Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
24°C
 

Urubyiruko rufite amahirwe ku isoko rya Miliyoni 170 ry’abatuye EAC – Fatuma

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 08-02-2019 saa 13:19:53
Madamu Fatuma Ndangiza, Umudepite muri EALA

Umudepite mu Nteko y’Umuryango w’Afrika y’u Burasirazuba (EAC), Fatuma Ndangiza ashishikariza urubyiruko rw’u Rwanda gukorera ku isoko ry’uyu muryango kuko ari rinini rikaba rituwe na Miliyoni 170 z’abaturage.

Uyu mudepite yabitangarije mu iteraniro ry’urubyiruko rwiga ibijyanye n’ubumenyingiro muri Kaminuza y’ubukerarugendo n’amahoteri (UTB) kaminuza ya Byumba (UTAB) n’abo muri Kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’ubuhinzi n’ubworozi (CAVEM).

Yagize ati “ Urubyiruko rw’Abanyarwanda kimwe n’urundi rwa EAC rufite amahirwe menshi yo kugira icyo bakora kuko hari isoko rinini ry’abantu bagera kuri Miliyoni 170, ibicuruzwa bijyanwayo bigomba kuba bifite ubuziranenge, guhangana n’abandi ku isoko, kuba bafite ubumenyi, kuko u Rwanda rwahisemo politiki y’ubukungu bushingiye ku bumenyi no kuri tekinoloji.”

Yasabye ko bakora ibishoboka kugira ngo bigire ubuziranenge uhereye ku ntangiriro kugeza ku gicuruzwa cya nyuma kuko ubuziranenge ari uruhererekane.

Fatuma yabwiye urubyiruko ko hari amahirwe yo gucuruza ibyakorewe mu bihugu bya EAC kuko hari imisoro ikurwaho ku bicuruzwa bituruka mu bihugu bigize uyu muryango.

Ati “Hari amahirwe yo gukorera mu karere k’ibihugu bya Arika y’uburasirazuba, Ibicuruzwa buturuka muri EAC kuri za gasutamo ntibitanga imisoro ingana n’iy’itangwa ku bicuruzwa bivuye hanze.”

Yongeyeho ko abacuruzi bato batarengeje igishoro cy’amadorali 2000 ya Amerika ku gicuruzwa cyakorewe muri aka karere gicuruzwa ku isoko ryose rya EAC nta musoro byatswe.

Yagarutse kuri visa y’ubukerarugendo n’uburyo abari mu bihugu bigize umuhora wa ruguru (Nothern Corridor) bakoresha ikarita ndangamuntu mu kujya muri kimwe mu bihugu bigize uwo muhora.

Fatuma kandi yasabye urubyiruko guhangana ku isoko ry’umurimo no ku isoko ry’ubucuruzi ariko bafite ubumenyi buhanitse ugereranyije n’abandi.

Yasabye Abanyarwanda kumenya amahirwe ari mu muryango wa Afrika y’uburasirazuba kugira ngo bayagiremo uruhare bayabyaza umusaruro bagaragaza ubumenyi buhanitse n’ubumenyingiro.

Minisitiri w’urubyiruko, Mbabazi Rosemary, nawe wari witabiriye ibi biganiro yashimiye urubyiruko rwa UTB ko bamaze gukora imishinga igera kuri 70 yo kwihangira imirimo.

Yababwiye ko abadepite ba EALA bazanwe no kuganira nabo ngo bebereka amahirwe ari ku isoko rya EAC ku rubyiruko rw’u Rwanda, bityo bakazava ku ntebe y’ishuri bataba abashomeri, baticara ubusa ahubwo bahita batangira kwihangira imirimo gahatanga akazi no ku bandi.

Ati “Tuje kubasura ngo tubereke amahirwe yo kwihangira imirimo namwe ntimuzuyaze kuyacakira, hari imishinga mynshi turimo guhemba muri Minisiteri y’urubyiruko mu mishinga y’indashyikirwa, dufite urubyiruko 627 rumaze guhanga imirimo isaga 8039.

Yagaragarije urubyiruko uburyo imishinga y’indashyikirwa ihembwa amaaranga atari make, aho ku rwego rw’igihugu umushunga wabaye uwa mbere uhembwa miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda naho iyabaye iya mbere ku rwego rw’intara igahembwa miliyoni imwe y’amaaranga y’u Rwanda.

Ati “ Abafite ubutekerezo bizima amafaranga abiruka inyuma ariko abadafite ibitekerezo bizima nibo birirwa biruka inyuma y’amafaranga, mugomba kugaragaza ubudasa, itandukaniro n’urundi rubyiruko rw’ahandi.”

Umugiraneza Regis, umuyobozi wa RYAF avuga ko bishimiye ko isoko rya EAC rifunguriye buri wese ufite ubumenyi n’ubumenyingiro, akaba afite icyizere ko urubyiruko rwongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi rufite amahirwe yo gushora ibyo rukora kuri iri soko kuko bateye intambwe yo gushaka ibirango by’ubuziranenge kuko abageze kuri 30 barimo gufashwa na RSB mu kugera ku buziranenge bw’ibicuruzwa byabo.

Ati “Gahunda ya zamukanubuziranenge yaje ije gufasha abikorera bato mu rubyiruko n’abagore kugera ku buziranenge bw’ibicuruzwa byabo, RSB idufasha kuziba cya cyuho cy’ubuziranenge bw’ibicuruzwa, muri RYAF abagera kuri 30 barimo gukorana na RSB.”

Kuba bamwe bemeza ko bihenze hari n’abandi mu rubyiruko bavuga ko bitagihenze kuko hari ibyo RSB yakoze kuko hari ibyo bahinduye bitewe n’inama bagira urubyiruko mu gukoresha ibintu bidahenze ariko bibageza ku buziranenge bw’ibo bakora.

Urubyiruko rwagaragaje ibibazo bimwe na bimwe bagenda bahura nabyo mu gukorera ku isoko rya Afrika y’uburasirazuba kuko hari ibihugu bajya gukoreramo bakamburwa utwabo, bagaatwa bagatotezwa n’ibindi.

Aha Hon. Fatuma Ndangiza yavuze ko ibi byose bigenda biganirwa n’abayobozi bakuru b’ibihugu, bikaba bizagenda bikemuka, ngo kuko urubyiruko rukwiye kureba amahirwe ahari kurusha kureba ibibazo bihari.

Madamu Fatuma Ndangiza, Umudepite muri EALA

Aba ni abayobozi bahaye ibiganiro abanyeshuri

Abanyeshuri bo muri UTB bitairiye ibiganiro babwirwa amahirwe bafite ku isoko rya EAC Foto James)

Aha Minisitiri w’urubyiruko Mbabazi Rosemary arafatanya n’umuyobozi wa RYAF gushyira ahagaragara umugati ukorwa n’urubyiruko rwihangiye imirimo

Fatuma Ndangiza, Umudepite muri EALA

Minisitiri w’urubyiruko, Mbabazi Rosemary (hagati), Hon Fatuma Ndangiza, umudepite muri EALA (iburyo), Rwigema Pierre Celestin, umudepite muri EALA na Barimuyabo Jean Claude (Foto James)

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.