwana w’umuhungu hari abo bakoresha imirimo y’agahato, ugasanga umwana agarutse yarabaye igisenzegeri, abakobwa bakabafata ku ngufu bakabakoresha imibonano mpuzabitsina y’urukozasoni, bakabakinisha amafilimi y’urukozasoni, ugasanga umuntu ntagifite ubuzima ari ubw’umubiri cyangwa ubwo mu mutwe.”

Abasaba ko bagomba kumenya ko ibyo byaha bihari, gutanga amakuru ku gihe mu nzego zegereye abaturage, mu midugudu, mu tugari n’ahandi kandi ngo hari nimero itishyurwa bashobora guhamagaraho.

Uretse ibyo asaba ko umwe yaba ijisho rya mugenzi we bagacungirana umutekano.

Asaba abantu kwirinda amakimbirane mu miryango niba bashaka kubaka igihugu kiza, asaba kwimakaza, kuganira mu miryango, bimakaze gushakira umwanya abana babo, kandi buri umwe wese agahangayikishwa n’umwana w’umuturanyi nk’aho ari uwe.

Yagize ati, “Umwana w’umuturanyi wawe nubona anywa itabi umukebure.”

Yamaganye ubujura bushukana

Nirere avuga ko mu bindi byaha byagaragaye muri iyi minsi harimo ubujura bushukana.

Yagize ati “Ibyaha by’ubushukanyi cyangwa ibyaha bikoresha ikoranabuhanga ni ibyaha mu by’ukuri biba bigamije kwiba amafaranga muri za banki, ku makonte y’abantu cyangwa se n’amafaranga y’umuntu ku giti ke, umuntu akaguhamagara ati dore nkoherereje amafaranga ariko biba bigamije kwiba cyangwa kwangiza uburyo bwashyizweho na byo mugomba kumenya ko bihari.”

Akomeza agira ati “Niba umuntu akoherereje ubutumwa, akubwira ngo watomboye ugomba kumwibazaho, ukibaza niba wagiye mu irushanwa none se watomboye utagiye mu irushanwa. Murumva bishoboka? Bakabubwira ngo dore ubutumwa bugufi bukubwira ko watomboye, bakakoherereza ubutumwa buvuga ko ubonye amafaranga kuri telefone yawe kandi ari ukubeshya.”

Yibutsa urubyiruko guhaguruka rugakora rwirinda gutega amaboko. Yagize ati “Rubyiruko umurimo wose ni umurimo, ikibi ni umurimo mubi, akazi kose ni akazi umurimo ni utunze nyirawo nta gusuzugura umurimo. Ikindi hariho gahunda za Leta zijyanye no gufasha urubyiruko Kora wigire, ikigega BDF n’ibindi, ndasaba ko mubimenya kandi mukibumbira hamwe kuko iyo abantu bishyize hamwe ntakibananira, iyo muhuje ingufu muhuza n’ibitekerezo.”

Yungamo ati “Turi mu gihugu kiza, turi mu gihugu gifite ubuyobozi bwiza, bushakira abaturage bose gutera imbere ahubwo twagure umutwe tutekereze kure. U Rwanda ruri mu bihugu byihuta mu iterambere ni byiza ko Abanyarwanda bamenya uko ibyaha bikorwa.”

Nubwo bimeze bityo, avuga ko hari ingamba mu gukumira ibi byaha. Ati “Ingamba zihari nk’urwego rw’ubutabera rushinzwe gukurikirana politiki y’ubutabera mu gihugu, imiyoborere myiza, ubutabera kuri bose, kubaka igihugu kigendera ku mategeko ni ngombwa yuko ibyo byaha bibangamira umutekano w’abaturage birwanywa, turakangurira abaturage gutanga amakuru ku gihe, kumenya ububi bw’ibyo byaha uburyo bikorwamo kubyirinda cyane cyane hagamijwe kubaka igihugu kiza gifite urubyiruko rufite ubuzima bwiza.”

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.