Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Urubyiruko rumaze gushimangira gahunda yo kwihangira imirimo

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya Mar 4, 2018

Urubyiruko rwibumbiye muri koperative New Art Style rumaze gukataza mu mwuga wo gukora inkweto zitandukanye z’abagabo n’abagore rumaze gutera intambwe mu kunganira no gushimangira gahunda ya Leta yo kwihangira imirimo no kubikangurira bagenzi babo mu rwego rwo guca ukubiri n’ubushomeri.

Urubyiruko rwibumbiye muri koperative ya New Art Style

Mu kiganiro urwo rubyiruko rwagiranye n’abanyamakuru batandukanye rwabagaragarije ko mbere yo kwihangira uwo mwuga wo gukora inkweto rushyigikira rukanateza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda), urwinshi rwari ruvuye mu bucuruzi bwo mu muhanda (abazunguzayi), abandi barangije amashuri yisumbuye na kaminuza.

Bayisabe Gisele umwe mu banyeshuri bakorera muri New Art Style, atangariza Imvaho Nshya ko yaje muri uwo mwuga arangije amashuri yisumbuye mu 2016.

Agira ati: Maze kurangiza amashuri yange nahise nza muri uwo mwuga wo gukora inkweto mpugurwa amezi 4. Ingaruka maze kubona ni uko maze kuhavoma ubumenyi n’ubushobozi kandi nta cyo ngisaba ababyeyi bange kubera ko mbasha gukora inkweto kandi neza, mfite n’umushinga wo gukora uruganda rukora inkweto kandi ngateza imbere ababyeyi bange.”

Bayisabe akomeza avuga ko kubera guhemberwa ibyo akora amaze kugera ku bikorwa bihambaye kandi akizigamira.

Gusa avuga ko imbogamizi bagihura na zo ari uko hari bake bagifite imyumvire yo kudaha agaciro ibikorerwa mu Rwanda, ariko agashima ko abenshi bamaze kubisobanukirwa no kubyumva kuko baza babibasaba.

Agira ati: “Dufite ikizere ko nabo bake bazahinduka kubera ubuziranenge mu bwiza n’ubwinshi birimo gushyirwamo”.

Mugabe Robert na we yigira muri iyo koperative, avuga ko amaze kubona inyungu zo kuba yarakuye amaboko mu mifuka agafata ubudozi bw’inkweto nk’umwuga we uzamugeza ku iterambere, agaheraho asaba bagenzi be kuva mu ngeso zitari nziza zo kunywa ibiyobyabwenge barimo bakaza bakifatanya bagahesha isura nziza u Rwanda.

Avuga ko mu nzozi ze afite intego yo kuzakora uruganda nk’urwo kugira ngo abashe guha akazi abataragera kuri urwo rwego.

Umukozi ushinzwe ubucuruzi no kwamamaza muri iyi koperative Migambi John atangaza ko nyuma yo kurangiza kaminuza akabura akazi yafashe umwanzuro wo kwinjira muri iyo koperative kugira ngo we na bagenzi bave mu bucuruzi butemewe bwanabagiraho ingaruka ahubwo bakore ibintu bifite ireme.

Asobanura ko ubumenyi bafite babuhawe n’umuhinde wabikoreraga i Huye, nyuma bihuza ari abanyamuryango 10 kandi basabwa kwishakamo amafaranga 10 000.

Migambi agira ati: Twatangije amafaranga 10 000 ku muntu tumaze kugira 300 000 dushaka aho gukorera dukodesha 5000 tuzamuka ku 20 000 none ubu  turakodesha inzu ya 250 000”.

Avuga ko hakiri imbogamizi mu mikorere yabo irimo kutabona impu mu buryo bworoshye hakaba izitumizwa muri Kenya, kubona ahantu hanini ho kwigishiriza urubyiruko kugira ngo rugire ubumenyi bwo gukora umwuga. Ikindi ni ukubona ibikoresho bihambaye byabafasha gukora ibyujuje ubuziranenge byakenerwa mu Rwanda no mu mahanga.

Atangaza ko afite inzozi zo gukura urubyiruko mu muhanda mu rwego rwo kubashishikariza gukoresha amaboko bakareka no guhora bateze Leta amaboko.

Ati: “Leta ihora idushishikariza kwiteza imbere twihangira imirimo, ni yo mpamvu twafashe iya mbere twishakamo ibisubizo.

Umuyobozi w’iyi koperative Uwimana Jean d’Amour wahoze ari umuzunguzayi nyuma yo gushinga iyo koperative, yishimira ko nyuma yo guhemba abakozi na we yigenera umushahara w’amafaranga ibihumbi 600 ku kwezi.

Ashima Leta yashyizeho gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda kuko byatumye hari abakanguka batangira guhanga ibishya bitabaye ngombwa ko batumiza ibintu byose hanze.

Umuyobozi w’Umuryango w’abikorera uhuje abakora ibikorwa by’itumanaho, itangazamakuru n’imenyekanishabikorwa (APEX) Kabagambe R. Ignatius, avuga ko inshingano zabo ari ubuvugizi, imenyekanishabikorwa, itumanaho no gutanga inama uburyo umuntu yakwigaragaza ibikorwa bye bikagaragara bikanamenyekana.

Avuga ko APEX izakomeza gukora ubuvugizi kuri Leta, imiryango itari iya Leta, abikorera kugira ngo ibikorerwa mu Rwanda bitandukanye bikorerwe ubuvugizi bikundishwe abantu kuko ntawe utazi akamaro ko kugura iby’imbere mu gihugu, kubikunda no kubikoresha ari byo kubaka nyabyo hadatakazwa amafaranga.

Agira ati: Ni byiza ko abo ukorera ubagaragariza ibyo ukora bityo n’abaguha inkunga bakamenya ibyo ukora. Ni amahitamo meza kandi azababyarira umusaruro”.

Koperative  ikorera mu murenge wa Kimisagara mu karere ka Nyarugenge yashinzwe mu mwaka wa 2014 igizwe n’urubyiruko 80.