Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Urubyiruko Ruciye Ingando rwatangajwe n’ishyaka ryaranze ingabo za RPA

Yanditswe na Kayira Etienne

Ku ya 19-06-2019 saa 08:45:12
Urubyiruko ruciye ingando rwo mu Mujyi wa Kigali rusobanurirwa amateka y'urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi (Foto E.Kayira)

Intore z’Urubyiruko rugera kuri 696 rwo mu Mujyi wa Kigali rumaze iminsi ku Rugerero Ruciye Ingando rukorera mu Murenge wa Rusororo ho mu Karere ka Gasabo, kuwa 19 Kamena 2019 rwasuye Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside.

Nyuma yo kuyisura no guhuza amateka ayigize n’ibyo bigishijwe mu minsi igera kuri 38 bari ku rugerero, bahamya ko batangajwe n’ishyaka n’ubutwari byaranze izari ingabo za RPA zahagaritse Jenoside yakorerwe Abatutsi.

Mu kiganiro bamwe muri urwo rubyiruko bagiranye n’Imvaho Nshya bamaze gusura iyo Ngoro, batangaje ko bakuye isomo rikomeye muri ayo mateka aho Urubyiruko bagenzi babo batanze amaraso yabo batizigama, kugira ngo bagarurire amahoro u Rwanda n’Abanyarwanda bicwaga bazira uko Imana yabaremye.

Munyaneza Claude, Intore yo ku rugerero ikomoka mu Karere ka Gasabo, ati “Gusura iyi Ngoro y’Amateka y’Urugamba rwo kubohora Igihugu, bimpaye kumva neza amasomo y’indangagaciro na kirazira za Kinyarwanda tumaze iminsi twigishwa mu rugerero ruciye ingando. Mvanyemo kandi umugambi wo gukunda Abanyarwanda no gukorera kugira ngo igihugu cyacu gikomeze gutera imbere”.

Ugiraneza Judith, Intore yo mu Karere ka Nyarugenge ati “Icyo nge mvanye muri aya mateka yo ku bubohora u Rwanda, ni uko ngomba kugira uruhare rugaragara rwo kwitangira igihugu no kurangwa n’Ubumuntu mu gihe cyose nkiriho. Nakozweho cyane ubwo nabonaga sitati z’abasore b’abasirikare bo mu ngabo zahoze ari iza RPA, atwaye imbunda arwana urugamba anahetse umwana yarokoye. Nafashe ingamba zo kurangwa n’ishyaka n’ubutwari bwo guharanira amahoro mu gihugu cyange, nkaba natanga icyo byansaba cyose”. Uyu mwana w’umukobwa yibukije ko intero bagenderaho yo kwitangira u Rwanda batizigama, ngo ni yo igomba kubaraga.

Intore Bizimana Moïse wo mu Karere ka Nyarugenge uri ku Rugerero Ruciye Ingando mu Mujyi wa Kigali na we yatangaje ko ngo ahisemo kuzarangwa n’Ubutwari bwo kurengera Abanyarwanda, byanaba ngombwa agatanga ubuzima bwe ku nyungo z’Abanyarwanda.

Ati “Iki kemezo nagifashe nyuma yo kugaragarizwa uburyo abasore 600 bo mu ngabo zahoze ari iza RPA babashije kurwanya ibihumbi by’ingabo za Leta ya Habyarimana, bakabitsinda kandi zari zibakubiye muri CND, ariko bagasohoka barwana bakanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi bicwaga hirya no hino mu gihugu.

Ingamba z’izo ntore ziri ku Rugerero ruciye Ingando zo mu turere 3 tugize Umujyi wa Kigali, zijyanye n’ibyo Médard Bashana, Umuyobozi w’iyi ngoro avuga. Yatangaje ko icyo bifuza ari uko urubyiruko rwasuye Ingoro ku wa 18 Kamena, ngo rwakwigira ku rubyiruko bagenzi babo babohoye igihugu, baakagira indangagaziro 3 z’ingenzi. Izo ni ubumuntu, kwitangira igihugu no kurinda no gusigasira ibyo u Rwanda rugezeho. Ngo harimo kumenya gutandukanya iterambere basabwa uyu munsi, na kiriya gihe cyari kigoye cyane, aho urubyiruko rwa RPA rwamenaga amaraso rugira ngo rurokore ubuzima bw’abicwaga bazira akarengane.

Urubyiruko ruciye ingando rwo mu Mujyi wa Kigali rusobanurirwa amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi (Foto E.Kayira)

 

Umwanditsi:

Kayira Etienne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.