Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
20°C
 

Urubyiruko rukora ubuhinzi ruzubaka inganda zo ku rwego mpuzamahanga

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 27-12-2018 saa 19:23:02
Abanyarwanda basabwa gutera ibiti no kwirinda kubyangiza

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Urubyiruko rwiyemeje guteza imbere ubuhinzi n’Ubworozi (RYAF), Hategekimana Jean Baptiste, yatangaje ko mu myaka itanu iri imbere bagiye kubaka ubushobozi bw’inganda z’urubyiruko zikajya ku rwego mpuzamahanga.

Avuga ko icyo gitekerezo cyaje bitewe n’inyota urubyiruko rugaragaza mu gushinga inganda zitandukanye zitunganya umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Hategekimana yavuze ko kugira ngo ibyo bishoboke, bisaba ko muri iyo myaka hazamurwa ingano y’umusaruro mu buhinzi no mu bworozi ku buryo nta ruganda rw’urubyiruko ruzabura umusaruro.

Ati: “Izi nganda zigenda zivuka za bagenzi bacu, natwe turi abahinzi, turi aborozi, turifuza ko mu myaka itanu iri imbere uruganda rw’umwe muri twe rwaba ruri ku rwego mpuzamahanga, rwaba rufite ubushobozi bunini.

Ibyo ntibizashoboka igihe akoze umutobe w’imbuto w’amatunda ariko ejo akabura umusaruro, ntekereza ko mu myaka itanu iri imbere mu Rwanda, bikurikije n’ubutaka dufite, ko buri rubyiruko rushobora kugira uruhare mu gutera ibiti twiyemeje.”

Yasobanuye ko batangiye ibikorwa bikubiye muri uwo mushinga bafite, aho mu ntangiriro z’Ukuboza 2018 batangiye umushinga wo kuzatera ibiti miriyoni 100 mu gihugu hose aho bahereye mu Karere ka Kamonyi baha abaturage ibiti 8000 by’imbuto ziribwa zitandukanye zo gutera mu mirima yabo, zifashishwa mu nganda zitunganya umusaruro w’ubuhinzi.

Ati: “Uwo ni umushinga twatekerejeho, turawandika kuva mu 2016, tuwukorera ubugororangingo noneho igikorwa nyamukuru twagitangije ku mugaragaro tariki 8 Ukuboza, aho twateye ibiti 8.400 by’imbuto ziribwa mu Kagari ka Gitare mu Murenge wa Nyarubaka mu karere ka Kamonyi.”

Chairman wa RYAF yakomeje avuga ko muri uwo mushinga bifuza ko muri buri murenge, uko ari 416 mu gihugu, habamo iduka ricuruza iby’urubyiruko rukora bivuye mu nganda zabo.

Ati: “Twifuza ko nibura twahabona amaduka 416, nibura iduka rimwe mu murenge, ku buryo guhera muri Nzeri umwaka utaha 2019 nibura hazajya haterwa ibiti by’imbuto ariko bivuye muri uwo murenge, kugira ngo tugabanye ikiguzi k’icyo giti ndetse tunateze imbere amaduka y’urubyiruko rukora uwo mwuga kuko barahari kandi babyize, bafite ubushobozi noneho bibe ihuriro ry’uko abandi bafatanyabikorwa bose bagira ahantu hamwe ho kunyuzamo imishinga yabo kugira ngo icyo gikorwa kigerweho kuko n’ubundi Leta isanzwe ibifite muri gahunda.

Icyo ni igikorwa twishimiye kandi kizatuma tugira n’abafatanyabikorwa batandukanye ndetse kikanazamura ibisubizo kuri cya kibazo k’ibura ry’ibiribwa ndetse no kugabanya imirire mibi mu gihugu ariko bikozwe mu buryo bw’ubucuruzi kuko iki ni igikorwa cy’ubucuruzi.”

Mu bindi iri huriro rivuga rigiye kuzashyiramo imbaraga birimo guteza imbere ubworozi busanzwe bukorwa n’abantu bakuze mu cyaro.

Ati: “Hari gahunda yo korora inzuki ku buryo kuri buri murenge twahagira ihuriro cyangwa koperative cyangwa ikigo cy’urubyiruko, abavumvu ntidukomeze kubarebera mu buryo bw’abasaza bafite imyaka ikuze ahubwo urubyiruko rukajya muri uwo mwuga, urubyiruko rukaguka nk’ingero z’abo dufite mu karere ka Kamonyi.

Dufite na gahunda y’ubworozi bw’inkwavu tudakoresheje ibyo kwahira ubwatsi bwazo busanzwe ahubwo tugakoresha ikoranabuhanga rihambaye.

Ku kibazo k’ibura ry’ubutaka, Ihuriro ry’urubyiruko rwagaragaje ko ikoranabuhanga rigiye kuzana ibisubizo mu gukoresha neza ubutaka buhari.

Hategekimana Jean Baptiste ati: “Dufite gahunda twaganiriyeho imaze imyaka ibiri ishize y’uko kubera ko dufite ikibazo cy’ubutaka ubuhari bukoreshwe neza twubaka inzu zituburirwamo zikanahingwamo (green house) noneho abahinga bagahinga mu buryo butekanye, buhangana n’imihindagurikire y’ikirere kandi tunita kuri bwa butaka buto dufite bityo tukabukoresha neza.

Izi nzu zigomba kubakwa zidahenze; ni umushinga nawo twamaze kwandika, bityo umuntu nakenera izo mbuto azibone bitamugoye ariko bitume duteza imbere na ba bandi bakora ubuhinzi. Ni igikorwa kinini kizatuma tugira amaduka menshi y’urubyiruko ruhinga kuko mu nshingano za RYAF nta bwo ari ukureba ngo dufashe umuntu kuko yatangiye gusa harimo benshi batugana bafite ibitekerezo badafite uko babibyaza umusaruro, kugira ngo tube nanone ikiraro gituma baba koko ba bandi bifuza kuba bo.”

Ushinzwe inganda muri RYAF, Umugiraneza Regis yavuze ko uyu mwaka urangiye bafite inganda nto zigera ku 104 muri zo 25 zimaze gutangira gukorana na gahunda ya “Zamukana Ubuziranenge” abandi bakiri gusurwa.

Hategekimana Jean Baptiste, umuyobozi mukuru wa RYAF asobanura gahunda urubyiruko rwo mu buhinzi rushyize imbere

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.