Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

Urubyiruko rurakangurirwa kuba impinduka ku iterambere ry’igihugu

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 14-05-2019 saa 18:16:40
Dr Nyirahabimana Jeanne arahamagarira urubyiruko rurahamagarirwa gukunda igihugu no kugikorera

Inama y’Igihugu y’Urubyiruko irakangurira urubyiruko kuba ku isonga mu kuba umusemburo w’impinduka ku iterambere ry’Igihugu barangwa n’indangagaciro zo kugikunda no kukitangira.

Byagarutsweho mu rwego rw’Akarere ka Kicukiro muri gahunda yateguwe n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ifite insanganyamatsiko igira iti: “Urubyiruko ku isonga mu iterambere rirambye ry’Igihugu”, igamije gukangurira urubyiruko kugira uruhare mu iterambere ry’Akarere mu mibereho myiza, mu bukungu ndetse no mu miyoborere myiza.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Kicukiro Niyitanga Irene, arakangurira urubyiruko kugira umuco wo gukunda, gukorera no kwitangira igihugu rutizigamye kandi buri wese akabigiramo uruhare.

Niyitanga yifuza ko urubyiruko rushyira imbaraga mu guharanira kugira ubuzima buzira umuze, kugira ubukungu kugira ngo igihugu kibeho gifite abaturage bakungahaye kandi urubyiruko runashobore kugira uruhare mu miyoborere y’igihugu.

Agira ati: “Urubyiruko ni twe mbaraga z’igihugu, rwarize, rufite ubumenyi, ari yo mpamvu iyo tubihuje tugafata ubukungu, imibereho myiza n’imiyoborere tugakangurira urubyiruko kubigiramo uruhare tuba twizeye ko uyu munsi n’ejo hazaza ruzatuma iki gihugu cy’u Rwanda kizaba kiza kurushaho.”

Niyitanga avuga ko mu gihe kingana n’ibyumweru 2 ubwo bukangurambaga bukorwa biteguyemo umusaruro wo kugaragaza impano z’urubyiruko ruzitabira kandi zishobora kubabyarira ubukungu.

Avuga ko muri iyo gahunda urubyiruko ruzarushaho no gukangurirwa gukora siporo kugira ngo rushobore kugira ubuzima bwiza, tuzabinyuza mu mikino n’imyidagaduro kuko biri mu bintu urubyiruko rukunda cyane bityo hanatangirwe ubwo butumwa.

Agira ati: “Ibyo bikorwa bizahuzwa n’urubyiruko mu mashuri makuru na Kaminuza, mu mirenge yose kandi byitabirwe n’Ingabo na Polisi bikorera mu karere ka Kicukiro.”

Nk’uko Niyitanga abishimangira avuga ko iyo gahunda inagamije guhamagarira urubyiruko kwitegura kwibohora ku nshuro ya 25, kurwanya no gukumira ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko kuko harimo bamwe babikora ariko nta bwo icyo cyasha bakifuza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rw’Igihugu Mwesigye Robert, asanga imikoranire y’inzego z’urubyiruko binyuze no muri gahunda ziruhuza ziba zateguwe ari ikintu kiza kuko zicarana zikaganira ku bijyanye n’iterambere ry’Igihugu cyabo.

Haratangwa ubutumwa bugamije kurwanya ibiyobyabwenge no gukunda igihugu, guhuza abantu ari Polisi, Ingabo, Abanyeshuri ba Kaminuza bakagenda mu murongo umwe w’indangagaciro zigaragaza uruhare rwabo mu kubaka igihugu ni igikorwa gikomeye cyane.

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, Dr Nyirahabimana Jeane ashima Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yeteguye inyigisho ku rubyiruko zijyanye no gukunda igihugu, kugikorera no kukitangira buri wese ashyiramo imbaraga ashoboye.

Dr Nyirahabimana avuga ko iyo gahunda yateguwe ishimangira imiyoborere myiza aho urubyiruko rubasha guhura rugasabana binyuze no mu myidagaduro, kandi agasanga uretse ibyo n’iyo abantu bahuriye mu kazi bakora neza.

Asaba urubyiruko guharanira kuba umusemburo w’impunduka nziza ku gihugu mu kerekezo kifuzwa kuko ari rwo mbaraga zarwo.

Gahunda y’ubu bukangurambaga yatangijwe iteganyijwe gusozwa ku itariki ya 25 Gicurasi 2019, ikazagenda ihuzwa n’imikino yateguwe izagenda ihuza urubyiruko mu karere kose ka Kicukiro.

Dr Nyirahabimana Jeanne arahamagarira urubyiruko rurahamagarirwa gukunda igihugu no kugikorera

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.