Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Urubyiruko rurahamagarirwa gukoresha ubwenge mu gukemura ibibazo Afurika igifite

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya Jul 25, 2018

Umuyobozi wa Pan-African Movement mu Rwanda Musoni Protais arahamagarira urubyiruko rw’Afurika gukoresha neza ubwenge ruhabwa mu mashuri bukagera ku rwego rwo gukemura ibibazo bikiri mu miryango, mu bihugu bigize uwo mugabane ndetse n’iby’uwo mugabane muri rusange.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINEDUC Mulindwa Samuel ibumoso n’Umuyobozi wa Panafrican Movoment mu Rwanda Musoni Protais mu kiganiro n’abanyamakuru (Foto Sezibera A)

Ibyo Musoni yabitangarije itangazamakuru mu gihe u Rwanda rwakiriye inama mpuzamahanga y’iminsi 3 ihuza abanyeshuri ba Kaminuza n’amashuri makuru yo muri Afurika n’ahandi ku Isi zigera ku 1200 (Africa Students and Youth Summit) yatangiye ejo hashize tariki ya 24 ikazasoza ku ya 28 Nyakanga 2018 ihuje ibihugu bigera kuri 54.

Musoni agira ati: “Urubyiruko cyane cyane urw’abanyeshuri rwifuzwaho kurenga ubwenge bahabwa mu bitabo aho biga bakinjira mu gutekereza icyo ubwo bwenge babonye babukoresha ngo bukemure ibibazo bafite mu miryango yabo, igihugu gifite n’Afurika igifite.

Avuga ko Afurika yagiye ihura n’ibibazo binyuranye birimo no gutakaza agaciro kayo ariko bikagenda bikemurwa n’abagiye baba intwari akaba ari nacyo urubyiruko rw’uwo mugabane rushishikarizwa kubikomeza kuko rufite aho ruhera byose bigamije guteza Afurika imbere, rusangizanya ibitekerezo n’ibindi byarufasha.

Musoni avuga ko imyigire iriho iba igomba kurebwaho muri iyo nama kugira ngo ibashe gutuma urubyiruko rubasha kwihutisha ibintu bikava mu nzira rwifashishije guhanga ibishya, gukoresha neza amakuru bahawe bakayabyaza umusaruro.

Musoni ashimangira ko iyo nama izabyara inyungu kuko urubyiruko ruzahuza imbaraga, rugahuza ibitekerezo n’imikoranire kuko ruzaba ruziranye

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi Mulindwa Samuel, avuga ko muri Afurika igitekerezo cyo kuba Minisiteri z’Uburezi hari intambwe zatangiye yo gusohora abantu bakenewe ku isoko ry’umurimo barangiza za kaminuza kandi bikazanagarukwaho muri iyo nama mpuzamahanga ya 7.

Umunyamabanga mukuru w’Ihuriro ry’abanyeshuri ba kaminuza zo muri Afurika (AASU) Peter Kwasi Kodidjie, avuga ko imbogamizi zagiye zigwirira Afurika hageragejwe kugenda zirwanywa, ari nayo mpamvu urubyiruko rw’iki gihe rufite umukoro wo gushakisha icyazamura ubukungu n’iterambere by’uwo mugabane.

Kwasi yizera neza ko ibyo bitagoye kuko hari abayobozi beza bakomeza kubifashamo urubyiruko mu kurushakira ubumenyi bujyanye n’ibikenewe ku isoko kandi bwunganirwa n’ikoranabuhanga, akaba asanga ari urufunguzo ruhamye ruzatuma byose bigerwaho.

Abanyamakuru bifuje kumenya niba koko ibizigirwa mu nama ya 7 ihuza urubyiruko rwo mu mashuri ya Kaminuza z’Afurika bizafasha urubyiruko gushyira mu ngiro intego z’iterambere rirambye ry’Afurika mu 2063 ndetse no kumenya icyo urubyiruko ruzayitabira ruzigira ku basanzwe mu Rwanda.

Musoni asobanura ko urubyiruko rufite amahirwe menshi ashingiye ku kwitanga kwa benshi bahozeho, barubanjirije. Agira ati: “Duhereye ku batubanjirije barimo Nkwame Nkuruma, Julius Nyerere n’abandi mu mwaka wa 1945 bari abanyeshuri, wareba Kagame na Fred barwanye intambara bari abanyeshuri. Kugira ngo ugere ku myumvire izamutse yo kuvuga ngo ibibazo birandeba nta wundi uzaza kubiguteramo. Inama nk’izi zikorwa biha urubuga abantu bakaganira bakareba aho Afurika iri, twifuza ko yagera hehe ndetse hakabaho kwibaza n’icyakorwa ngo igere aho twifuza, uwo muntu agahitamo kubyitangira, kubigirira ubushake n’ubufatanye n’abandi aho akaba ariho Panafricanism yinjiriramo”.

Musoni atangaza ko bimwe mu bizigirwamo harimo kureba amasezerano y’ubucuruzi muri Afurika, kureba uburyo uburezi butegura umwana w’Afurika kuba ingirakamaro ntiyigire igipapuro, kwiga ajyanisha n’ibihe biriho no kugira ubushobozi bwo kubikemura. Ibyo agasanga ari amahirwe urubyiruko rufite kuko kubona aho rubyerekeza mu bihugu bitandukanye kandi hagutse kuko nta we utakwishimira kubona Afurika ifite abantu miliyoni 200 ihinduka isoko rimwe.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’abanyeshuri biga muri Kaminuza zo mu Rwanda Ndayisaba Eustache, avuga ko urubyiruko rw’u Rwanda rwiteguye kumurikira abazitabira ibyo rwagezeho bishya mu ikoranabuhanga bishobora kwifashishwa no mu bindi bihugu ndetse n’uburyo rukorana na sosiyete nyarwanda mu gufasha igihugu gutera imbere bitaba ahandi.

Muri ibyo bihugu ibyamaze kwiyemeza kwitabira iyo nama harimo u Bwongereza, u Buhinde, Sudani y’Amajyepfo, u Burundi, Benin, Cameroun, Gambiya, Maroc, Liberiya, Ghana, Sierra Leone, Togo, Tchad, Nigeriya, Mozambique, Tanzaniya, Zambiya, Bostwana, Zimbabwe, Uganda, South Africa, Malawi, Kenya, Namibiya n’u Rwanda.